RFL
Kigali

Mugwaneza Eliya w’imyaka 10 na nyina, barasabira ubufasha impanga ye yagize ikibazo bavuka bikamuviramo ubumuga budasanzwe-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:8/12/2019 17:02
0


Yankurije Vestine umubyeyi w’uyu mwana ufite ubumuga umugabo we yaramutaye yishakira undi mugore, arasaba abafite umutima utabara kumufasha kuko nta bushobozi afite bwo kwita kuri uyu mwana udashobora kwikorera ikintu na kimwe.




Bagwaneza Elisa (Keza) n’impanga ya Mugwaneza Eliya bombi bafite imyaka 10 yagize ikibazo bavuka bimuviramo kugira ubumuga bwo mu mutwe. Ni inzobe cyane ugereranije n’impanga ye. Umubonye ushobora gukeka ko yavutse k’umwirabura n’umuzungu. Ntashobora kwicara, kuvuga, ibintu byose bisaba kubimukorera, kurira ni byo byonyine bigaragaza ko afite ikibazo.

We n’impanga ye bavukiye ku bitaro bikuru bya Muhima, Mugwaneza Eliya niwe wavutse mbere. Nyina yabwiye INYARWANDA ko yavutse ari ku manywa nka saa 1:00 naho Bagwaneza Elisa abana bakunda kwita Keza akavuka n’injoro kandi bigoranye kuko yakorewe sezariyene. Avuga ko ibi byatumye amara mu bitaro igihe kirenga ukwezi. Ati”Namazemo igihe kirenga ukwezi, bahise bamujyana muri kuveze ntiyigeze yonka bamushyizemo sonde niyo namuheragamo amashereka nkoresheje serenge”. Akomeza avuga ko nyuma y’ukwezi n’iminsi irindwi aribwo bamusezereye Dogiteri akamusaba kuzajya aza guhinduza sonde buri cyumweru kuko atashoboraga konka. Nyuma ngo sonde bayimukuyemo akajya amuhesha igikombe. Agejeje amezi atanu impanga ye Mugwaneza Eliya yatangiye gukambakamba undi we bikomeza gusa naho biri kure.

Yankurije Vestine avuga ko uyu mwana we yageze aho akajya agagara uburwayi bugakomeza kwiyongera. Ati”Umwana yageze aho agera igihe cyo kuzajya agagara, agafunga amaboko akazana urufuzi nkagira ngo aranapfuye”. Atarageza imyaka ibiri ngo hari uumubyeyi wamugiriye inama yo kumujyana kumusuzumisha uburwayi bwo mu mutwe indera, bamusuzumye bamubwira ko kubera gutinda kuvuka byamuteye kugira ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe kuva icyo gihe atangira guhabwa imiti.

Uyu mubyeyi avuga ko umugabo babyaranye izi mpanga yamutaye muri 2013 akajya kwishakira undi mugore. Ati”Yaradutaye yajyaga akunda kumbwira ngo ibi ntabwo azabivamo ngo nzamushyire abaganga bamugize gutya”. Akomeza avuga ko atazi aho aba ndetse nta kintu na kimwe amufasha nubwo babyaranye bakamarana mu nzu imyaka 5.

Rimwe na rimwe barahura ariko ngo iyo uwo mugabo amutanze kumubona aramwihisha. Kurwaza uyu mwana imyaka icumi wenyine byamutwaye byinshi mu byo yari afite, asanzwe afite undi mwana w’umuhungu w’umunyeshuri atabyaranye na se w’izi mpanga. Kurera aba bana barimo n’uyu ufite ubumuga usaba byinshi no kwitabwaho bihagije, kwishyura inzu biramugora cyane ari nayo mpamvu yasabye ubufasha abafite umutima utabara.

Ati”Imibereho irangora, umukuru ni umunyeshuri, murumuna we nawe ni uko ntibabasha gutunga umuryango, hari byinshi byagiye mu myaka 10 murwaje byakabaye byatunga umuryango, byakabaye byaduteza imbere ndasaba abafite umutima utabara ubufasha”.Yasabye abifuza kumufasha kunyura kuri izi nimero 0783151285 cyangwa 0725711870. Impanga ya Keza, Mugwaneza Eliya w’imyaka icumi nawe yasabye abafite umutima utabara kubafasha. Ati”Ndasaba abanyarwanda gufasha impanga yanjye twavukiye rimwe yitwa Keza ikagira ikibazo”.

Yankurije Vestine akora akazi ko gucuruza amakara mu gasoko kari haruguru y'aho atuye, niho avana udufaranga tumufasha guhaha ibibatunga no kwishyurira abanyeshyuri gusa ubuzima buramugoye kuko akenshi kwishyura inzu bimubera ikibazo.

REBA HANO IKIGANIRO KIRIMO UBUHAMYA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND