RFL
Kigali

Ese ni gute washaka urukundo rw'ukuri ukarugera ho ? Dore uburyo wakoresha

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:6/12/2019 8:35
1


Nta somo na rimwe ryigeze ribaho mu binyejana byose ngo ribashe guhuza abantu nk'urukundo. N'iyo wafata umugabo ukamushyira ku kwezi amajwi yose ukayakuraho mbese agasigara wenyine, urukundo rwasigara runuzuye. Abahanga byarabananiye kurusobanura, abanyamibare barananiwe, abanditsi nabo ni uko.



Hashobora kuba hashize imyaka ibihumbi urukundo ruvugwa, imitima yose iririmba ariko indirimbo ntizishire, mbese abantu bose bari gushakisha urukundo rwa nyarwo ariko rwarabihishe. Iteka twararubuze ariko ntabwo tujya dutakaza icyizere uwo muhuye uhita ugira icyizere ko ari we ugiye kuguha urukundo rwa nyarwo. Muri macye twese dushaka urukundo kandi biratugora kuko rudakorwa mu nganda, rutayoborwa, rudashushanywa,….Nubwo bimeze bityo ariko birashoboka kurubona.

1. URUKUNDO RUZAGUSABA KUBANZA KWIYEGURIRA MUGENZI WAWE

Umwanditsi w'umuhanga C,S.Lewis yaranditse ngo "Gukunda ni ukwiyanga, kuko nukunda umuntu bizagusaba guhora uribwa ariko wihangane ukomeze ushikame." Ese ni iki gituma kubona urukundo rwa nyarwo bikomera rimwe na rimwe rukazana uburibwe ? Nta kindi ni uko nyiri kurugira aba yiyanze akemera kwakira ubwo buribwe. Niba ushaka gukunda rero emera ubabare.

Akenshi umuntu wihanganira kubabara agategereza cyane, umutima ukamurya ariko agashinyiriza uwo muntu aba afite urukundo rwa nyarwo (True Love) mbese aba ashaka ko muzarushinga, uwo rero ntuzamuceho. Twese tuzi uburyo kwangwa cyangwa kwirengagizwa biryana mu buzima, biraryana bikarenga ibigaragara kuko byo bikora ku mutima. Urukundo rutuzamura ku musozi twihuta ariko iyo duhombye rutumanura dukuruza inda.

2 . UZUMVE KO GUSHAKA URUKUNDO RW'UKURI  BIVUNA

Muri Bibiliya harimo inkuru yumvikana y'umugore witwaga Leya wavumbuye ndetse akamenya ko gushaka urukundo rwa nyarwo bivuna. Leya yari umukobwa wo mu bakire kwa Laban, yari afite umuvandimwe we witwaga Rachel wari ufite agahigo ko kwitwa umukobwa mwiza mu gace k'iwabo kose. 

Uko Yakobo na Rachel bahuye, ibyo Yakobo yakoreye Rachel baragiye intama byari ukumwigarurira no kumwereka ko amukunda cyane. Muzi ko Yakobo yakoreye Laban imyaka irindwi adahembwa kugira ngo abone urukundo rwa Rachel. Ese murumva byoroshye? Igisubizo ni Oya! Niba koko ushaka urukundo rwawe rwa nyarwo, musore banza wemere ko kurugeraho bivuna hanyuma wiyemeze kunyura mu mahwa ariko ku iherezo uzanarubona nka Yakobo.

3. UBURYO USHAKAMO URUKUNDO RWA NYARWO BIZAKUGARAGAZA MU MASO Y'UWO UBISABA.

Mu by’ukuri urukundo rwa nyarwo ntabwo rugaragarira mu tugambo turyoshye gusa oyaa! Ruzagaragarira mu buryo wizeramo uwo urusaba, icyizere wifitiye n'ibindi. Ese uri Yakobo uzemera gukora imyaka irindwi udahembwa kugira ubone Rachel ? Igisubizo nawe ucyisubize. Urukundo ni ugutanga amahoro urukundo rwa nyarwo ni ugushaka iby'uwo ukunda akeneye ukabimuha.

4. HARI INZIRA IMWE GUSA YATUGEZA KU RUKUNDO RWA NYARWO

Yesu azi ibyiza kurusha undi wese waba uriwe. Azi ibyiza n'ibibi kuko yafashe umwanya yishyura amadeni y'ibyaha yose warimo ndetse abikora mbere y'uko ubimenya. Uwo rero ni we nzira imwe yonyine yakugeza ku rukundo rwa nyarwo. Niba ushaka urukundo rwa nyarwo senga.

SRC: journeyonline.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emanwelia4 years ago
    mbonyeko bisaba kwihangana





Inyarwanda BACKGROUND