Rehoboth Ministries iri mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 imaze mu murimo w'ivugabutumwa, yagiranye ubusabane bukomeye n'abakristo ba Restoration chuch Masoro nyuma y'igihe kinini aba baririmbyi bari bamaze batagaragara mu gikorwa icyo ari cyo cyose cya Restoration Church.
Rehoboth
Ministries yamamaye cyane mu ndirimbo nka Uri uwi'gitangaza, Ku musaraba, Uri
mwiza n’izindi, ni korari yavukiye mu itorero rya Restoration Church Kimisagara
mu kwakira, 1994. Nyuma y’imyaka myinshi ikora nka korali y’itorero yaje
kwaguka cyane kugeza ubwo yabaye Ministere igizwe n’abanyamuryango basengera mu
matorero atandukanye.
Mu mwaka wa
2010 ni bwo bamwe mu banyamuryango ba Rehoboth Ministries bavuye mu itorero rya
Restoration church. Nyuma y’igihe gito bavuye muri iri itorero, bagarutse kureba
umushumba mukuru w’itorero Restoration church Apostle Joshua Masasu basaba
imbabazi, ariko kuva icyo gihe, ntabwo Rehoboth yongeye kugaragara mu gikorwa
icyo ari cyo cyose cya Restoration Church, ibyo byatumaga abantu benshi bibaza
niba koko harabayeho kubabarirana nyabyo.
Ku cyumweru
tariki ya 8 Ukuboza, 2019, ni bwo Rehoboth yakiranwe ibyishimo byinshi mu
itorero rya Restoration Church i Masoro. Maze, bahimbaza Imana mu ndirimbo zabo
zakunzwe cyane baziririmbana n’itorero ryose mu munezero udasanzwe. Nyuma yo
kuririmba, Bishop Douglas Kigabo (uwahoze ari umuyobozi wa Rehoboth ikibarizwa
muri Restoration church) yafashe ijambo mu izina rya Rehoboth Ministries maze
ashima Imana mu magambo akurikira:
Kugaruka iwacu mu rugo ni iby'agaciro gakomeye. Turashimira umubyeyi watureze ari we Apotre Masasu, ndetse turashimira n’itorero ryatubyaye rikaturera rikatugira abo turi bo uyu munsi. Nyuma y’imyaka myinshi Rehoboth ibarizwa muri Restoration church, igihe cyarageze biba ngombwa ko tujya kubyara undi murimo, bityo twimukira mu rindi torero. Muri uko mwimuka, hari imitima y’abantu benshi yakomereste ku mpamvu zitandukanye. Mu izina ryanjye bwite n'irya Rehoboth Ministries yose, duciye bugufi dusaba imbabazi umuntu wese twababaje.
Douglas Kigabo
wari Perezida wa Rehoboth ikibarizwa muri Restoration church
Akivuga atyo,
abanyamuryango ba Rehoboth baciye bugufi bose bapfukama imbere y’itorero
ryababyaye rikabarera nuko abantu bose bafatwa n’amarira menshi.Muri iryo jambo
Douglas yaboneho umwanya wo gutumira itorero ryose mu birori by’isabukuru
y’imyaka 25 Rehoboth Ministries imaze itangiye umurimo w’ivugabutumwa uzaba
kuwa 22/12/2019 Restoration church Kimisagara.
Nyuma y’iryo
jambo, Apostle Masasu n'umufasha we bahise basanga Rehoboth Ministries imbere
maze barahoberana cyane na Douglas Kigabo wari ufite ijambo nyuma yo kubasabira
umugisha ubwo Rehoboth yari ipfukamye imbere y’itorero. Apostle Masasu
Umushumba Mukuru wa Restoration church yahise agira ati: "Mutwemerere muhaguruke murambure ibiganza byanyu by'umugisha, abakunzi
bacu bace bugufi tubasengere umugisha." Yahise abasengera abaturaho
umugisha wo gukoreshwa n'Imana iby'ubutwari, anashima Imana yabanye nabo mu
myaka 25 bamaze.
Apotre Masasu yavuze
ko Rehoboth Ministries yabegereye
bayiha imbabazi, barayibohora, bahesha umugisha umurimo w'ivugabutumwa ikora. Yavuze ko kuba
Rehoboth yabasuye bakagirana ibihe byiza ari intangiriro anatangaza ko
amarembo afunguye kuri aba baririmbyi kandi ko bisanga muri Restoration church nk'uko umuntu yisanga mu rugo. Mbere yo kubwiriza, Apostle Masasu yabanje kuvuga kuri Rehoboth Ministries ati:
Turabashimira Rehoboth kandi twari dufite byinshi twavuga dushingiye ku byo tumaze kubona n'ibyo twumvise. Mfite byinshi pe twavuga byiza cyane. Nk'uko yabivuze baje kutureba kuko,..kandi twahaye umugisha icyo gikorwa, kutibuka byaba ari ubuhemu, kandi twagizemo uruhare kugira ngo ubuyobozi bwa Kimisagara bunumve ko ari ikintu kizima. Twagize iyo delegation tubonana na delegation ya bano (Rehoboth) turaganira kandi byatubereye ibihe byiza.
Habaye gusa icyo kintu cya gahunda kuri twebwe kigonganye kandi twakiganiriyeho ndetse ndumva na Apotre Mukwiza Simeon yari yanyandikiye,..kandi adusaba ko twashyigikira (Rehoboth) ariko yatwibutsaga ibyo tuzi. (...) Ndumva rero ni intangiriro gusa ariko umuryango urakinguye, feel at home (Murisanga mu rugo). Kandi turatangaza ko rwose abazashobora tuzigabanuramo cyangwa se uko bizagenda ariko turabyumva twese ni ibyacu ni byiza.
Apostle Masasu yasabye itorero ryose
kuzakora ibishoboka bakitabira ibyo birori bya Rehoboth Ministries kuko ari
abana b’itorero yareze kandi bafatanije mu ivugabutuma babyara amatorero
atandukanye mu gihugu. Rehoboth Ministries ikoze iki gikorwa mu gihe irimo
gutegura ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 imaze itangiye umurimo
w’ivugabutumwa, ibirori bizabera muri Restoration church Kimisagara, kuri 22
Ukuboza 2019, kwinjira akaba ari ubuntu.
Rehoboth ministries irateganya gusura nanone itorero rya ERC Kimisagara ku cyumweru kuwa 15/12/2019 kugira ngo basabane n’itorero bavukiyemo kandi babonereho umwanya wo kubatumira kuzitabira isabukuru barimo gutegura. Muri iyi gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Rehoboth Ministries iratumira abantu bose kuzaza kwifatanya nabo gushima Imana yabanye nabo iyo myaka yose ndetse no gusabana baririmba indirimbo zitandukanye zafashije abantu benshi mu myaka myinshi ishize.
Apotre Masasu n'umufasha we batuye umugisha kuri Rehoboth Ministries
TANGA IGITECYEREZO