Ikigo cyita ku nyamaswa cya Kenya kivuga ko kiri guhiga intare yariye umugabo mu gace gatuwemo n’abantu ko mu nkengero z’umurwa mukuru Nairobi.
Abaturiye iyi pariki baburiwe basabwa kuguma mu nzu mu gihe ibikorwa byo guhiga iyo ntare bikomeje.
Abantu bakomeje guhanganyika mu gace ka Rongai mu
nkengero za Nairobi aho ibisigazwa by’uwo mugabo byatahuwe ejo ku wa mbere.
Yari yariwe igice kimwe n’intare, byemezwa ko
yatorotse pariki y’igihugu ya Nairobi iteganye n’ako gace.
Ikigo cyita ku nyamaswa cya Kenya cyasohoye itangazo
kivuga ko kibabajwe n’urupfu rw’uwo mugabo.
Cyohereje kandi itsinda ry’abarinzi ba pariki ndetse
na muganga w’inyamaswa ngo bashakishe bamenye aho iyo ntare iherereye.
Gutoroka pariki kw’intare ni ibintu bikunze kubaho
muri Kenya, ndetse no mu bindi bigo birimo inyamaswa mu bice bitandukanye
by’iki gihugu.
Ariko guturana kw’abantu na pariki cyangwa ibyo bigo
birimo inyamaswa akenshi byagiye biteza ibibazo ndetse rimwe na rimwe bikavamo
impfu.
Ku minsi imwe hari ubwo inzovu cyangwa intare
zifunga imihanda migari, abagenzi bakumirwa.
Ubundi hari ubwo abantu bakomereka cyangwa bagapfa,
akenshi abaturage bagafatanya bakica izo nyamaswa byo kwihimura.
Ni amakimbirane y’abantu n’inyamaswa kugeza n’ubu
leta ya Kenya itarabasha gukemura
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO