RFL
Kigali

Umunya-Ghana Magnom agarutse i Kigali aho aje kuririmba mu gitaramo giherekeza ‘Izihirwe na Muzika’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2019 18:45
0


Umunya-Ghana uri mu bakunzwe n’urubyiruko muri Afurika, Joseph Bulley wiyise Magnom, ateregejwe i Kigali mu gitaramo cya ‘Izihirwe na Muzika’ kizapfundikira ibindi bitaramo byabereye mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.



Umuhanzi Magnom azaririmbira mu Mujyi wa Kigali, kuwa 20 Ukuboza 2019 mu gusoza ibitaramo bya muzika ‘Izihirwe na Muzika’ byateguwe na sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda.

Ni ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi agiye kuririmbira i Kigali, kuko ku wa 31 Ukuboza 2017 yaririmbiye mu gitaramo cy’uruvange rw’umuziki cya ROC NYE giherekeza umwaka wa 2017, cyabereye muri Kigali Serena Hotel.

Icyo gihe yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda kandi ko ari mu rugo. Uyu muhanzi watangiye kumenyekana mu mwaka wa 2009, afite indirimbo zikunzwe nka “My Baby” yamwaguriye igikundiro. Ku rubuga rwe rwa Youtube imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 10, kuva yayisohora kuwa 22 Mata 2017.

Sosiyete ya MTN Rwanda imaze iminsi mu bitaramo bya ‘Izihirwe na Muzika’ yagejeje mu turere dutandukanye. Byagejejwe mu Ntara y’Uburengerazuba, Intara y’Amajyaruguru, Intara y’Amajyepfo kuri ubu Intara y’Iburasirazuba ni yo itahiwe.

Muri ibi bitaramo hifashishwa abahanzi bo muri ‘Label’ ya The Mane barimo umuraperi Jay Polly, Safi Madiba, Queen Cha ndetse na Marina. Hiyongeraho kandi umuraperi Riderman witegura kumurika Album ndetse na Social Mula uherutse kumurika Album yise “Ma Vie”.

Magnom utegerejwe i Kigali, yavukiye mu Mujyi wa Accra muri Ghana. Ni umunyamuziki wabigize umwuga wubakiye ku njyana ya Dancehall iri mu zigezweho muri iki gihe, Hip Hop ndetse na Afrobeats.

Yagize igikundiro iwabo muri Ghana abicyesha indirimbo yise “Illuminati” yakoranye na Sarkodie watwaye BET Award. 

Magnom yakuriye iruhande rwa Se, umuhanga mu kumva uburyohe bw’indirimbo zitandukanye byanatumye umwana we yirundurira mu muziki. 

Yabanje kuba umuraperi afatanya na mugenzi we Asem baza gutandukana mu gihe gito ayoboka inzira yo gutunganya indirimbo. Muri icyo gihe yumvise ko nawe yatangira kwikorera indirimbo ze bwite. 

Yize amashuri abanza kuri Christ the King, ayisumbuye yiga kuri St. Peters. Afite impamyabumenyi ya Kaminuza yakuye muri University of Ghana aho yize ibijyanye n’indimi n’imyemerere.

Urugendo rw’umuziki we yarukomeje yiga muri Kaminuza kuko ari bwo yatangiye kwiyegereza abahanzi bakomeye bo muri Ghana. Byatumye akorana indirimbo n’abahanzi bakomeye nka Sarkodie, VVIP, Samini, Edem, Raquel, Guru, 2face Idibia, Shaker, Flowking, Stone, Asen, Popcaan n’abandi bakomeye.

Mu mwaka wa 2015 yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya ‘Ghana Music Awards’ abicyesha indirimbo ye ‘Koene’.

Magnom yatumiwe kuririmba mu gitaramo giherekeza 'Izihirwe na Muzika'

Magnom yaririmbiye i Kigali mu gitaramo giherekeza umwaka wa 2017

MAGNOM UGIYE GUTARAMIRA I KIGALI YAKUNZWE MU NDIRIMBO 'MY BABY'


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND