RFL
Kigali

Sawa Sawa Music Festival, iserukiramico MTN Rwanda ihishiye abanyarwanda mu 2020

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:5/12/2019 20:23
1


Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyatangaje ko kiri mu myiteguro y’iserukiramuco rya muzika ryiswe Sawa Sawa Music Festival rizaba iminsi itatu rigahuriramo abahanzi bakomeye bo mu Rwanda no muri Afurika bazaba batoranyijwe n’abafana.



Mu Kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukuboza 2019, ubuyobozi bwa MTN bwatangaje ko buteganya ko Sawa Sawa Music Festival izaba hagati yo muri Nyakanga na Kanama 2020.

Umuyobozi mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Rwanda, Richard Achaempong, yavuze ko iri serukiramuco rizamara iminsi itatu abantu basusurutswa n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda no mu bindi bihugu by’Afurika.

Kugeza ubu ntabwo abahanzi bazaba bari muri Sawa Sawa Music Festival baratangazwa kuko bazatumirwa bitewe n’ushakwa n’abafana benshi, gusa Richard Achaempong avuga ko umuntu wese uzahagaragara agomba kuzaba ari uwo ku rwego rwo hejuru.

Ati “ Tuzatumira abahanzi beza mu Rwanda, abahanzi bahiga abandi muri Afurika, aba-DJs bakomeye mu Rwanda no muri Afurika bose bazaba ari abantu bo ku rwego rwo hejuru.”

Guhera ubu kugeza muri Gashyantare 2019, abantu bazaba batanga ibitekerezo by’abo bifuza kubona muri Sawa Sawa Music Festival binyuze ku mbuga nkoranyambaga noneho MTN yemeze abo bakorana bagendeye ku byifuzo bya benshi.

Ubwo iyi gahunda yatangazwaga hari abahanzi barimo Yvan Buravan, Bull Dogg na Active, ngo bari mu bo abafana berekanye ko bashaka gusa si ihame ko bazaririmba muri Sawa Sawa Music Festival.

Richard Achaempong yongeyeho ko agashya kazaba kari muri iri serukiramuco ari uko abazinjira bose batazishyura amafaranga mu ntoki, ahubwo hazakoreshwa uburyo  bwa MTN Mobile Money mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya leta yo kugabanya ihererekanywa ry’amafaranga mu ntoki.

Ati “ Kuva ku kwinjira kugera ku kugura ibyo kunywa n’ibyo kurya bizishyurwa hifashishijwe MTN Mobile Money mu rwego kujyana na gahunda yo kugabanya ihererekanywa ry’amafaranga mu ntoki.”

Mu gihe abakunzi b’umuziki bazaba berekana ko bakunze Sawa Sawa Music Festival no mu yindi myaka izaba. Ije nyuma ya MTN Worship Festival yatumiwemo umuramyi wo muri Amerika Don Moen  muri Gashyantare 2019. 

Richard Achaemong yavuze ko Sawa Sawa Music Festival izaba ari yo ya mbere ibaye mu Rwanda

Itsinda rya Active rishobora kuzaririmba muri Sawa Sawa Music Festival 

Yvan Buravan yitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru

Umuraperi Bull Dogg ashobora kuzaririmba  muri Sawa Sawa Music Festival 


Ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsengiyumva emmanuel4 years ago
    umva ndumva itumanaho rya mtn rimeze neza gusa mugerageze mugaragaze itariki rizabera na matike murakoze





Inyarwanda BACKGROUND