RFL
Kigali

Kanye West wiyeguriye Imana agiye guhurira na Pastor Joel Osteen mu gitaramo kizitabirwa n’abarenga ibihumbi 54

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/12/2019 17:47
0


Umuraperi Kanye West umaze iminsi yakiriye agakiza ndetse akaba akomeje kugaragaza ko yiyeguriye Yesu Kristo, agiye guhurira mu gitaramo n’umwe mu bapasiteri bakomeye ku isi, Pastor Joel Osteen wanamwakiriye agatanga ubuhamya mu rusengero rwe rwa Lakewood church.



Kanye West umwe mu baraperi bakunzwe cyane ku isi, avuga ko nyuma yo kwiyegurira Imana, intego ye ari ukubwiriza ubutumwa bwiza urubyiruko akoresheje umuziki we n’itsinda rye. Ni muri urwo rwego, afatanyije na Pastor Joel Osteen n’umugore we Victoria, bateguye ijoro ry’ibyiringiro “A Night of Hope” rizabera muri New York muri Stade ya Yankee yakira abantu barenga ibihumbi 54.

Iri joro ry’ibyiringiro, rigiye kuba nyuma y‘aho Kanye West agaragaye mu rusengero rwa Lakewood church ruri mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas mu kwezi gushize, agatanga ubuhamya imbere y’imbaga y’abantu barenga ibihumbi 17 n’abandi barenga miliyoni bari bakurikiye amateraniro kuri interineti (Online). Icyo gihe yavuze uburyo yakiriye agakiza, avuga ko yasanze Yesu Kristo ari we cyamamare kurusha ahandi bityo yiyemeza kumwamamaza.


Kanye West n'abayoboke be mu materaniro "Sunday service"

TMZ yanditse ko Kanye West agiye kuganiriza abantu ibihumbi n'ibihumbi ku gukizwa kwe mu gikorwa cyiswe ‘A Night of hope’ kizaba tariki 02/05/2020 kikazabera muri Stade ya Yankee iherereye muri Bronx muri Leta ya New York. Uwahaye amakuru TMZ yavuze ko muri iri joro ry’ibyiringiro, bizaba bimeze nk’uko byari ubwo Kanye West yari muri Lakewook church aho Pastor Joel Osteen yabanje kubwiriza, hanyuma Kanye West na korali ye bagakurikiraho mu cyiciro cya kabiri cy’umuziki.

Icyakora muri Lakewook church ubwo basurwaga na Kanye West, kwinjira byari ubuntu, gusa kuri ubu muri iri joro ry’ibyiringiro si ko bizaba bimeze kuko ho kwinjira bizaba ari ukwishyura amadorali 15 y’Amerika nk'uko InyaRwanda ibikesha The Christian Post. Kanye West akomeje gukorera hirya no hino muri Amerika amateraniro yise ‘Sunday service’ yitabirwa gusa n’abantu bahawe ubutumire.

Ku bakeka ko Kanye West yaba yarashinze itorero, bahawe igisubizo n’umugore we Kim Kardashian wavuze ko atari ko biri, ati Icyatumye West atangiza iki gikorwa kwari ukugira ngo ubwe abanze yivure cyangwa yikize cyangwa abanze ubwe abatuke kuko ibi byari ibintu bye ku giti cye, kandi nanone byari iby’umuryango n’inshuti. Kuko yari yishimiye uburyo yavutse mo ubwa kabiri kandi agacungurwa na Yesu Kirisitu."


Akomeza asobanura ko n'ubwo aya materaniro akomeje Kanye West akaba atumira abapasitori ibihe ku bindi, ntabwo ari urusengero cyangwa idini nk'ibisanzwe. Ahubwo igice kinini ni minisiteri y’umuziki, kuko Kanye West atigeze ajya kwandikisha idini ye nk’umuryango udaharanira inyungu ngo atazajya atanga umusoro, kugira ngo agire idini yemewe n’amategeko, ahubwo ari urusengero rw’Imana n’abakirisitu. Kuko byatangiye agira ngo bimukize ubwe none bikaba ari ikintu yifuza ko yasangiza buri umwe wese.


Kanye West hamwe na Pastor Joel Osteen

REBA HANO KANYE WEST UBWO YATANGAGA UBUHAMYA MURI LAKEWOOD CHURCH IKURIWE NA PASTOR JOEL OSTEEN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND