Umwembe ni urubuto rukunzwe cyane kubera uburyohe rwifitemo ndetse n’intungamubiri zitangaje zirimo vitamin zitandukanye, ni rwo rubuti rwa kabiri rukunzwe cyane ku isi nyuma y’umuneke
Nyuma yo kubona intungamubiri zirugizae, abahanga mu
by’ubuzima begeranyije impamvu 7 zishobora kugusunikira ku gufata uru rubuto
buri munsi
Zimwe muri izo mpamvu harimo kuba :
Umwembe urinda gusaza imburagihe:bitewe na phénoliques umwembe
wifitemo ufasha umubiri kutananirwa cyane, bikarinda umubiri kurwara indwara
zirimo ibihaha, impyiko nkuko ubushakashatsi bwakozwe na World Academy Of Sciences
bubivuga ndetse bigafasha umubiri guhorana itoto
Umwembe ugira uruhare mu kuzamura ubwirinzi bw’umubiri:
bitewe navitamine zirimo A,C,B ndetse na E ziba mu rubuto rw’umwembe, zibasha
gutuma ubwirinzi cyangwa ubudahangarwa bw’umubiri bwiyongera bityo umuntu
ntarwaragurike
Umwembe ufasha mu kugabanya ibiro: nubwo atari rwo
rubuto rwa mbere umuntu yakurangira mu kugabanya ibiro, ariko ukize cyane kuri
fibre ndetse na vitamin C bifasha uringaniza umubyibuho w’umuntu bikawushyira
ku kigero gikwiye
Umwembe ufasha mu kwihutisha igogora: ubushakashatsi
bwagaragaje ko umuntu wariye umwembe bimufasha kwihutisha ni koroshya igogora
ku buryo umuntu wananiwe kwituma aashobora kwifashisha umwembe, icyo gikorwa
kikagenda neza
Umwembe kandi ufasha cyane mu gukuza umusatsi:
bitewe na vitamin A iboneka mu mwembe ibasha gutuma umusatsi ukura vuba ndetse vitamin
C igatuma n’uruhu rusa neza ntirukweduke
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO