RFL
Kigali

Levixone ukorera umuziki wa Gospel muri Uganda yageze i Kigali aho yitabiriye igiterane 'lite conference' cya Prayer House

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:9/12/2019 21:19
0


Levixone wahishuye ko afite inkomoko mu Rwanda ni umwe mu bazaririmba mu giterane ngarukamwaka ”lite conference” kizamara iminsi ine.




Kavutse ni we waje kumwakira 

Iki giterane gitegurwa na Minisiteri yitwa Prayer House ihagarariwe na Olivier Kavutse akaba n’umuyobozi w’Itsinda Beauty For Ashes. Umwaka ushize ryatumiye abahanzi bakomeye ku rwego rw’isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Christafari ryashinzwe mu mwaka wa 1990 n'umunyamerika Mark Mohr wakuriye mu muryango w'abakristo. Ni ryo tsinda rya mbere ku isi ry'abahanzi b'abakristo bakora umuziki wa Gospel mu njyana ya Reggae. 

Ahagana saa 15:40 z'uyu wa Mbere tariki 9/12/2019 ni bwo umuhanzi wo muri Uganda ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Levixone yageze ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, aho aje gutaramira abanyarwanda mu giterane ngarukamwaka ”lite conference” cya Prayer House.

Iki giterane kizamara iminsi ine kuva kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2019, kugeza ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019. Levixone yabwiye Inyarwanda ko afite ibyishimo byo kuba yaratumiwe na Prayer House.

Ati”Ndiyumva nk’umunyamugisha kuba naratumiwe na Prayer House, sinakubeshya ngo niteguye cyane igitaramo ariko Imana igomba gukora ibyo ishaka”.Yanahishuye ko afite inkomoko mu Rwanda, avuga ko ahafite umuryango mugari byose abivuga mu kinyarwanda.

Ati”Mpafite abo kwa mama wanjye, mama wanjye ni umunyarwanda kabisa! Ni inshuro yanjye ya kabiri, ubushize Don Moen yansabye ko tuzana, ni mu rugo i Kigali hari abantu bakunda Imana”. Yavuze ko atazi agace nyina akomokamo, gusa yihaye umukoro wo kuzabimubaza. 

Igitaramo Don Moen aherutse gukorera i Kigali mu ntangiriro z'ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka wa 2019, uyu muhanzi Levixone yakiririmbyemo hamwe na Israel Mbonyi. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka "Hosannah", "Pomya" n'iyitwa "Turn the replay" yakunzwe n'abanyarwanda batari bacye.


Yiteguye gutaramira abanyarwanda

Olivier Kavutse waje kumwakira yabwiye inyarwanda ko iki gitaramo kizaba kirimo n’abandi bahanzi b’abanyamahanga. Ati”Hari undi uzaturuka muri Uganda witwa Zabuli, n’undi uzaturuka Tanzania witwa Abby”. Yakomeje avuga ko hazaba hari n’abandi bahanzi b’abanyarwanda nka Colombus n’umuraperi Gail.

Iki gitaramo abona gisigira isomo abahanzi, kigafasha n’abakirisito guhura n’Imana kuko hari benshi bahinduka. Kizabera kuri Prayer House, kwinjira muri iki giterane bitandukanye n’by'imyaka yagiye itambuka kuko ari ukwishyura mu gihe imyaka yatambutse byari ubuntu. 

Umunsi umwe ni ibihumbi bibiri (2000 Frw), naho kuwifuza gukurikirana igiterane cyose ni ibihumbi bitanu (5,000Frw). Olivier Kavutse yavuze ko impamvu bashyizeho iki giciro ari ukugira ngo abashaka ibyo kurya babibone kuko abitabiriye bose bibasaba kuhirirwa.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND