Buri mwaka muri Nigeria habera igitaramo gikomeye cyitwa ‘The Experience’ cyitabirwa ku rwego rwo hejuru cyane. Ni igitaramo gitumirwamo abahanzi bakomeye ku isi mu muziki wa Gospel, cyikitabirwan’abantu ibihumbi n’ibihumbi. Icyo muri uyu mwaka cyitabiriwe n’abagera kuri miliyoni imwe.
The Experience izwi cyane nka The Experience
Lagos imaze kuba inshuro 14 zikurikiranya. Iyo muri uyu mwaka (The Experience14)
yatumiwemo abahanzi b’amazina akomeye ku isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bari barangajwe imbere na Don Moen
wataramiye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019 mu
gitaramo 'MTN Kigali Praise Fest' kitazibagirana ku bacyitabiriye bitewe
n’ibihe byiza bahagiriye.
Don Moen yaririmbye mu gitaramo cy'uyu mwaka
The Experience14 yabereye mu mujyi wa Lagos ahitwa Tafawa Balewa Square, ahantu ha mbere muri Afrika hakira abantu benshi cyane mu bitaramo. Yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 6/12/2019, isozwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7/12/2019. Yitabiriwe n'abantu bagera kuri miliyoni (1,000,000) nk'uko Inyarwanda.com ibikesha itangazamakuru ryo muri Nigeria. Ni nyuma yaho abategura iki gitaramo, bari biteze ko icyo muri uyu mwaka kizitabirwa n'abantu 700,000.
The Experience14 yitabiriwe ku rwego rwo hejuru
Abitabiriye The Experience14 baraye baramya Imana ijoro ryose kuva ku wa Gatanu kugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu. Ni igitaramo cyamaze amasaha 10. Cyitabiriwe n’abantu benshi cyane baturutse muri Nigeria no mu bindi bihugu, bihebeye umuziki uhimbaza Imana. Abitabiriye iki gitaramo bari bafite inyota yo kuramya Imana, bayiramije byimbitse mu nsanganyamatsiko igira iti “Let’s worship Jesus” (Mureke turamye Yesu).
Habayeho guhembuka kw'imitima y'abari muri iki gitaramo
Chioma Jesus yakoresheje imbaraga nyinshi kuri stage
Iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi bakunzwe
ku isi muri iyi minsi mu muziki wa Gospel barimo Travis Greene, Sinach, Nathaniel Bassey, Don Moen,
Donnie McClurkin, Tope Alabi, Planet shakers, Chioma Jesus, Eben, Onos, Sammie
Okposo, Eben, Preye Odede, LMGC n’abandi. Todd Dulaney, Preye Odede na Mercy
Chinwo ukunzwe bihebuje mu ndirimbo ‘Excess love’ ni bwo bwa mbere bari
bitabiriye iki gitaramo.
Nk’uko Inyarwanda.com ibikesha amashusho
abahanzi banyuranye basangije abantu kuri Youtube, iki gitaramo cyaranzwe
n’ibyishimo byinshi ndetse no guhembuka kw'imitima binyuze mu ndirimbo zaririmbwe. Don
Moen yanditse kuri Instagram ashimira cyane abanya Nigera uburyo bamwakiranye
urukundo rwinshi. Mbere y’uko iki gitaramo kiba, Don Moen yasabye itsinda rye
ry’abanyamasengesho kumusengera kugira ngo Imana izamushoboze imitima ya benshi
ihembuke.
Muri iki gitaramo, Evangelist Amaka Okwuoha
uzwi cyane nka 'Chioma Jesus', Sinach, Don Moen bari mu bishimiwe cyane. Mercy
Chinwo wari uririmbye bwa mbere muri iki gitaramo, yagaragarijwe urukundo
n’abakunzi b’umuziki we n’ab’umuziki wa Gospel muri rusange. Yishimiwe bikomeye
mu ndirimbo ye ‘Excess love’ iri mu zikunzwe cyane muri Afrika no ku isi yose. Ni indirimbo imaze gusubirwamo n’abantu benshi cyane barimo na Safi Madiba wa hano mu
Rwanda ukora umuziki usanzwe.
‘The Experience’ yatangijwe ndetse yakirwa na
House On The Rock ikuriwe na Pastor Paul Adefarasin mu mwaka wa 2006, yitabirwa
n’abantu bagera ku bihumbi mirongo irindwi (70,000). Iki gitaramo kimaze
gutumirwamo abahanzi benshi kandi bakomeye ku isi barimo; Kirk Franklin, CeCe
Winans, Donnie McClurkin, Don Moen, Frank Edwards, Nathaniel Bassey na Chioma
Jesus.
‘The Experience’ yanditse izina nka nimero ya
mbere muri Afrika mu bitaramo bikomeye byose bihabera byitabirwa
cyane. Ibijyanye n’umuziki muri iki gitaramo ngarukamwaka, biyoborwa na Wilson Joel kuva mu mwaka wa 2013. Nk'uko amateka y'iki gitaramo abigaragaza, muri 2006 tariki
1 Ukuboza ni bwo ‘The Experience’ yabaye ku nshuro ya mbere ibera kuri Tafawa
Balewa Square.
Icyo gihe yitabiriwe n’abantu bagera ku
bihumbi birongo irindwi (70,000). Muri icyo
gitaramo cyari kibaye ku nshuro ya mbere hari hatumiwe abahanzi bakunzwe cyane
ku isi cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari bo; Kirk Franklin,
Israel Houghton, Donnie McClurkin, Lionel Peterson, Jamal Bryant, Mike
Aremu, Dunni Olanrewaju, Dc Envoys, Gordons, Asu Ekiye, Buchi, Tosin Martins na
Midnight Crew.
Iki gitaramo cyakomeje kuba buri mwaka ari
na ko umubare w’abakitabira urushaho kwiyongera. Don
Moen, Kirk Franklin,..bari mu bahanzi bamaze kuririmba kenshi muri iki
gitaramo. Tariki 7 Ukuboza 2018 iki gitaramo cyari cyahawe insanganyamatsiko
igira iti ”Jesus our peace” (Yesu, Amahoro yacu). Kitabiriwe n’abantu bagera ku
700,000. Igitaramo cyo muri uyu mwaka cyaciye agahigo kuba ari cyo kitabiriwe cyane. Cyamaze amasaha 10 abantu bari mu mwuka wo kuramya Imana.
Travis Greene wamamaye mu ndirimbo ‘You
waited’ ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo 'Nara' yakoranye na Tim
Godfrey, ari mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cy'uyu mwaka ‘The Experience14’ cyari kibaye ku nshuro ya 14. Travis Greene wishimiwe bikomeye muri iki gitaramo yavuze ko 'The Experience' ari cyo gitaramo cya mbere ku isi mu bitaramo
bya Gikristo byitabirwa cyane.
Igitaramo cy’uyu mwaka 'The Experience14' (TE14) kitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye bari barangajwe imbere na Guverineri wa Leta ya Lagos, Babajide Sanwo-olu wari uri kumwe n’umufasha we Dr Ibijoke Sanwo-olu. Usibye abahanzi baririmbye, abanyarwenya bo muri Nigeria; Kenny Blag, Larry J Forever, Mc Abbey na Akpororo bahawe umwanya muri iki gitaramo bavuga ubutumwa bwiza bakoresheje impano yabo yo gutera urwenya.
Chioma Jesus
Iki gitaramo cyanitabiriwe n'Abahagarariye Ubwongereza na Amerika muri Nigeria
Sinach yishimiwe cyane muri iki gitaramo
Mercy Chinwo ukunzwe mu ndirimbo 'Excess Love'
Pastor Paul Adefarasin ni we uyobora iki gitaramo buri mwaka
TANGA IGITECYEREZO