U Burusiya bwafatiwe ibihano bikomeye byo kumara imyaka ine butitabira amarushanwa atandukanye kandi akomeye ku isi nyuma yo guhisha ibimenyetso ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ku bakinnyi bakina imikino itandukanye bakomoka muri iki gihugu.
Urwego
rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku isi, WADA, rwafashe uyu mwanzuro nyuma yuko
Laboratoire yo mu mujyi wa Moscow mu Burusiya yari yafashe ibizamini by’abakinnyi
bakekwagaho gukoresha ibiyobyabwenge itanze
ibisubizo bitari byo, ibiri byo bigahishwa.
Mu
gihe abashinzwe urwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge ku isi , babazaga amakuru ya nyayo ku bizamini by’abakinnyi bakekwagaho gukoresha ibiyobyabwenge, umukuru w’iyi
Laboratoire ya Moscow yabasubije ko
hari amakuru menshi yazimiye bitewe n’ikibazo cya tekinike, bityo ko
badashobora kuyabona.
Uru
rwego kuri uyu wa Mbere ni bwo rwateranye maze rufata umwanzuro wo gukubita
akanyafu igihugu cy’u Burusiya, hanzurwa ko iki gihugu kigomba kumara imyaka ine nta rushanwa rikomeye kitabira, nyuma yuko cyagiriwe inama kenshi ariko ntihagire impinduka ziba.
Mu
marushanwa akomeye u Burusiya butazitabira, harimo imikino ya Olympic 2020 izabera Tokyo,
igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru kizabera Qatar 2022, Imikino Olympic
izabera Beijing muri 2022, ndetse bikaba binavugwa ko iki gihugu gishobora
kwangirwa kwitabira imikino y’igikombe cya EURO 2020 bamaze kubonera tike.
Gusa
ariko abakinnyi bizagaragara ko batarebwa n’iki kibazo, bo bazemererwa
kurushanwa ku giti cyabo mu mikino Olympic, nibatsinda nta ndirimbo yubahiriza igihugu cy' u Burusiya izaririmbwa yewe nta n'ibendera ry’u Burusiya rizazamurwa nk'uko n’ubundi
byari byagenze mu mwaka ushize wa 2018, mu mikino Olympic yari yabereye i Pyeongchang.
Ku
ruhande rw’umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku isi Bwana, Craig
Reedie yavuze ko iki gihano kigomba kuba urugero rwiza ku bindi bihugu bifite
imyumvire nk’iy’Abarusiya ndetse anashimira abakoze iri perereza ko ryakozwe
neza.
Yagize
ati,”Uyu mwanzuro ukomeye wafashwe uragaragaza ko WADA yiteguye guhangana n’ikibazo
cyugarije uburusiya cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, iki gihano kandi
kirasobanura ibyari byabaye muri 2018 byatumye mu gihe nyacyo hafatwa umwanzuro
ukwiye”.
“U Burusiya bwahawe amahirwe inshuro nyinshi, bunahabwa umwanya uhagije kugirango buvane umwanda w’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri siporo ariko byarananiranye, nagira ngo mbabwire ko bigomba kubera urugero ibindi bihugu bifite imyumvire nk’iyi. Mu izina ry’urwego mpagarariye ndashimira akanama kakoze iri perereza kuko ryakozwe neza cyane”.
Urwego
rwa siporo mu Burusiya rwagiye rutera imbere ariko rugakomwa mu nkokora n’ikoreshwa
ry’ibiyobyabwenge, nko mu mwaka wa 2015 urwego rwa WADA rwapimye abakinnyi b’Abarusiya
rubasangamo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye, ndetse iki gihugu kikaba
cyaragiye gifatirwa ibihano bitandukanye ariko bidakanganye.
Urwego
rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu burusiya RUSADA, mu mwaka wa 2015 rwafatiwe
ibihano by’imyaka ine kubera kudakora akazi rushinzwe, mu mwaka ushize mu mikino Olympic abakinnyi b'abarusiya ntibari
bemerewe kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo cyangwa kuzamura ibendera
mu gihe batsinze kubera ikibazo cy’ibiyobyabwenge.
Bitewe n’imiterere y’igihugu cy’u Burusiya bivugwa ko Leta yemerera abaturage kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo ubukonje butabahitana, gusa ariko ku ruhando mpuzamahanga ibi ntibyemewe. Igihugu cy’u Burusiya gifite iminsi 21 yo kujuririra uyu mwanzuro cyafatiwe, kugira ngo iki gihano gikurweho cyangwa kigabanyuke.
TANGA IGITECYEREZO