Albert Nabonibo umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uherutse guhamya ko ari umutinganyi yataramiye abitabiriye inama mpuzamahanga ya ICASA 2019 imaze iminsi ibera mu Rwanda kuva tariki 2 Ukuboza kugeza tariki 7 Ukuboza 2019.
ICASA mu magambo arambuye ni “International Conference on AIDS and Sexually Transmitted Infections in Africa”. Ni inama yiga ku kibazo cya virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina by’umwihariko ku mugabane wa Africa. Iyi nama ibaye ku nshuro ya 20, gusa ni bwo bwa mbere ibereye mu Rwanda. Yitabiriwe n’abagera ku 10,000 baturutse mu bihugu bigera ku 150.
Tariki 3 Ukuboza 2019, Albert Nabonibo yataramiye
abitabiriye iyi nama bahuriye mu birori ‘ICASA Dinner Gala’ byabereye mu Ubumwe Grande Hotel. Albert Nabonibo yabwiye InyaRwanda.com ko ibi birori yabitumiwemo
n’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abagabo ku isi (AMSHER) rifite
icyicaro gikuru muri Afrika y’Epfo. Yavuze ko yabaririmbiye indirimbo zinyuranye zirimo n'ize zo kuramya no guhimbaza Imana nka ‘Sogongera’ n’izindi.
Albert Nabonibo aganira na InyaRwanda.com yagize ati “Natumiwe muri ICASA dinner gala
at Ubumwe grande hotel. Natumiwe na AMSHer from South Africa headquarter. Yabaye
le 3 ninjoro. Ni yo yantumiye ikanaba umuterankunga muri ICASA. ICASA irimo
abaterankunga batandukanye. Nakoresheje group yanjye yitwa Manstars yanabaye
iya mbere mu mbyino hano Kigali.
Ubutumire nabubonye kubera ko naharaniye uburenganzira
bwanjye nk’umugabo, binyuze muri coming out nakoze. Amsher imfata nk’umuntu
twafatanya. Nahawe ubutumire na project coordinator from Botswana (Lilebo
Tibone). Tibone ni we wanyandikiye ansaba niba nakwemera gukorana nabo
nkabafasha kwishima. Hamwe na groupe ifite ubuhanga n’ijwi ryanjye Gakondo
twakoze neza. Nyuma mbaririmbira iz’Imana zanjye.
Naririmye kinyarwanda mbakira, Hobe hobe ikaze mu Rwanda, Ibyishimo
biransaze. Iz’Imana twabyinnye zanjye ni Sogongera, Mpimbaza umwami, twongeraho
siporo zitandukanye. Imbyino za gakondo zigembe gusa, gucana umuriro tukawumira
ntidushye. Mu ijambo nashimiye ICASA, nshimira Amsher bantumiye, nanabibutsa ko
abatanzi ari njye wagerageje kuvuga ibyo abandi batinya...coming out, batangazwa
no kumbona nkiri.muri homofobia society ibarwanya so..we enjoyed.”
Albert Nabonibo yatumiwe kuririmba muri iyi nama na AMSHer
Nabonibo Albert avuka mu karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru akaba azwi cyane mu ndirimbo ‘Umenipenda’, 'Sogongera' n’izindi. Yatangiye kumenyekana muri 2014. Mu rugendo rwe rw’umuziki yakoze yagiye acika intege bishimangirwa n’uburyo yagiye ashyira hanze indirimbo haciyemo igihe.
Tariki 26 Kanama 2019 ni bwo yahishuye ko ari umutinganyi mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Ayabba Paulin wa Umugisha TV. Avuga ko yatangiye guhuza igitsina n'abasore bagenzi be atibuka umubare ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.
Nyuma yo
gusoza amashuri yisumbuye agatangira akazi, avuga ko ari bwo yamenye neza ko ari umutinganyi wuzuye. Ati “Ntangiye kwinjira mu kazi numvise ko noneho ndi ‘umutinganyi’ wuzuye atari
ibyo kuvuga ngo ndabishakisha. Numvaga bindimo. Nza kugira amahirwe yo guhura
n’abantu batandukanye b’abatinganyi bitewe n’aho nakoraga.”
Albert Nabonibo hamwe (uwa kabiri ubereye ibumoso) hamwe n'itsinda ryamufashije gususurutsa abitabiriye inama ya ICASA 2019
REBA 'SOGONGERA' IMWE MU NDIRIMBO ALBERT NABONIBO YARIRIMBIYE ABITABIRIYE INAMA YA ICASA
TANGA IGITECYEREZO