Umuhanzi mu njyana Gakondo, Cyusa Ibrahim, kuri uyu wa 05 Ukuboza 2019 yasohoye indirimbo yasubiyemo yitwa “Muhoza wanjye” y’umuhanzi Twagirayezu Cassien w'indirimbo zikunzwe za 'karahanyuze'.
Cyusa Ibrahim azwi cyane mu ndirimbo nka “Umutako”, “Rwanda nkunda”, “Migabo”, ‘Umwitero” n’izindi.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Cyusa Ibrahim, yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo “Muhoza wanjye” kuko ari indirimbo akunda kandi ko byanashyigikiwe no kuba abafana be kenshi baramusabye ko ayisubiramo mu buryo bwa gakondo.
Cyusa yavuze ko iyi ndirimbo anayiririmba kenshi mu bitaramo gakondo aririmbamo. Avuga ko umuhanzi Twagirayezu Cassien amukunda kandi ko ‘ambera ikitegererezo’.
Ati “Nayisabye mushiki we utuye i Gahanga abimpera uburenganzira. Nayisubiyemo kubera abafana bayumvaga nkiririmba mu buryo bwa Gakondo kandi ibyinitse. Nahisemo rero kubikora nk’uko babyifuzaga.”
Twagirayezu Cassien azwi cyane mu ndirimbo “Cansirida mwana nkunda”, “Wowe wahoze uri urubavu rwange”, “Impanuro”, “Umuntu nyamuntu “n’izindi.
Yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Indirimbo ze zatumye akundwa kugeza n’ubu zishyirwa muri ‘karahanyuze’.
Yabaye igihe kinini I Gatagara abana n’umuhanzi Byumvuhore Jean Baptiste uheruka i Kigali mu gitaramo yakoreye Camp Kigali ndetse n’i Huye.
Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo 'Muhoza wanjye' yasubiyemo na Twagirayezu Cassien
TANGA IGITECYEREZO