RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Umuneke wagurishijwe asaga miliyoni 110 z’Amanyarwanda!

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:8/12/2019 17:44
0


Muri iki cyumweru dushoje ni bwo umuneke w'agatangaza bari bafatishije ku rukuta wagurishirizwaga akayabo kangana na $120,000 ku mucanga wa Miami. Wakwibaza uti mbese uyu muneke urimo iki, uwuriye nta rundi rubuto yongera kwifuza kurya, cyangwa hihishemo irindi banga tutazi ryatumye ugurwa aka kayabo.



Iminsi iba myishi igahimwa n’umwe, ariko noneho imineke iba myishi igahimwa n'umwe! Ibi byabaye muri iki cyumweru ubwo umuneke wari wafatishijwe ku rukuta hakoreshejwe urupapuro rufatisha ibintu, aha hari mu kirori cy'akataraboneka gihuza abanyabugeni muri Amerika y’Amajyaruguru. Uyu muneke ukaba waragurishijwe $120,000 ni ukuvaga asaga miliyoni 114 z’amanyarwanda ndetse harateganywa ko hazaba iyindi myiyereko muri buno buryo ku buryo uwo uzaba ugura $150,000.

Uwitabiriye iyerekanwa yifotorezaga kuri iki gihangano

Uburyo umuneke wari utatse mo bwishimiwe n’abantu benshi cyane. Iki gihangano cy'umuneke cyatwikururiwe imbere y’imbaga y'abantu yari yitabiriye uwo mwiyereko waberaga ahitwa Basel Miami Beach biyobowe n'ikigo Parsian contemporary art gallery Perrotin umunyabugeni w'umutaliyani Maurizio Cattelan wakoze iki gihangano abarizwamo.                 Umutaliyani w’umunyabugeni Maurizio Cattelan wakoze iki gihangano

Si ubwa mbere ibihangano by’uyu mugabo Cattelan byiharira urupapuro rubanza mu binyamakuru. Kuko hari ikindi gihe yashyize hanze igihangano cyitari kizwi kigizwe n’ubwiherero 18 bwubakishijwe zahabu, kiswe “America’’drew huge crowds. Ugenekereje ni ukuvuga  ikintu cyakira bantu benshi. Kikaba cyaramuritswe muri 2016 mu nzu ndangamurage yitwa Guggenheim iherereye muri New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gusa nyuma yaho mu kwezi kwa Cyenda bagishyize ku ngoro ya Blenheim hadashize iminsi bahita bakiba. Usibye uru ruhare rwa Cattelan, muri iyi myaka 15 ishize iki kigo cyatunguwe no kwamamara cyane kw’uyu munyabugeni.

“Ni agatangaza, ntabwo nzi ukuntu byagenze …. Mu gihe twatangiye gukorera hamwe, nari mfite kurwana urugamba rwo kumvisha abantu bashinzwe kwegeranya ibikorwa byacu umwe kuri umwe kutugurira igihangano cye”. Uko ni ko uwashinze ikigo cya gallery Emmanuel Perrotin yatangarije igitangazamakuru cya artnet.com.       Umuyobozi w’ikigo Parsian contemporary art gallery Perrotin Emmanuel Perrotin  

Ubwo ibindi bihangano 2 bisa n’icyambere byahise bigurishwa nta gukerererwa ku $120,000 abashinzwe gucuruza ibi bihangano bahise bafata umwanzuro ko bagiye gukora icya gatatu cyizagurishwa $150,000. Uwo mwanya hahise haboneka byibura ibigo bibiri byifuza kuzahita bigura icyo gihangano. Gusa hagati aho uwiguriye uyu muneke udasanzwe ntiyigeze abwirwa icyo gukora mu gihe iki gihangano cyaba gitangiye gusaza cyangwa kubora. Uko ni ko ikigo gallery cyatangaje.                              Abitabiriye iyerekanwa bafotora iki gihangano

Iki gihangano kidasanzwe kiswe Comedian cyikaba ari igihangano kigizwe n’umuneke waguzwe mu isoko muri Miami maze kigafatishwa ku rukuta hakoreshejwe urupapuro bafatisha ibintu (tape). Usibye kandi iri zina ryahawe iki gihangano cyigizwe n’uyu muneke, Perrotin akomeza avuga ko atari amashyengo ahubwo guhera ku ishusho yawo, aho umanitse n’uburyo ufatishije ku rukuta  bifite igisobanuro kinini abantu bagakwiye gutekerezaho.

Cattelan ubwe ntiyigeze atanga uburyo bwo gusobanura iki gihangano, gusa Nyakubahwa Perrotin yatangarije televiziyo y’igihugu ya Amerika (CNN) ko iki gihangano ari ikimenyetso cy’ubucuruzi bw’isi yose, ubuhanga bwikubye kabiri, ndetse nk’igikoresho cyuje ubuhanga bushimishije.

Uburyo iki gihangano cyari giteyemo bwabaye bumwe mu bintu byavugishije abantu benshi cyane muri aka gace ka Basel, aho cyarebwe n'abantu benshi cyane bakifotorezaho. Ibi ntibyari bisanzwe kuko humvikanye umwe mu bantu bitambukiraga avuga ko iki gihangano aricyo cya mbere muri uyu mwaka. Gusa nanone ntakanyura bose kuko bamwe mu bafana bari bari aho byagaragaraga ko batari babyishimiye cyane, umwe muri abo ni Weezie Chandler wavuze ko ushobora gukora ikintu ariko nawe ukaba wahita ugihunga.

Ba nyiri kino kigo gallery bavuze ko uyu munyabugeni Cattelan byamutwaye umwaka wose kugira ngo akore igikorwa aho yaje kuza kuba yagiha ishusho imeze nk’iy’umuneke. Uyu mugabo yagiye agerageza uburyo bwinshi aho mu gihe cyose yagiye atembera yagendaga agura ibere ry’umuneke akajya arimanika mu cyumba cye cya hoteri yabaga acumbitsemo, kugira ngo arebe ishusho ya nyayo azabikoramo. Yabanje gukoresha uriho ubujeni, nyuma aza gukoresha umuringa, arongera akoresha usize umuringa nyuma ahitamo gukoresha umuneke wa nyawo. Ibi bikaba byari biri mu magambo yatangajwe n'ikigi cya gallery.

Ubukorikori buragwira ahari wifitemo iyi mpano ariko ujya utinya ku bigaragaza ariko ibanga nta rindi ni ukwigirira ikizere mu byo ukora byose kuko ntiwamenya ikizatangaza abantu cyangwa ikizakugeza ku rwego rwo hejuru ukaba icyamamare.

Src: www.metro.co.uk,www.telegraph.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND