Umunyarwenya Michael Sengazi yashyikirijwe igikombe aherutse gutsindira cya Prix RFI Talent Du Rire 2019 mu iserukiramuco rya Abidjan Capital du Rire cyabereye muri Cote d’Ivore mu mpera z’icyumweru gishize.
Tariki 20 Ugushyingo 2019
ni bwo byatangajwe ko umunyarwenya w’umunyarwanda ufite inkomoko mu Burundi,
Michael Sengazi, yegukanye igihembo cy’umunyarwenya uhiga abandi muri Afurika cya
Prix RFI Talent Du Rire 2019.
Iki gihembo kiba kigizwe n’igikombe ndetse n’amafaranga ibihumbi bine by’Amayero uwacyegukanye akaba agishyikirizwa mu iserukiramuco ry’urwenya rya Abidjan Capital du Rire ribera muri Côte d’Ivoire.
Igihembo cy’uyu mwaka wa
2019 cyari icya gatanu gitanzwe, kikaba cyarashyikirijwe umunyarwenya Michael
Senganzi kuri iki cyumweru tariki 08 Ukuboza 2019 ubwo hasozwaga Abidjan
Capital Du Rire.
Iki gihembo yagishyikirijwe n’umunyarwenya w’ikirangirire Mamane ari nawe watangije ibi bihembo. Senganzi yegukanye Prix RFI Talent Du Rire amaze imyaka ine agihatanira ariko yarakibuze. Ni we munyarwanda wa mbere wari ubashije kucyegukana.
Aherutse kubwira
INYARWANDA ati "Icyo bigiye kumfasha nuko abantu benshi bagiye kumenya. Urumva
RFI urwego iriho ubwayo, ni ku rwego mpuzamahanga bisobanura ko aya mahirwe yo
kubona igihembo abantu benshi bavuga ururimi rw’igifaransa batari bazi bagiye
kumenya, bizatuma nabo bajya gushakisha ibikorwa nkora".
Ibi bihembo bigereranywa na Prix RFI Découvertes ariko byo bihabwa abanyamuziki. Umunyarwanda Yvan Buravan yacyegukanye mu mwaka wa 2018 ndetse Social Mula uyu mwaka yagarukiye mu 10 ba mbere.
Michael Sengazi yashyikirijwe igihembo aherutse gutsindira
Sengazi yashyikirijwe igikombe yaruhiye kuva mu myaka ine ishize
Yatereye urwenya abitabiriye Abidjan Capital Du Rire
TANGA IGITECYEREZO