RFL
Kigali

Deo Munyakazi, Mc Philos na Albert Niyonsaba basoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2019 17:30
0


Umuhanzi Deo Munyakazi uherutse gusohora indirimbo “Twitabire umuganda”, Mc Philos wifashishwa mu misango y’ubukwe ndetse n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Albert Niyonsaba basoje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s) muri University of Kigali.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2019 Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri bayirangijemo mu muhango wabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Ni ku nshuro ya Gatanu iyi Kaminuza itanze impamyabumenyi kuva yatangira gukorera mu Rwanda kuva muri 2013. Mu bahawe impamyabumenyi harimo n’umunyamisango Nsengeyukuri Jean Damascen wamamaye ku izina rya Mc Philos, abahanzi Albert Niyonsaba na Deo Munyakazi.     

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mc Philos, yatangaje ko yishimiye intambwe yateye kuko inzozi yagize kuva kera kandi ko agiye gukoresha ubumenyi yahawe mu kwiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “…Nishimiye kuba ndangije iki kiciro cya gatatu cya kaminuza. Ni ibintu biba bitoroshye ariko ndashimira Imana mbere ya byose ko imfashije kurangiza iki cyiciro.”  

Yashimye abarimu bamuhaye ubumenyi, umuryango we, inshuti n’abavandimwe ku ruhare bagize kugira ngo agere kuri uru rwego ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu mu ngeri zitandukanye.

Mc Philos amaze kubaka izina rikomeye mu kuyobora imisango y’ubukwe adasobwa mu ikeshamvugo n’ubuvanganzo binyura bose. Ni umugabo wihebeye umuco nyarwanda kuko ahamya ko awukunda byahebuje. 

Ni umuhanga mu by’imiti ivura abantu (Pharmacist), akaba yashoje ikiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master’s) muri ‘Procurement and supply chain management’ ari mu banyeshuri batsinze neza b’indashyikirwa.

Afite igikundiro mu misango y’ubukwe kubera ubuhanga agaragaza mu kuyobora ubukwe adasobwa, mu ikeshamvugo ndetse n’ubuvanganzo yihariye.    

Munyakazi Deo ni umwe mu bahanga mu gukirigita umurya w’inanga gakondo y’Abanyarwanda mu bakibyiruka aherutse gusohora indirimbo ikangurira abanyarwanda kwitabira umuganda yise “Twitabire umuganda”.  

Ni umukirigitananga umaze kwigarurira imitima ya be nshi haba mu Rwanda no hanze yarwo. Mu bitandukanye yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Umwongereza, Joscelyn Eve Stoker [Joss Stone].

Azwi mu ndirimbo nka “Emirembe”, “Italanto”, “Urakwiriye Mwami’’ na “Isoko dusangiye” yumvikanamo inanga ye na saxophone yashyizwemo n’Umwongereza Scott Woods ubizobereyemo. 

Mu rugendo rwe rwa muzika, yitabiriye amaserukiramuco atandukanye arimo iry’i Paris aho yatumiwe mu gitaramo ‘Le Printemps des Poètes’. Mu Budage yatoranyijwe mu bahanzi 10 bafite umwihariko kandi batanga icyizere muri muzika ku Isi.

Yasoje ikiciro cya gatutu cya kaminuza muri kaminuza ya Kigali aho yize ibijyanye no gucunga imishinga (Master’s of Business Administration, Project Management). 

Albert Niyonsaba ni umuvandimwe w’umukirigitananga Deo Munyakazi akaba afite izina rikomeye mu muziki wo guhimbaza Imana (Gospel) aho azwi cyane mu ndirimbo “Bigarure”, “Umpe kwitonda”, “Isezerano, “Tuyobore’’ n'izindi.

Niyonsaba Albert ni umwe mu bahanzi b’abahanga kandi b’inararibonye mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda. Usibye kuririmba afite n’ubumenyi bwo gucuranga, no kwandika indirimbo, akayobora ibirori (Mc) cyane cyane mu misango y’ubukwe akishimirwa na benshi ku bw’impano ye. 

Mu ruhando rw’umuziki uhimbaza Imana izina rya Albert Niyonsaba ryazamuwe cyane n’igihembo yahawe mu 2016, ubwo yatorwaga nk’umuhanzi w’umugabo witwaye neza mu Irushanwa rya ‘Groove Awards Rwanda’ akaba arangije icyiciro cya Gatatu cya kaminuza muri ‘procurement and supply chain management’ yiyongera ku yo asanganywe nk' umuhanga mu by’imiti ivura abantu (Pharmacist).

Kaminuza ya Kigali yatangiye mu Ukwakira 2013. Ni kaminuza ifite ikicaro gikuru i Kigali ku Kacyiru ikagira n’ishami i Musanze.

Deo Munyakazi, Mc Philos na Albert Niyonsaba basoje 'master's' muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali)

Umukirigitananga Deo Munyakazi ari mu byishimo bikomeye

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Albert Niyonsaba

Mc Philos amaze kubaka izina rikomeye mu kuyobora imisango y'ubukwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND