RFL
Kigali

El-Shaddai choir yateguye igitaramo 'Amashimwe live concert' ifatanyije na korali ijwi ry'impanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/12/2019 16:35
0


Korali zose zikorera umurimo w'Imana mu itorero Inkuru nziza i Gihogwe, El- shaddai choir na korali ijwi ry'impanda zateguye igitaramo cyiswe 'Amashimwe live concert' mu ntego nyamukuru yo gushima Imana yabanye nabo muri uyu mwaka wa 2019.



Mu mikorere ya korali zombi zikorana hamwe kandi no mu buryo bwo kwegereza abantu kuri Yesu Kristo ashimana Imana nabo bitegura kwizihiza ivuka rya Yesu, basanze ari byiza ko bakora igitaramo kimwe bagashima Imana. Ni igitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti "Watubereye uwo kwizerwa" yakuwe muri Zaburi 107: 1-9.

Iki gitaramo kizaba tariki 22/12/2019 kibere Gihogwe ku itorero Inkuru Nziza kuva saa Saba n'igice z'amanywa. Kwinjira bizaba ari ubuntu. Korali zombi zitekereza iyi nsanganyamatsiko ngo byari muri rusange kugira ngo abazitabira iki gitaramo basubize amaso inyuma barebe neza ibyo Imana yabakoreye byose ibibi n'ibyiza yemeye ko biba mu buzima bwabo maze bayishime cyane kuko ikora uko yishakiye mu gihe cyayo.

Korari El Shaddai ikomeje gukora cyane mu guhimbaza inaramya Imana dore ko bari gukora indirimbo y'amajwi nshya nyuma ya album yabo ya 1. Ifatwa ry'amajwi ryarangiye ubu iri gutunganywa ndetse ku munsi w'igiterane izaba iri hanze ntagihindutse izanaririmbwa kuri uwo munsi nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n'umwe mu bayobozi b'iyi korali. Muri iki gitaramo aya makorali azaba ari kumwe na Power of cross Ministry, Deo Munyakazi, Vedaste M. Christian, Pastor M. Gaudin na Pastor Fred Bazatsinda.


El Shaddai choir y'i Gihogwe mu Itorero Inkuru Nziza

Korali Ijwi ry'impanda yatangijwe n’abantu batanu nyuma y’uko babatijwe bagasanga bose bahuje umuhamagaro bahitamo guhuza bakora korali. Mu gihe gito korali igenda yiyongera ariko inakora ivugabutumwa mu gihugu hirya no hino aho benshi bakiriye agakiza.

Kugeza ubu ni korali ifite Album ya mbere kandi ikaba ikomeje kuvuga ubutumwa bwiza hirya no hino nk’inshingano nkuru Yesu yasize. Ubu korali Ijwi ry'impanda ifite abaririmbyi 55 ndetse iri gukora cyane ngo ishyire ahagaragara ubutumwa bwiza Imana yabashyize ku mutima muri iki gihe.


Korali Ijwi ry'impanda y'i Gihogwe mu Itorero Inkuru Nziza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND