RFL
Kigali

Abahanzi b'abanyarwanda basoje umwaka wa 2019 bishyuza amafaranga menshi mu bitaramo

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:10/12/2019 21:00
2


Umuziki w’u Rwanda umaze gutera intambwe ishimishije ku buryo utunze abawukora n’imiryango yabo. Ni akazi nk’akandi abo wahiriye bakuyemo urufito bubaka amazu bagura n’amamodoka bararyoshye.



Muri uyu mwaka wa 2019 turi kugana ku musozo usize hari ahabanzi bahagaze neza mu mufuka bitewe n’ibitaramo bakoze byabinjirije amafaranga atari macye.

INYARWANDA yakoze urutonde rw’abahanzi 10 baca amafaranga menshi mu bitaramo batumirwamo mu Rwanda. Twashingiye ku bitaramo bikomeye birimo ibitegurwa na leta mu bukangurambaga butandukanye, ibigo byigenga byamamaza hatarimo ibibera mu tubari n’utubyiniro.

Ntabwo twashyizemo abahanzi b’abanyarwanda bakorera umuziki mu mahanga kuko badakora ibitaramo mu Rwanda mu buryo buhoraho.

Amafaranga twavuze ni impuzandengo twakoze nyuma yo kuvugisha abantu batandukanye bakorana n’abahanzi umunsi ku munsi barimo abanyamakuru b’imyidadaduro, abategura ibitaramo, n’abafasha abahanzi.

  1. Butera Knowless


Uyu ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kinini mu Rwanda bakora umuziki wa kizungu. Imyaka 10 irakwiye iwe abitse ibikombe bitandukanye yahawe ishimirwa ibyo yakoze.

Butera Knwoless ni umuhanzi wiyubashye kandi wubashwe, nta gitaramo cyoroheje wapfa ku musangamo yewe ntabwo ajya aririmba mu tubari.

Ibitaramo yaririmbyemo uri uyu mwaka wa 2019 birabarika. Si uko adakunzwe nk’abandi ahubwo atumirwa n’umugabo agasiba undi. Byibuze kugira ngo ahaguruke agiye kuririmba yishyuza $2000 kuzamura (hafi miliyoni ebyiri z'amanyarwanda).

2. King James

Kuva mu 2008 Ruhumuriza James wiyise King James ari mu bahanzi bari ku isonga mu Rwanda. Indirimbo ze zikundwa na benshi cyane cyane abari mu Rukundo bitewe n’amagambo yuje amarangamutima aba azirimo.

Indirimbo arazisohora zigakundwa, ariko na we kumubona mu gitaramo cyitateguwe na Airtel yamamariza ni gake cyane. Uretse kuba aba ahugiye mu bindi birimo n’ubucuruzi bishobora gutuma ataboneka cyane mu bitaramo, King James aranahenze kuko kugira ngo yitabire igitaramo yishyuza byibuze $1500 kuzamura.

3. Bruce Melodie

Itahiwacu wiyise Igitangaza ni we muhanzi wagize ibihe byiza ndetse wanakoze akazi kenshi muri uyu mwaka wa 2019. Biragoye kubona impera z’icyumweru kimwe abereye aho nta hantu yagiye kuririmba.

Bruce Melodie igikundiro cye mu muziki yakibyaje umusaruro ibiciro arabizamura ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka ushize. Kuri ubu umukeneye ko amutaramira mu gitaramo biragoye ko bagira icyo bavugana atamuhaye $1500.

4. Yvan Buravan

Burabyo Ivan ni umuhanzi ukunzwe cyane mu njyana ya R&B, ibi bishimangirwa n’uburyo indirimbo ze zirebwa cyane ku mbuga zitandukanye ndetse mu mwaka ushize yegukanye igihembo cya Prix Decouvertes RFI 2018, akora ibitaramo bizenguruka ibihugu bya Afurika byiganjemo ibivuga ururimi rw’igifaransa.

Iki gihembo cyabaye inyongeragaciro ku ko yari afite. Ibitaramo agaragaramo ni ibikomeye gusa, ndetse ntuzamubona mu kabari ari kuririmba. Umwifuza mu gitaramo byibuze agomba kwishyura byibuze $1200.

5. Mani Martin 


Mani Martin ni umuhanzi umaze igihe kinini mu muziki w'u Rwanda. Yatangiye aririmba izo kuramya ni guhimbaza abivamo ayiboka izivuga ku rukundo, amahoro n'izindi nsanganyamatsiko. Mani Martin umuziki we wibanda ku njyana nyafurika.

Kuko aririmba anacuranga mu buryo bw'umwimerere ntibishoboka kubona uyu muhanzi mu gitaramo giciriritse. Iyo yakwemereye kuririmba mu gitaramo cyawe ntaba yagiye munsi y'amafaranga ari hagati y'igihumbi cy'amadorali ya Amerika n'igihumbi na magana abiri kuzamura.

6. Charly na Nina


Itsinda ry’abakobwa babiri [Rurinda Charlotte, na Muhoza Fatuma] rimaze kuba ubukombe mu Rwanda no mu Karere cyane cyane Uganda bakoreye indirimbo nyinshi

Ibitaramo bikomeye byabereye mu Rwanda muri uyu mwaka ibike ni byo batabashije kuririmbamo. Uwifuza kubatumira mu gitaramo cye cyangwa undi munsi mukuru byibuze agomba gushyira ku meza $1000 gusa hari n’ubwo bashobora kuyarenza.

7. Riderman


Gatsinzi Emery agiye kuzuza imyaka 15 akora injyana ya Hip Hop. Nta mwaka n’umwe yigeze asubira inyuma nk’uko byabaye kuri bamwe ahubwo yakomeje kugenda atera imbere.

Riderman ari mu bahanzi bakoze ibitaramo byinshi muri uyu mwaka, haba mu byateguwe na leta n’ibigo byigenga. Yibonwamo n’abantu banyuranye haba mu bakunda Rap n’abakunda izindi njyana.

Uyu mugaba mukuru w’Ibisumizi ibiciro bye birahindagurika cyane kuko nta hantu ajya asubiza inyuma ariko nko mu bitaramo bikomakomeye ntabwo yajya munsi y’igihumbi cy’Amadorali ya Amerika [$1000].

8. Israel Mbonyi


Uyu musore ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana arakunzwe mu buryo budasanzwe. Igikundiro cye yarenze insengero kikegera no tubari aho bamwe bafata ko hahurira abataramenya iby’agakiza.

Mu myaka yashize abaramyi baririmbiraga ubuntu ariko ubu bigenda bihinduka. Israel Mbonyicyambu ni umwe mu bahanzi bake batangiye kwishyuza mu bitaramo kandi amafaranga atari make kuko nawe byibuza aca $1000 kuzamura.

9. Marina

Uyu umuhanzikazi ubarizwa muri The Mane, imyaka itatu yonyine niyo amaze mu kibuga cya muzika nyarwanda ariko amaze kugera ku rwego rwo hejuru. Marina ntatoranya aho kuririmba kuko ajya mu bitaramo bikomeye akagera no mu tubyiniro n’utubari.

Igitaramo gikomeye kimusaba kwitegura Marina yishyurwa hagati y’amadorali y’Amerika 600 ashobora kuzamuka akagera ku $1000. Ugereranyije n’uko yari ahagaze mu mwaka ushize, agaciro k’umuhanzikazi Marina karazamutse cyane.

10. Jules Sentore


Jules Sentore ni we muhanzi wabashije gukora injyana ya gakondo akayihuza n’umuziki w’ubu bikaryohera abatari bake. Jules Sentore akunze kuririmbira cyane abageni mu muhango wo gusaba no gukwa asohora umukobwa. Haba mu bukwe cyangwa mu kindi gitaramo gisanzwe, Jules Sentore yishyurwa amafaranga ashobora kugera ku $1000.

Hari abanda bahanzi nyarwanda bari mu cyiciro kijya kuba kimwe bishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 barimo Clarisse Karasira, Nsengiyumva Francois [Igisupusupu], Bushali, Social Mula n’abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habimana jean de dieu4 years ago
    None se kwigira nka Knowless,ugahanika ibicira ubundi umwaka ukarangira ntahantu nahamwe bagutumiye bimaze. Utubari ntawutaraturirimbyemo batuze
  • Keza4 years ago
    Butera yishyuza 6000$ muzabimbaze, company nkoramo, umuzungu boss wacu umwemera yaramutumiye arayamuha kabisa.





Inyarwanda BACKGROUND