RFL
Kigali

Box: Anthony Joshua yatsinze Andy Ruiz Jr yisubiza umwanya wa mbere, anatanga ubutumwa bukomeye kuri Oleksandr Usyk

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/12/2019 14:47
0


Umwongereza Anthony Joshua wamamaye mu mukino w’iteramakofe yatsinze Andy Ruiz Jr, ku nshuro ya kabiri yongera kuba nimero ya mbere mu iteramakofe ry'abaremereye , yanatanze ubutumwa ku munya -Ukraine Oleksandr Usyk bazahangana mu mezi atandatu ari imbere, aho yavuze ko amwiteguye neza kandi ko azakubitwa nk’uko Ruiz yakubiswe.



Joshua w'imyaka 30 y’amavuko ufite inkomoko muri Nigeria, yarushije bigaragara Ruiz muri uyu mukino waraye ubereye muri Saudi Arabia, akaba yamwihimuyeho kuko uyu munya-Mexico ufite n'ubwenegihugu bw'Amerika yari yamutsinze bitunguranye mu mukino wabaye mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Muri uyu mukino wo ku ku wa Gatandatu, Joshua yari yahindutse mu mikinire, akaba yari atandukanye n'uko yakinnye mu mukino wa mbere wabereye i New York.

Uyu mukinnyi akaba yinjiye mu rwego rumwe n’abakinnyi bakomeye barimo Muhammad Ali, Lennox Lewis, Floyd Patterson na Wladimir Klitschko,  bari ku rwego  rw'abateramakofe baremereye bongeye kwisubiza agahigo k’umwanya wa mbere ku rwego rw'isi.

Nyuma y'uwo mukino, umuryango w'iteramakofe ku isi (WBO) wavuze ko agomba gukina n'Umunya-Ukraine Usyk mu gihe kitarenze iminsi 180 iri imbere.

Joshua yabwiye BBC ko yiteguye gukora buri kimwe cyose ariko akazakubita uyu munya Ukraine,  ati: "Icyo nshoboye gukora cyose, nzagikora. Niba ibyo bivuze kurwana n'abandi barwanyi bo ku rwego rwo hejuru, ikizaba kizabe".

Umuteramakofe wo muri Bulgaria Kubrat Pulev, na we ari mu bazarwana na Joshua, ariko hazacyenerwa ko habaho amasezerano yuko habanza uwo Munya-Bulgaria cyangwa Usyk.

Usyk winjiye mu cyiciro cy'abaremereye amaze gutwara imikandara ine yose yo ku rwego rw'abaremereye biringaniye ,  na we yari ku kibuga cya Diriyah Arena mu nkengero z'umurwa mukuru Riyadh kuri uyu wagatandatu areba uwo mukino.

Joshua yatakaza imikandara ye ya IBF na WBO aramutse atarwanye n'abo bategetswe ko arwana na bo, kandi Eddie Hearn ushinzwe ibikorwa byo kumwamamaza yavuze ko ibyo bidashobora kubaho.


Joshua yatsinze Ruiz atangaza ko yiteguye kurwana na buri wese kandi agatsinda


Joshua yakubise Ruiz ku buryo bukomeye


Umukino warangiye Joshua yegukanye intsinzi


Usyk witegura kuzakina na Joshua mu kwezi kwa Gatandatu mu mwaka utaha

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND