RFL
Kigali

Twagira Prince wagombaga guhagararira u Rwanda muri Mister Africa International 2019 yabuze uko ajyayo

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:7/12/2019 18:58
1


Twagira Prince Henry wagombaga guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Mister Africa International 2019 ntabwo yabashije kuryitabira bitewe no kubura amafaranga yo gutega indege.



Ku wa Gatatu w’iki cyumweru turi gusoza tariki 04 Ukuboza 2019, nibwo hatangiye umwiherero w’abasore bahatanira ikamba rya Mister Africa International 2019. Ni umwiherero uri kubera muri Nigeria mu mujyi wa Lagos ari naho hazabera umunsi wa nyuma hatangwa ikamba.

Byari biteganyijwe ko Twagira Prince Henry yagombaga guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ariko bitunguranye ntabwo yabashije guhaguruka i  Kigali ngo yerekeze i Lagos.

Mu mafoto ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Mister Africa International agaragaza uko umwiherero uri kugenda ntabwo uyu musore agaragaramo.

INYARWANDA yagerageje kumuhamagara kuri telefone ye ariko ntibyakunda kuko itacagamo, gusa amakuru twamenye ni uko Twagira Prince Henry yibereye i Kigali, atabashije kwitabira iri rushanwa bitewe no kubura ubushobozi bwo gutega indege.

Mu cyumweru gishize twari twamusuye mu myiteguro atubwira ko ibyangombwa byose yamaze kubibona igisigaye ari ukugenda. Si we wa mbere ubuze uko yitabira iri rushanwa kuko no mu mwaka ushize, Niyirora Divic wari kuryitabira yabuze ko agenda kubera ikibazo cy’ubushobozi buke.

U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa inshuro ebyiri gusa, mu 2015 aho Moses Turahirwa yabaye Igisonga cya mbere mu gihe mu 2017 Ntabanganyimana Jean de Dieu yegukanye ikamba. Kuva ubwo abandi bagiye bagongwa n’ikibazo cy’amikoro.

Twagira Prince yabuze uko ajya muri Nigeria amaze iminsi yitegura

Abasore bahataniye ikamba rya Mister Africa International





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bobo4 years ago
    hhhhhh mwirwaza imbavu usibye ko nibazaga uwamuhaye kuduhagararira icyo yagendeyeho nabuhubundi byari zero hhhhh nonese yahinze mu myiteguro nta nitike byerekana ko Ari ukujya mu bintu badasobanukiwe





Inyarwanda BACKGROUND