RFL
Kigali

Nice Ndatabaye yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali ‘Umbereye Maso Live Concert’-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/12/2019 10:50
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Nice Ndatabaye wari umaze imyaka 5 aba muri Canada, wamamaye mu ndirimbo ‘Umbereye Maso’ yakoranye na Gentil Misigaro, kuri iki Cyumweru tariki 8/12/2019 yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda mu ihema rya Kigali Serena Hotel.



Nice Ndatabaye akunzwe mu ndirimbo; Umbereye Maso, Ndahamya, Iracyakora, Yesu ni we n'izindi. Igitaramo yakoreye mu Rwanda ‘Umbereye maso lve concert’ cyitabiriwe n’abantu batari bacye. Cyatangiye saa kumi z’amanywa gisozwa saa tatu z’ijoro abantu bakinyotewe no gutaramira Imana. Ni cyo gitaramo cya mbere uyu muhanzi akoreye mu Rwanda. Abahanzi n’amatsinda yatumiye muri iki gitaramo cye ni; Sam Rwibasira, Prosper Nkomezi, James&Daniella, Alarm Ministries na Gisubizo Ministries.


Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu batari bacye

Nice Ndatabaye yakiriwe kuri stage na Ben Serugo wari MC, abantu benshi bamwakirana ibyishimo na cyane ko bwari ubwa mbere bari bataramanye nawe mu Rwanda. Mbere yo kuririmba, Ndatabaye yasengewe n’umugore we, wasenze mu rurimi rw’icyongereza, asaba Imana gushoboza umugabo we agahembura imitima ya benshi. Ndatabaye yaje gushimira cyane umugore we avuga ko ari we muterankunga w’imena mu ivugabutumwa akora.

Uyu muhanzi yaririmbye ari kumwe n’abaririmbyi b’abahanga mu majwi barimo Diane Nyirashimwe uzwi cyane muri Healing Worship Team na True Promises Ministry. Yaririmbye indirimbo ze zinyuranye, harimo n’inshya abantu benshi wabonaga batazi neza. Yanaririmbye indirimbo zo mu gitabo zifashishwa mu nsengero nyinshi. Ni igitaramo cyataramo cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana byimbitse.


Nice Ndatabaye yishimiwe cyane mu ndirimbo ye ‘Umbereye maso’ yanitiriye iki gitaramo dore ko yayigezeho agahamagara kuri stage abahanzi bagenzi be bitabiriye iki gitaramo barimo; Gaby Irene Kamanzi, Serge Iyamuremye, Mbanza Chance, Diane Nyirashimwe, Daniella, Janvier Muhoza n’abandi. Baririmbanye iyi ndirimbo, buri umwe ayitera mu ijwi rye ritavangiye, bishimisha abantu benshi bari muri iki gitaramo. Iyi ndirimbo byagaragaye ko yakoze imirimo ikomeye mu mitima y’abatari bacye. Ibi unabibonera mu mubare w’abamaze kuyireba kuri Youtube dore ko magingo aya barenga miliyoni ebyiri.


Nice Ndatabaye yashimiye abantu bose bitabiriye igitaramo cye avuga ko ntacyo yabona abahemba. Yavuze ko atabona amagambo akoresha abashimira, akoresha ay’ikirundi yamubangukiye, ati “Ntewe iteka no kubana namwe hano”. Yashimiye cyane itsinda ryamufashije gutegura iki gitaramo by’umwihariko ashimira byimazeyo Sam Mugabe (umugabo w'umuhanzikazi ADA Bisabo) wamuhaye igitekerezo cyo gukorera igitaramo mu Rwanda.


Pastor Aaron Ruhimbya wa ERC Kimisaraga ni we wigishije ijambo ry’Imana. Yasabye abari mu murimo w’Imana bose yaba abaririmbyi n'abavugabutumwa, kubanza kwiyandikisha kugira ngo imirimo bakora igire agaciro kuko nibatabikora bazaba barimo kuruhira ubusa. Yababwiye ko Imana itajya ibera, bivuze ko igira amahame/amategeko kandi agomba kubahirizwa. Yanenze abantu barebera ku bandi abasaba gufatira icyitegererezo kuri Yesu Kristo.


Nice Ndatabaye aganira n'umugore we barebana akana ko mu jisho

Pastor Aaron Ruhimbya yashimiye Nice Ndatabaye n'umugore we bitanze bakava muri Canada bakaza mu Rwanda mu ntego yo kwamamaza ubutumwa bwiza. Amaze kubwiriza, yasabye Bishop Dr Masengo Fidele guhesha umugisha umuryango wa Ndatabaye. Umuryango wa Ndatabaye wahise upfukama hasi urambikwaho ibiganza n’abakozi b’Imana barimo Bishop Dr Masengo n’umufasha we, ndetse na Pastor Aaron n’umufasha we.


Nice Ndatabaye n'umugore we basabiwe umugisha ku Mana na Bishop Dr Masengo

Muri iki gitaramo Prosper Nkomezi umwe mu bahanzi bafatanyije ba Nice Ndatabaye, yishimiwe cyane mu ndirimbo ye ‘Urarinzwe’ agaragarizwa ko iyi ndirimbo ye ibahembura mu buryo bukomeye. Sam Rwibasira nawe yagaragaje ko ari umuhanzi w’umuhanga mu miririmbire ye ibintu adahwema kwerekana mu bitaramo byose aririmbamo. Ubwo Alarm Ministries yari iri kuri stage, Mbanza Chance yatunguranye aririmba indirimbo ‘Amarira’ nyuma yo kubisabwa n’umwe mu bantu bayikunda cyane.

Ni indirimbo yakoranye n’umugabo we Ben Serugo. Irakunzwe cyane dore ko yahise itumbagiza izina ryabo nk’itsinda ry’abantu babiri Ben&Chance. Iyi ndirimbo yahagurukije abari muri salle bose bafatanya na Chance kuyiririmba. Alarm Ministries bakomeje kuririmba muri bwa buryo bwabo bihariye bwo kuririmba ari nako basirimbira Imana, binyura benshi. Bakurikiwe na Gisubizo Ministries yagaragarijwe ko iri mu matsinda akunzwe cyane muri iyi minsi.

Ndatabaye yashimiye cyane Ben wayoboye igitaramo cye neza

Gaby Kamanzi ubwo yaririmbaga indirimbo 'Umbereye maso'


Chance ubwo yaririmbaga indirimbo 'Umbereye maso'


Mandela ukorera umuziki muri Kenya yahawe umwanya aririmba muri iki gitaramo


Alarm Ministries mu gitaramo cya Nice Ndatabaye


Nkomezi Prosper yishimiwe cyane mu ndirimbo 'Urarinzwe'


Pastor Aaron Ruhimbya hamwe n'umufasha we


KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND