Kuri iyi si igitsinagore aho kiva kikagera gikunda ibyamamare, harimo abaririmbyi, abakinnyi ba filme, abahanzi n’abanyabugeni, ariko byagera ku bakinnyi by'umwihariko b’umupira w’amaguru bikaba akarusho. Ni yo mpamvu usanga umukinnyi yifuzwa n’abakobwa benshi cyane ariko akaba ari we wihitiramo, usanga inshuro nyinshi umukinnyi afite umugo
Igikundiro, gukundwa
n’abantu b’ingeri zose, kumenyekana ukaba ikirangirire ku mubumbe dutuyeho hari
izindi mbaraga byongerera abakinnyi bituma inshuro nyinshi hari abatarambana n’abakunzi
babo kubera umubare munini w’abakobwa n’abagore beza baba babakurikira ku mbuga
zitandukanye z’ikoranabuhanga bahuriraho bose babasaba ubucuti no kuba bababera
abakunzi.
Mu
myaka yashize hari abakinnyi bagiye bagira inshuti z’abakobwa cyangwa abagore
beza ku isi kurusha abandi, aha ntawakwibagirwa Victoria Beckham umugore w’ikirangirire
David Beckham ndetse n’ umunyamideri w’umurusiyakazi Irina Shayk, wakundanye na
Cristiano Ronaldo mu gihe kingana n’imyaka itanu ariko bakaza gutandukana.
Mu
mpera z’umwaka wa 2018, ibinyamakuru bitandukanye byakoze urutonde rw’abakinnyi
b’umupira w’amaguru bafite abagore beza ku isi kurusha abandi, hari benshi
bahurijweho ariko hakaba n’umubare muke cyane utarahurijweho n’ibinyamakuru
byose. Aba ni abagore b’abakinnyi 10 ba
mbere mu bwiza kurusha abandi ku isi.
10 – Ana Ivanovic – umugore wa Bastian
Schweinsteiger
Ana
Ivanovic ni umwe mu bakobwa beza batereswe n’umukinnyi w’icyamamare, Kuri ubu
afite imyaka 30 y’amavuko, akaba yarahagaritse gukina umukino wa Tennis
yamamayemo cyane dore ko yatwaye ibikombe 15 bitandukanye kandi bikomeye muri
uyu mukino, akaba yaranamaze imyaka myishi ayoboye abandi bakinnyi ba tennis ku
isi mu cyiciro cy’abagore. We na Schweinsteiger batangiye gukundana mu mwaka wa
2014, bakaba barakoze ubukwe muri
Nyakanga 2017.
9 – Candy-Rae Fleur – umugore wa Daley Blind
Candy-Rae
Fleur wamamaye cyane nk’umu Model ndetse akaba n’umubyinnyi wabigize umwuga, wanegukanye
ibihembo bitandukanye mu kubyina, akaba kandi ari n’umunyamakuru wabigize
umwuga, avuka mu gihugu cy’ubuholandi Daley Blind nawe avukamo, akaba ari
umukobwa mwiza bigaragarira buri wese umubonye.
8 – Yolanthe Sneijder-Cabau – umugore
wa Wesley Sneijder
Yolanthe Sneijder w’imyaka 33 y’amavuko, yavukiye mu gace ka Ibiza muri Espagne. Yolanthe yatowe inshuro eshatu n’amaradiyo yo mu buholandi nk’umugore usamaje kandi ukurura benshi, uretse uburanga bwe akaba anafite umutima mwiza w’ubugira neza no gufasha.
Akaba ari umwe mu bashinze
unahagarariye umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ifatwa ku ngufu ry’abana
bakiri bato mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Yolanthe na Sneijder
bigaragara ko bamaranye igihe kirekire ugereranyije n’abandi, kuko
bashyingiranwe mu mwaka wa 2010, nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.
7 – Gabriella Lenzi – umukunzi wa Neymar
Jr
Nta
muntu byatungura kuba umukinnyi ukiri muto w’icyamamare kandi ufite amafaranga
nka Neymar yagira inshuti y’umukobwa mwiza cyane, kuri ubu uwo bakundana yitwa
7 – Gabriella Lenzi w’imyaka 23 y’amavuko,
ukora ibijyanye no kumurika imideri muri Brazil. Byamenyekanye ko batangiye
gukundana mu mwaka wa 2014 nyuma y’imikino y’igikombe cy’isi, akaba akoresha
cyane urubuga rwa instagram cyane yamamaza anashyiraho amafoto, akaba afite
umubare munini cyane w’abamukurikira.
6 – Lena Gercke – umukunzi wa Sami
Khedira
Sami Khedira ukomoka mu Budage yakunze kugarukwaho nk’umwe mu bakinnyi bafite impano yo gukina akanagira n’igikundiro, bituma abagore n’abakobwa beza kandi benshi bamukunda. Guhera muri 2011 yakundanye na Lena Gercke w’imyaka 30, akaba ari umunyamideri, akanakora kuri Television yo mu Budage.
Yatangiye ibijyanye no kumurika imideri muri 2004, nyuma muri 2006
yegukana igihembo gikomeye mu irushanwa ryabereye mu Budage byatumye ahita aba
umwe mu banyamideri bakomeye mu Budage.
5 – Viktoria Varga – umukunzi wa Graziano
Pelle
Graziano
Pelle ni umukinnyi mpuzamahanga w’umutaliyani w’imyaka 32 y’amavuko, mu myaka
mike ishize yabonye ifoto ya Viktoria Varga kuri Facebook atangira ku
mwandikira baraganira, ubwo yari atangiye kugenda abikwepa yahinduye intekerezo
ubwo yahuraga nawe amaso ku maso, bahera ubwo bakundana. Varga akaba ari
umunyamideri wabigize umwuga, amafoto ye menshi agaragara ari ku mucanga.
4 – Sara Carbonero – umugore wa Iker Casillas
Abantu
benshi bakunda kuvuga ko abanyezamu kenshi na kenshi usanga bifitemo udusazi
duke na duke, ariko ibi ntibyabujije umunyamakurukazi w’imikino unakora kuri
television muri Espagne Sara Carbonero gushyingiranwa na Iker Casillas. Mu mwaka wa
2009, ikinyamakuru cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika cyamutoye nk’umunyamakuru
mwiza kandi uteye ubwuzu ku isi. Bivugwa ko Iker Casillas ariwe munyezamu mu
matekaufite umugore mwiza.
Sara na Casillas bashyingiranwe muri 2016, bakaba bafite abahungu babiri aribo Lucas na Martin. Mu gikombe cy’isi cyabaye 2010, Carbonero yashinjwe n’abanya Espagne kuba yaragize uruhare ku ntsinzwi ya Espagne ku mukino batsinzwe n’u Busuwisi.
3 – Pilar Rubio Fernandez – umukunzi wa Sergio Ramos
Pilar
Rubio Fernandez ni umunyamakuru kuri Radio na Television, kuba kenshi na kenshi
abanyamakuru bakunda guhura n’abakinnyi bishobora kuba ariyo mpamvu usanga
bakunda guteretana, cyangwa se umugore mwiza ukunda kugaragara mu
bitangazamakuru akaba yahura kenshi n’abakinnyi.
Pilar Rubio Fernandez na Ramos batangiye umubano wabo mu mwaka wa 2012, guhera icyo gihe kugeza ubu bafite abahungu babiri, aribo Sergio na Marco. Mu myaka ya 2008 na 2009, Pilar Rubio Fernandez yasohokaga mu binyamakuru bitandukanye nk’umukobwa w’uburanga uteye ubwuzu, ibi bikaba n’ubundi byarakomeje.
2 – Ann-Kathrin Brömmel – umukunzi wa Mario
Gotze
Ann-Kathrin
Brömmel w’imyaka 29 y’amavuko ni umunyamideri wabigize umwuga mu gihugu cy’ubudage,
akaba kandi ari umuririmbyi ndetse akaba n’umukobwa ukoresha imbuga
nkoranyambaga cyane, ku myaka 16 y’amavuko , Ann yaari atangiye ibyo kumurika
imigeri mu gihugu cy’ubudage.
Umubano
we na Mario Gotze watangiye muri 2012 uhita ushinga imizi ku buryo bwihuse,
Gotze w’imyaka 26, ni umwe mu badage bagufi kandi bafite impano yo gukina
umupira w’amaguru, akaba ari we watsinze igitego cyahesheje ubudage igikombe cy’isi ku mukino wa nyuma bakinnye na Argentine muri
2014.
1 – Shakira – umukunzi wa Gerard Pique
Umuririmbyikazi
ukomoka muri Colombia Shakira ni we uyoboye urutonde rw’abakunzi n’abagore beza
b’abakinnyi b’umupira w’amaguru ku isi.
Shakira ni umuririmbyi, akaba utunganya ibihangano(Producer) akanaba n’umubyinnyi mwiza w’ibihe byose mu babayeho muri Amerika y’ Amajyepfo. Pique na Shakira bahuye bwa mbere mu mikino y’igikombe cy’isi mu mwaka wa 2010, ubwo Shakira yaririmbaga indirimbo yitwa “Waka waka”, guhera ubwo bahise baba umwe kugeza magingo aya bakaba bamaze no kubyarana.
TANGA IGITECYEREZO