RFL
Kigali

Umupasitori yasabye abagore kudakora ubushakashatsi bwinshi kugira ngo batarusha ubwenge abagabo babo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/12/2019 12:54
0


Muri iki gihe muri Bresil kugira ngo umuntu abone akazi ntibisaba diplome gusa ahubwo bisaba ko umuntu yaba yaranakoze ubushakashatsi runaka bivuze ko hakenewe ubushakashatsi bwinshi muri iki ghugu kugira ngo umuntu abone akazi.



Umupasitori umwe rero yasabye abagore kugabanya ubushakashatsi bakora kugira ngo batarusha ubwenge abagabo babo, kuri we yumva ko nta mugore wakabaye umunyabwenge kuruta umugabo we.

Pastor Edir Macedo Bezzera ari na we washinze itorero Église universelle du royaume de Dieu, yatangaje ku mugaragaro mu mujyi wa Bresil I São Paulo ko rwose atajya atesha umutwe abakobwa be ngo bakore ubushakashatsi bwinshi, ibintu byahise bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri we avuga ko yareze abakobwa be neza cyane kandi ko abagabo babo bahiriwe kuko bazaba ari abatware mu ngo zabo, aha yabwiraga abakobwa be ati”Kuki mutagiye muri kaminuza? Nimuba abanyabwenge muzaba mwikorera ubwanyu, ibyo rero simbishaka, muriho kugira ngo mukorere Imana ndashaka ko mukorera Imana."

Yakomeje ati “Simfite abakobwa banjye ngo bikorere ku nyungu zabo ahubwo mbafite nk'abakozi b’Imana ni nayo mpamvu badakwiye kuminuza ahubwo bazite ku bagabo babo ntibakabarushe ubwenge kandi bakorere Imana gusa.

Akimara gutangaza ibyo benshi baramutonganyije ku mbuga nkoranyambaga bamwita umurwayi, umurwayi wo mu mutwe n’ibindi byinshi. Mu bihugu bimwe na bimwe ntibarumva agaciro k’umugore ariko ahenshi barasonukiwe agaciro k'umugore ndetse ubu umugore yahawe ijambo.

Src: The Rio Times






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND