RFL
Kigali

Ikipe yo muri Slovenia yirukanye umukinnyi w’umunya Nigeria nyuma yo gutera inda umukobwa wa Perezida w’iyi kipe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/12/2019 23:05
0


Ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cya Slovenia yirukanye umukinnyi ukomoka muri Nigeria utashatse gutangazwa amazina nyuma y’amezi atandatu gusa ayimazemo, imushinja gutera inda umukobwa wa Perezida w’iyi kipe.



Uyu musore ukomoka muri Nigeria yirukanywe n’iyi kipe imushinja imyitwarire mibi yo gutera inda umukobwa wa Perezida w’iyi kipe.

Muri iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri ikinamo abakinnyi bane bakomoka muri Nigeria barimo, Bede Osuji, Temitope Nelson, Gerald Chiyoke na  Sulaiman Adedoja, muri aya mazina harimo umukinnyi umwe wateye inda ahita yirukanwa n’iyi kipe ariko ntibashatse ko amenyekana.

Uyu musore akaba yahise agaruka mu gihugu cya Nigeria kubera gutinya ko yagirirwa nabi kubera iki kibazo agumye muri Slovenia, gusa ariko akaba ahangayikishijwe n’umukunzi we yasize ndetse n’umwana atwite.

Uyu mukinnyi ndetse n’ushinzwe kumushakira akaryo (Agent), bavuga ko ikibazo cye kizakemurwa na FIFA kuko iyi kipe itubashye amasezerano bagiranye ayigeramo.

Yagize ati ”Ngera muri iyi kipe nasinye amasezerano y’imyaka itatu, hari n’uburyo bwo kuzanyongerera undi mwaka, gusa ariko mu kwezi gushize naguye mu kibazo ubwo umukobwa wa perezida w’iyi kipe yavugaga ko atwite inda yange”.

“Ikipe yange yarabimenye nyuma bahamagaza inama  nange bantumaho, narahageze bambwira ko nyuma yo gutera inda umukobwa wa Perezida w’ikipe batanshaka ku kibuga ndetse badashaka no kumbona hafi aho, bambwira ko ngomba gutegereza igihe bazampamagarira nkagaruka”.

“Mu cyumweru gikurikiyeho nahamagawe ku biro bikuru mbwirwa ko ubuyobozi bw’ikipe bwaganiriye n’ushinzwe kunshakira akaryo ku bijyanye no gusoza amasezerano nari mfitanye n’iyi kipe ngo kubera imyitwarire mibi, numvise bintunguye kubera ko ntahandi hantu nari nzi muri iki gihugu kubera ko nari nkimazemo amezi atandatu gusa”.

Uyu mukinnyi w’umunya Nigeria avuga ko ikibazo cye kizakemurwa na FIFA kubera ko asanga iyi kipe yararengereye.

Yakomeje agira ati ”Ushinzwe kunshakira akaryo yarampamagaye ambwira ko yafashe ijwi rya perezida w’iyi kipe avuga ko anyirukanye bitewe no kuba narateye inda umukobwa we, bityo ko tugomba kujyana ibyo bimenyetso muri FIFA. Twarakundanye tunafata umwanzuro wo kubyarana”.

“Kuri ubu sinzi uko umukunzi wanjye amerewe ndetse n’umwana atwite kuva nagaruka muri Nigeria, bamutegetse gufunga imbuga nkoranyambaga zose twahuriragaho ubu ntituvugana. Inshuti nke nari maze kugira mu ikipe nazo zatewe ubwoba ko ntawe bashaka ko avugana nange, nabo barandetse kugira ngo batitera ibibazo, ubu ndi mu gihirahiro”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND