RFL
Kigali

Uwiyitiriye umuhanzi Christopher yayogoje abafana be abaka amafaranga

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:10/12/2019 11:17
0


Umuhanzi Christopher ahangayikishijwe n’umuntu ataramenya wamwitiriye ku rubuga rwa Facebook akaka amafaranga abakunzi be ababeshya ibintu bitandukanye.



Imbuga nkoranyamba zoroheje cyane ihererekanyamakuru n’itumanaho muri rusange. Kera ifuni ibagara ubucuti yari akarenge, ariko ubu siko bikiri, kuko utapfa kwicwa n’urukumbuzi mu gihe ushobora kuvugana n’uwawe murebana imbona nkubone kabone n’ubwo yaba ari iyo ruterwa inkingi.

N’ubwo imbuga nkoranyambaga zakemuye byinshi byavunaga abantu, hari n’abandi bazikoresha mu bujura no mu bushukanyi bakambura abandi biyitiriye abantu biganjemo ab’ibyamamare.

Ibi ni byo byabaye ku muhanzi Muneza Christopher wabwiye INYARWANDA ko hari umuntu wamwiyitiriye kuri Facebook akajya ashuka abafana be akabasaba amafaranga  ndetse bamwe barayamuhaye.

Ati “Hari umukobwa wanyandikiye kuri Instagram ambaza niba ari njyewe Christopher w’ukuri. Akambwira ngo turavugana kuri Airtel yawe n’amafaranga naguhaye, ndamubwira nti ‘njyewe nta mafaraga nakwatse’ akambwira ibintu byinshi numva ntazi nk’aho yagiranye ikiganiro n’uwo muntu.”

Uyu muntu ukoresha nomero ya Airtel 0734225618 akunda gushyira amafoto kuri status za WhatsApp yigize Christopher ku buryo biri mu bihuma amaso abakunzi b’uyu muhanzi.

Uretse uyu mukobwa hari n’abandi benshi uyu muhanzi yagiye yumva bavuga ko hari umuntu umwiyitirira akaka abantu amafaranga avuga ko afite ikibazo cy’uburwayi bw’umutima akeneye ubufasha.

Christopher yasabye abakunzi be kwitondera abantu babaka amafaranga ku mbuga nkoranyambaga bitwaje izina rye, dore ko ari n’ibintu bimaze igihe kinini. Si Christopher wenyine ibi bibayeho kuko hari abashukanyi benshi bagiye biyitirira ibyamamare bitandukanye ndetse biba amafaranga y’abantu atari make.


Christopher yasabye abakunzi be kudashukwa n'abambuzi

REBA INDIROMBO UTI SORRY YA CHRISTOPHER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND