RFL
Kigali

Iterambere ry’umupira w’amaguru mu mashuri mu byaganiriweho mu muhuro wa Gianni Infantino na Minisitiri Munyangaju

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/12/2019 13:25
0


Perezida wa FIFA, Gianni Infantino uri mu Rwanda aho yitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya ruswa, yahuye na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa baganira ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu mashuri, hagamijwe kuzamura impano z’abakiri bato.



Perezida wa FIFA Infantino, ni umwe mu bashyitsi bakomeye bitabiriye ‘’Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’’, ibihembo byo kurwanya ruswa bitangwa na Qatar ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (UNODC), muri uyu muhango, akaba yagarutse ku mubano wihariye afitanye n’u Rwanda, ndetse ashimira Perezida Kagame uruhare agira mu kurwanya ruswa no guharanira iterambere ry’Isi muri rusange.

Kuri uyu wa Mbere, ni bwo umuyobozi wa FIFA, Infantino, yahuye na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, baganira kuri gahunda za FIFA zijyanye n’iterambere y’umupira w’amaguru zirimo ’iy’Umupira w’amaguru mu mashuri’’, igamije kuzamura impano z’abakiri bato.

Intumwa za FIFA zirimo na Philip Zimmermann ushinzwe iterambere ry’abakiri bato na Marie-Florence Mahwera ushinzwe iri terambere mu karere, ziheruka mu Rwanda mu nama yari igamije kunoza uburyo gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru mu mashuri. Ingengo y’imari ya FIFA muri iyi gahunda ingana na miliyoni 100 z’amadolari, aho izagera ku bana bo muri Afurika, Aziya na Amerika y’Epfo kugeza mu 2022.

Ibihugu birimo  Botswana, Mauritanie, u Buhinde, Liban, Myanmar, Chile, Paraguay na Puerto Rico, ndetse n’u Rwanda ni byo birebwa cyane n’iki gikorwa ku ikubitiro.

FIFA izatanga ibikoresho birimo  imipira yo gukina miliyoni 11 ku Isi hose muri iyi gahunda, aho u Rwanda ruzabona imipira isaga ibihumbi 49 ndetse buri shyirahamwe rikazahabwa ubufasha bwo gutegura amarushanwa y’amashuri, kugira ngo intego n’intumbero yifuzwa na FIFA kuri ibi bihugu igerweho.


Infantino avuga ko afite umubano wihariye n'u Rwanda


Infantino yemeje umushinga wo guteza imbere umupira w'amaguru mu mashuri ugiye no kuzashyirwa mu bikorwa


Infantino na Munyangaju Aurore baganiriye ku iterambere rya siporo muri rusange ariko bibanda ku mushinga wa Perezida Infantino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND