RFL
Kigali

Bigoranye APR FC yatsinze Gasogi, Kiyovu Sport itsindwa umukino wa gatatu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/12/2019 18:19
0


Mu mukino utari woroshye waranzwe no kudahuza ku byemezo by’umusifuzi wahuje Gasogi United na APR FC ku munsi wa 13 muri shampiyona y’u Rwanda, warangiye APR FC ishimangiye umwanya wa mbere ku ntsinzi y’ibitego 3-2, mu gihe AS Muhanga yihereranye Kiyovu Sports iha ikaze ubuyobozi bushya.



Ni umukino wakinwe mu mvura, dore ko ikibuga cyari cyuzuye amazi. Igice cya mbere cyatangiye APR FC nk’ikipe nkuru kandi ikeneye amanota atatu kugira ngo ikomeze iyobore urutonde rwa shampiyona ikina neza kurusha Gasogi United, haba guhererekanya neza mu kibuga ndetse no kugera imbere y’izamu hageragezwa uburyo bwo gufungura izamu ryari ririnzwe na Cyuzuzo Gael.

Mu minota 15 ya mbere APR FC yari hejuru ya Gasogi mu mikinire, gusa ariko nyuma yaho Gasogi United yinjiye mu mukino nayo itangira kurema uburyo bwo gutsinda igitego, amakipe yakomeje gukinira umupira hagati mu kibuga ariko APR ikabona amahirwe menshi yo gutsinda ariko ntibibakundire.

Ku munota wa 43’ ku mupira wari utewe na Manishimwe Djabel wasanze aho Danny Usengimana yari ahagaze atsinda igitego kitavuzweho rumwe kuko abakinnyi, abatoza ndetse n’abafana ba Gasogi United bavugaga ko Danny yari yarayemo, ariko umusifuzi yemeza ko ari igitego. Tidiane Kone wari ku ntebe y’abasimbura yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma yo kwitotombera icyemezo cy’umusifuzi.

Iminota 45 y’gice cya mbere yarangiye APR FC iyoboye ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Gasogi United isatira izamu rya Rwabugiri cyane ishaka kwishura igitego yari yatsinzwe, imibare y’umutoza wa Gasogi yaje umuhira ku munota wa 49 ubwo Isaac Muganza yatsindaga igitego cy’umutwe ku mupira wari uvuye muri corner.

Nyuma y’iminota ine gusa Gasogi United yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Isaac Muganza ku mutwe nyuma yo guca mu rihumye ubwugarizi bwa APR FC bwari bwarangaye.

Umutoza wa APR Mohamed yahise akora impinduka avana mu kibuga Manishimwe Djabel na Nizeyimana Djuma ashyira mu kibuga Ishimwe Kevin na Ishimwe Anicet, Danny yasohotse mu Kibuga hinjira Yves Mugunga.

Ku ruhande rwa Gasogi United, yavuye mu kibuga Ndekwe Felix hinjira Yves Habimana, yinjiye mu kibuga Cyuzuzo Ally hasohoka Kaneza Augustin.

APR FC nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri yagombaga gukina ishaka ibitego birenze kimwe kugira ngo itahukane intsinzi, gusa ariko Gasogi nayo yakomeje gushaka igitego cya Gatatu gishimangira intsinzi ariko biranga.

Ku munota wa 80’ Mugunga Yves winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC, mu gihe Gasogi United yibazaga ibiyibayeho, Omborenga Fitina yahise ayibabaza atsinda igitego cya Gatatu n’umutwe cya APR FC, iminota 90 y’umukino irangira ikipe y’ingabo z’igihugu yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 3-2.

Gutsinda Gasogi United byafashije APR Fc kuguma ku mwanya wa mbere aho yagize amanota 31, ikaba yahise irusha Rayon Sports na Police FC ziyikurikiye amanota 6. Gasogi United iri ku mwanya wa 9 ikaba ifite amanota 17.

Mu wundi mukino AS Muhanga ibifashijwemo na Niyongira Danny yatsinze Kiyovu Sport igitego kimwe kubusa yuzuza imikino itatu itsinda mu gihe Kiyovu Sport yujuje imikino itatu itsindwa. AS Muhanga nyuma yo gutsinda Kiyovu yahise ifata umwanya wa Gatanu n’amanota 21.

APR FC XI: Umar Rwabugiri, Omborenga Fitina, Mouhamed Mushimiyimana, Placide Rwabuhihi, Claude Niyomugabo, Bukuru Christophe, Buteera Andrew, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Danny Usengimana na Nizeyimana Djuma

Gasogi United XI: Cyuzuzo Gael, Bahati Guy, Aimable Kwizera, Dusabe Claude AK Nyagakezi, Kaneza Augustin, Heron, Byumvuhore Tresor Ndekwe Felix, Yamin Salum, Kayitaba Bosco na Manasseh


Mugunga Yves watsinze igitego cya kabiri cya APR FC


Isaac Muganza watsinze ibitego 2 bya Gasogi United

Dore uko imikino y’umunsi wa 13 izakinwa

Ku wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2019

APR FC 3-2 Gasogi United

Bugesera FC 0-0 Musanze FC

Etincelles FC 0-0 Sunrise FC

AS Muhanga 1-0 SC Kiyovu

Ku Cyumweru tariki 08 Ukuboza 2019

AS Kigali vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 15h30)

Marines FC vs Espoir FC (Stade Umuganda, 15h00)

Police FC vs Mukura VS (Stade de Kigali, 13h00)

Heroes FC vs Rayon Sports FC (Stade Bugesera, 15h00







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND