RFL
Kigali

Alain Numa ukora muri MTN agiye kuba Pasiteri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/12/2019 10:01
0


Alain Numa umwe mu bayobozi ba MTN Rwanda, ikigo cy'itumanaho cya mbere mu Rwanda, agiye kwimikwa nk'umupasiteri. Ni nyuma y'igihe kinini amaze agaragara mu bikorwa by'ivugabutumwa ndetse inshuro nyinshi agashimirwa bikomeye n'abahanzi ba Gospel ku bw'inkunga ikomeye abatera.



Alain Numa agiye guhabwa inshingano z'ubupasiteri mu Itorero Shiloh Prayer Mountain church rikuriwe na Bishop Olive Esther Murekatete. Alain Numa yemereye Inyarwanda.com aya makuru, gusa ntiyagira byinshi ayatangazaho. 

Bishop Olive Esther Murekatete yatangarije InyaRwanda.com ko bagiye kwimika ku nshuro ya mbere abapasiteri batanu barimo na Alain Numa mu muhango uzaba tariki 21/12/2019 ubere ku cyicaro cy'itorero Shiloh Prayer Mountain church ku Gitega mu mujyi wa Kigali. Yagize ati "Ni byo tugiye kubimika, ni batanu (abagiye kugirwa abapasitori). Alain azaba Reverend Pastor. Bizabera iwacu Shiloh Prayer Mountain".


Alain Numa ubwo MTN yari mu myiteguro y'igitaramo 'MTN Kigali Praise Fest 2019' cyatumiwemo icyamamare Don Moen

Alain Numa amaze imyaka 19 akorera ikigo cya MTN Rwanda. Agiye kuba pasiteri nyuma y'igihe kinini yari amaze ari Umuyobozi wa kabiri wungirije muri Shiloh Prayer Mountain church. Mu kiganiro aherutse kugirana na Inyarwanda.com, twamubajije niba abaye Pasiteri yahagarika akazi yari asanzwe akora ndetse tunamubaza ku bijyanye no gushinga itorero rye.

Mu gusubiza iki kibazo, Alain Numa yagize ati "Kuva mu kazi kereka mpawe inshingano zansaba umwanya munini mu murimo naho ubundi n’akazi nagakomeza. Gushinga church (itorero) wapi, uwo muhamagaro nturangaragaraho nkuko nabivuze biramutse aribyo mpawe n'Imana ubwo yazancira inzira nanone.”

Twanamubajije iki kibazo; “Bibaye ngombwa ko ujya muri Politiki, ni iyihe sector wakwifuza gukoreramo?” Mu gusubiza iki kibazo, Alain Numa yagize ati “Biramutse bibaye (nkajya muri Politiki), nakwifuza kuba mu sector izamura umuturage cyangwa nkavuganira igihugu cyanjye mu mahanga, nka Ambasaderi w'u Rwanda.”


Alain Numa agiye kuba Pasiteri, avuga ko gushinga itorero biri kure y'intekerezo ze


Alain Numa ubwo yasengeraga Pastor Theogene wari ugiye kubwiriza mu giterane giherutse kubera i Nyamirambo giteguwe n'abagabo bo muri Shiloh Prayer Mountain church






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND