Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyatangaje ko kiri mu myiteguro y’iserukiramuco rya muzika ryiswe Sawa Sawa Music Festival rizaba iminsi itatu rigahuriramo abahanzi bakomeye bo mu Rwanda no muri Afurika bazaba batoranyijwe n’abafana.
Mu Kiganiro n’abanyamakuru
cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukuboza 2019, ubuyobozi bwa MTN bwatangaje ko buteganya ko Sawa Sawa Music Festival izaba hagati yo muri Nyakanga na Kanama
2020.
Umuyobozi mukuru ushinzwe
Ubucuruzi muri MTN Rwanda, Richard Achaempong, yavuze ko iri serukiramuco
rizamara iminsi itatu abantu basusurutswa n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda no
mu bindi bihugu by’Afurika.
Kugeza ubu ntabwo abahanzi
bazaba bari muri Sawa Sawa Music Festival baratangazwa kuko bazatumirwa bitewe n’ushakwa
n’abafana benshi, gusa Richard Achaempong avuga ko umuntu wese uzahagaragara
agomba kuzaba ari uwo ku rwego rwo hejuru.
Ati “ Tuzatumira abahanzi
beza mu Rwanda, abahanzi bahiga abandi muri Afurika, aba-DJs bakomeye mu Rwanda
no muri Afurika bose bazaba ari abantu bo ku rwego rwo hejuru.”
Guhera ubu kugeza muri
Gashyantare 2019, abantu bazaba batanga ibitekerezo by’abo bifuza kubona muri
Sawa Sawa Music Festival binyuze ku mbuga nkoranyambaga noneho MTN yemeze abo
bakorana bagendeye ku byifuzo bya benshi.
Ubwo iyi gahunda
yatangazwaga hari abahanzi barimo Yvan Buravan, Bull Dogg na Active, ngo bari mu
bo abafana berekanye ko bashaka gusa si ihame ko bazaririmba muri Sawa Sawa
Music Festival.
Richard Achaempong yongeyeho
ko agashya kazaba kari muri iri serukiramuco ari uko abazinjira bose batazishyura
amafaranga mu ntoki, ahubwo hazakoreshwa uburyo
bwa MTN Mobile Money mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya leta yo
kugabanya ihererekanywa ry’amafaranga mu ntoki.
Ati “ Kuva ku kwinjira kugera
ku kugura ibyo kunywa n’ibyo kurya bizishyurwa hifashishijwe MTN Mobile Money
mu rwego kujyana na gahunda yo kugabanya ihererekanywa ry’amafaranga mu ntoki.”
Mu gihe abakunzi b’umuziki bazaba berekana ko bakunze Sawa Sawa Music Festival no mu yindi myaka izaba. Ije nyuma ya MTN Worship Festival yatumiwemo umuramyi wo muri Amerika Don Moen muri Gashyantare 2019.
Richard Achaemong yavuze ko Sawa Sawa Music Festival izaba ari yo ya mbere ibaye mu Rwanda
Itsinda rya Active rishobora kuzaririmba muri Sawa Sawa Music Festival
Yvan Buravan yitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru
Umuraperi Bull Dogg ashobora kuzaririmba muri Sawa Sawa Music Festival
Ifoto y'urwibutso
TANGA IGITECYEREZO