RFL
Kigali

Finland: Sanna Marin yinjiye mu mateka aba Minisiteri w'Intebe muto ku isi

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:10/12/2019 11:02
0


Kuba yararerewe ndetse agakurira mu muryango w'ababyeyi bahuje igitsina ntibyamubujije kugira ijambo mu rubuga rwa poritiki. Sanna Marin wari Minisiteri w'ubwikorezi agiye kuba Minisiteri w'intebe wa Finland ku myaka 34 gusa.



Nyuma yaho nyakubahwa Antti Rinne yeguriye ku mirimo ye nka Minisiteri w’Intebe wa Finland, abagize ihuriro ry’amashyaka ayoboye iki gihugu bagombaga gushaka uko yasimburwa kuri iyo mirimo.Sanna Marin yemejwe n’inteko nshingamategeko yaba abaye Minisiteri w’Intebe wa mbere uyoboye guverinoma y’iki gihugu ku myaka mike kurusha abandi bose babayeho.

Ku myaka ye 34 gusa, Sanna Marin yatowe n’ishyaka rye rya “ Social Democratic Party” ngo asimbure Antti Rinne nyuma yaho atakarijwe icyizere n’iri shyaka. Nyuma yo kwemezwa n’ishyaka rye, abandi mu ihuriro ry’amashyaka n’irye ribarizwamo ntiyashidikanyije gushyigikira uyu Marin. Kuba Finland guverinoma yayo igiye kuyoborwa n’umugore si ubwa mbere bibaye, kuri iyi inshuro byaba bibaye ubwa gatatu. 

Mu mwaka wa 2003, n’ubwo bwose yayoboye amezi, kuva muri Mata kugera muri Kamena, Anneli Tuulikki Jäätteenmäki yabaye Minisiteri w’Intebe wa mbere wa Finland. Mu mwaka wa 2010 iki gihugu cyongeye kubona undi mukuru wa guverinoma, Mari Kiviniemi, we wamazeho umwaka wose.

Kuba yararezwe n’ababyeyi bahuje igitsina ntibyamuteye kutaba umugore ufite ijambo ku rubuga rwa poritiki. Mu mwaka wa 2015 ubwo yari amaze gutsinda amatora yamwemereraga kuba intumwa ya rubanda, yatangarije ikinyamakuru Menaiset ko kera atumvaga ko nta munyaporitiki wabaho yarakuriye mu muryango nk’uwe. Nyamara n’ubwo bwose yakuriye muri uyu muryango w’ababyeyi babiri b’abagore, nyina yahoraga amubwira ko ari ubwe ufite ubushobozi bwo kuzaba icyo ashaka kuba cyo.

Finland ni igihugu gikataje mu buringanire n’ubwuzuzanye mu muryango. Iki gihugu gituwe n’abasaga miriyoni 5 n’igice, abagore ni miliyoni 2 n’ibihumbi 794. Umubare w’abagore wisumbuyeho ibihumbi 80 k’uw’abagabo. Ya mashyaka yavuzwe haruguru ane yose ari kumwe na “ Social Democratic Party” mu ihuriro na yo ayobowe n’abagore.


Madamu Sannan Marin afite amahirwe menshi cyane yo kuzemezwa n’inteko ishingamategeko nka Minisiteri w’Intebe. N’ubwo afite amihirwe menshi uyu Marin yahita ahagararira igihugu cye mu nama y’Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi izaba tariki ya 12 Ukuboza uyu mwaka wa 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND