RFL
Kigali

Nyamagabe: Amateka ya korali Isezerano iherutse gukorera igitaramo i Kigali abantu 99 bakakira agakiza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/12/2019 20:37
0


Korali Isezerano yo muri ADEPR mu itorero ry’Akarere ka Nyamagabe muri Paruwasi ya Sumba, ku Mudugudu wa Sumba, iherutse gukorera igiterane gikomeye muri Kigali abantu 99 bakira agakiza biyegurira Yesu Kristo. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mateka y'iyi korali nk'uko abayobozi bayo bayatangarije InyaRwanda.com,



UBURYO KORALI ISEZERANO YATANGIYE UMURIMO N’ABAWUTANGIJE

Korali Isezerano yatangiye umurimo w’uburirimbyi mu mwaka w’1999 itangiriye mu cyumba cya Kabacuzi mu cyahoze ari umudugudu wa Gikongoro Paruwasi ya Gikongoro ubu ni Paruwasi ya Sumba. Yatangiye igizwe n’abaririmbyi 5 muri bo 3 baracyakora umurimo w’Imana wo kuyiririmbira muri iyi korali.

Muri icyo gihe baririmbiraga ku cyumba cya Kabacuzi. Imana yakomeje kugenda ibagura haba mu ruhande rw’abaririmbyi n’ibikoresho bagendaga bakoresha mu gukora umurimo. Muri icyo gihe bakoreshaga ingoma za gakondo (Zikoze mu ruhu) hamwe n’ipendo mu rwego rwo kuzamura umuziki. Korali yakomeje kwaguka igeza ku baririmbyi 15 mu mwaka wa 2000 bagiye bava mu babaga bihannye icyo gihe.

KWIMUKA KU KABACUZI NO KWAGUKA KWA KORALI ISEZERANO.


Mu mwaka wa 2002 ni bwo korali yemerewe kujya iririmba mu materaniro yo mu mibyizi yaberaga ku mudugudu wa Gikongoro kuwa kabiri no kuwa gatanu ari nabwo byaje gutuma muri uwo mwaka yemererwa kuririmba no mu materaniro yo ku cyumweru nka Korali yemewe k’umudugudu. Muri icyo gihe bayihuje na korali y’urubyiruko yari isanzwe k’umudugudu bikora korali imwe ihera ubwo itangira kujya ikora ingendo z’ivugabutumwa za hafi n’izakure.

IMITERERE YA KORALI ISEZERANO

Nk'uko twari tumaze kubivuga Korali Isezerano itangira yari igizwe n’abaririmbyi batanu, bitewe n'uko yatangiye isuzuguritse ntiyagiye igira kwiyubaka kwihuse gusa bivuye mu gusenga kw’abari bayigize Imana yagiye itanga umugisha abantu b’ingeri zose barayikunda bituma igira abantu batandukanye batanga umuhamagaro muri yo kugeza none igizwe n’abaririmbyi 115 barimo abagabo 45 n'abagore 70.

Muri ibyo byiciro byose Imana yagiye itanga umugisha ku bigendanye n’imibereho y’ubuzima bwa buri munsi. Ubu bafitemo abakozi ba Leta, ab’ibigo byigenga, abikorera, hamwe n’abanyeshuli haba mu mashuli yisumbuye ndetse na Kaminuza. Nkuko tubisanga mu mategeko agenga amakorali ya ADEPR, korali isezerano yagiye igira abayobozi batandukanye uko imyaka yagiye ikura, kuva icyo gihe imaze kuyoborwa n’abantu batatu:

-NZABIHIMANA J M Vianney kuva 1999 kugeza 2000

-BIZUMUREMYI John 2000 kugeza 2014

-RUSINGIZANDEKWE Paul kuva 2014 kugeza ubu.

Mu miyoborere ya buri munsi batangira korali yayoborwaga na komite igizwe n’abantu barindwi ariko uko umurimo ugenda waguka ubu bafite komite igizwe n’abantu 13 hakaba na komisiyo zigizwe na bamwe mu baririmbyi bunganira iyo komite kugira ngo umurimo w’Imana ukomeze ugende neza.

IMIRIMO N’IBIKORWA BYA KORALI ISEZERANO


Korali isezerano yakoze umurimo w’ivugabutumwa ku mudugudu wa ADEPR Sumba muri Paruwasi zimwe na zimwe mu zari zigize ururembo rwa Gikongoro ubu ni itorero ry’akarere rya Nyamagabe na Nyaruguru. Aha twavuga muri Paruwasi ya Nzega, Karama , Murambi, Gasarenda, Rutiti, Mubuga, Ruramba,...Yakoze ivugabutumwa kandi no hanze y'urwo rurembo aho yagiye mu ivugabutumwa mu rurembo rw’Umutara, Kigali, Butare na Gitarama.

Babifashijwemo n’Imana bavuga ko babashije kugenda bashyingira abaririmbyi baririmbanaga bakanabatahira ubukwe baba aba hafi ndetse na kure.

ITERAMBERE

Korali Isezerano itangira kuririmba yakoreshaga ibicurangisho gakondo (ingoma n’ipendo). Mu mikurire baje kugira umugisha babona synthetiseur imwe, guitar, bafure hamwe na mikorofone. Sungizandekwe Paul Perezida w'iyi korali yagize ati "Turashima Imana kuko kugeza uno munsi dufite abo baririmbyi bose byagiye binabatera ishyaka ryo kubona baririmbira ku byuma bimeze neza kandi bigendanye n’igihe tukaba tumaze kubona ibindi byiyongera kuri ibyo tukaba tugeze ku byuma bifite agaciro ka 7,500,000Frw.

Mu rwego rwo kumenyekana no gukomeza kogeza ijambo ry’Imana hirya no hino binyuze mu ndirimbo, mu mwaka wa 2009 twasohoye umuzingo w’indirimbo z’amajwi n’amashusho zibasha kurebwa n’abahafi n’abakure, nyuma kandi mu mwaka wa 2017 twashoboye gushyira hanze undi muzingo w’indirimbo z’amajwi n’amashusho wishwe “IBYO WANKOREYEMANA”. Uyu munsi turi gutegura undi muzingo wa gatatu."

Mu rwego rwo guhana amakuru no gushyikirana n’abari hirya no hino hafunguwe address email ya Korali : isezchoir@yahoo.fr Bakomeje kandi kwamamaza ibikorwa byabo banyuze ku mbuga nkoranyambaga ;aha twavuga nka Youtube Channel yabo yitwa ‘ISEZERANO CHOIR ADEPR NYAMAGABE na Instagram na Facebook. Mu kurushaho kwigishanya no guhugurana, korali Isezerano ntiyakoreye mu kumenya ijambo ry’Imana gusa, ahubwo abaririmbyi bagiye bagira umwanya wo kwigishanya no guhugurana mu ndimi z’amahanga (Icyongereza n’igiswahili).

IMBOGAMIZI N’INGORANE MU MURIMO


Nubwo ibyo bakora ari umurimo w’Imana ntibibuza ko badahura n’ingorane n’imbogamizi muri uyu murimo, bimwe mu byo twavuga aha nk'uko babidutangarije ni aho batashye ubukwe bw’umuririmbyi mu karere ka Gisagara butinda kurangira bataha n’ijoro bageze mu nzira imodoka ibapfiraho barara aho bari bageze bicaye mu modoka, mu gitondo bashaka indi modoka ihabakura.

Hari ubwo kandi bagiye mu ivugabutumwa mu Mutara imodoka bakodesheje itinda kubageraho bituma barara bagenda ijoro ryose. Gukora amasengesho bahuje bakayarangiza ntawe ubasha kwiyakira cyangwa rimwe na rimwe bakiyakiriza igikoma gusa nacyo kidatunganye bitewe n’ubushobozi buke.

Indi mbogamizi bahuye nayo mu murimo w'ivugabutumwa bakora, ni ukubona imisanzu bigoranye aho byasabaga ko Korali ikora ibiraka byo guhinga kugira ngo ibone amafaranga kuko benshi mu baririmbyi nta kazi bagiraga. Bakoze akazi gakomeye mu ivugabutumwa bakoreye ku mudugudu wa Kiyumba barwana n’abadayimoni bari bahari ariko bakahava Imana yihesheje icyubahiro. Kujya mu ngendo z’ivugabutumwa bikoreye ibyuma k’umutwe kubera kubura ubushobozi ni bimwe mu byo batazibagirwa byababayeho mu murimo bakora.


Henshi bakoreye ivugabutumwa bahembuye imitima ya benshi

Ivugabutumwa bakoreye mu Mutovu/Kivu ubwo Imana yari yabahishuriye iby’impanuka abaririmbyi bamwe bakanga kujyayo abagiyeyo imodoka ibatwaye iratebera Imana irigaragaza. Ubwo bateguraga urugendo rwo kujya i Kabarore biyemeza kugenda bafite ibyuma bishya ibyo baguze babigejeje muri Korali bishya batarabikoresha. Bati "Dushimye Imana ko icyo gihe dufatanyije n’abafatanyabikorwa twabashije guhita tubona ibindi kandi rigenda neza."

IBYO BASHIMA IMANA

Barashima Imana ko yabaguye haba mu baririmbyi, mu bikorwa ndetse no mu mibereho. Barashima Imana ko yagiye ibashoboza mu murimo w’ivugabutumwa bakora haba k’umudugudu no hanze yawo. Barashima Imana uko yagiye ibaha gukundwa, ikabaha inshuti zaba iza hafi n’iza kure. Barashima Imana ko yagiye ibaha abayobozi b’itorero babagira Inama bakanabayobora mu by’umwuka. Barashima Imana ko yagiye ibaha abafatanyabikorwa babashyigikira mu murimo w’Imana bakora kandi nabo bakora.

Korali Isezerano y’i Nyamagabe iherutse gukorera ivugabutumwa muri Kigali abantu 99 barihana abandi basubizwamo ibyiringiro


Iri vugabutumwa, korali Isezerano yaritangiye kuva tariki 30/11/2019 kugera tariki 01/12/2019. Ni korali yatunguye abanya-Kigali, bitewe n’uko yazindutse ku buryo, yageze mu Mujyi wa Kigali mu cyakare ikorana umuganda n’abaho. Mu ivugabutumwa yakoze kuwa Gatandatu nyuma ya saa 12h00, yaririmbye indrimbo 9 zirimo: Nyemerera, Bizaba ari ibirori, Ubutayu, Mutima wanjye, n’izindi…….ku buryo zafashije abari bitabiriye igitaramo.

Ku munsi wo ku cyumweru ari nawo wa kabiri w’ivugabutumwa bari bajemo muri Kigali, baririmbye indirmbo zirenga 15, hanigishwa ijambo ry’Imana ritera abasaga kwihana bakemera kwakira umwami Yesu/Kristu n’umukiza.

Perezida wa Korali Isezerano Rusingizandekwe Paul yabwiye itangazamakuru ko, ibikorwa by’ivugabutumwa bidahagaze ahubwo ko bagiye kuzabikomereza mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Ngororero. Yagize ati:” Turashimira Imana yabanye natwe mu riri vugabutumwa twari twajemo. Gusa, ibikorwa byo kwamamza ubutumwa bwiza turabikomeje, kuko ubu twamaze no gutumirwa mu karere ka Ngororero.”

Korali Isezerano, yaherukaga gukora urugendo rw’ivugabutumwa mu karere ka Huye, tariki ya 15 Nzeri 2019 muri Paruwasi ya Cyarwa inahamurikira indirimbo yabo nshyashya yitwa “Iyavuze.” Nyuma yaho ku itariki ya 13/10/2019 yakoreye urundi muri Paruwasi ya Murambi mu karere ka Nyamagabe, mugihe hagati ahao nabwo yari yakoreye ivugabutumwa mu Mujyi wa Nyamagabe Rwagati.

Iri vugabutumwa korali Isezerano yakoze, ryagiriye umumaro itorero rya Nyarugunga kuko ryarisigiye abizera bashya 99. Bamwe mu bakristo bitabiriye iri vugabutumwa bavuze ko batunguwe no kubona korali yo mu Ntara, iri ku rwego nk’urw’izo mu murwa mukuru.

Uwita Habiyambere Christian yagize ati:” Njyewe natunguwe no kubona korali yo mu cyaro yambara neza, ifite indirimbo zirimo ubutumwa buhumuriza umutima, kandi zikoze neza. nta kubeshye twari tubimenyereye ku banyamujyi.”

Iyi Korali Isezerano yanateye inkunga umurimo w’Imana, itanga ibihumbi magana abiri cash (200,000 Frw), mu gihe amafaranga yose yabonetse azashyira ibuye ku murimo w’Imana aturutse mu ivugabutumwa ryakozwe n’iyi korali asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw).

ANDI MAFOTO YA KORALI ISEZERANO UBWO IHERUTSE I KIGALI


Mbere yo kuririmba mu giterane babanje gukora umuganda rusange


Korali Isezerano y'abaririmbyi 115 imaze imyaka 20 mu ivugabutumwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND