RFL
Kigali

Umupolisi ushinjwa gusambanya umukobwa we akanamufungisha yaburiwe irengero

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:6/12/2019 11:51
0


Umupolisi wo mu gihugu cya Kenya ushinjwa kuba yarasambanyije umukobwa we w’imyaka 12 akanamufungisha yatorotse aburirwa irengero.



Kuri uyu wa Gatatu mu gihugu cya Kenya no ku isi muri rusange hamenyekanye iyi nk’uru y’uko umupolisi muri iki gihugu yasambanyije umukobwa we w’imyaka 12. Ibi byabaye tariki ya 1 Ugushyingo ubwo uyu mwana wari usanzwe uba kwa nyirakuru aza kuhava agiye kwa se gushakayo amafaranga y’ishuri.

Bimaze kuba uyu mukobwa yahise yihutira kujya gutanga ikirego ku kicaro cya Polisi ahitwa Nyabohanse aho kugira ngo bamufashe ahubwo bahise bamufunga kugira ngo bahishe ibimenyetso mu rwego rwo guhishira mu genzi wabo.

Avuga ko hari umupolisi w’umukobwa wahamagaye papa we n’umuyobozi wabo bakamwumvisha ko agomba kubabarira papa we. Ngo bamufungiye ku kicaro cya polisi ahitwa Isebania nk’amasaha abiri nyuma baza kumujyana ku bitaro bya Nyayo akorerwa isuzuma anahabwa imiti.

Avuga ko yabaye muri gereza iminsi igera kuri itandatu asangira ubukonje n’abantu bakuru, gusa ngo yakomezaga gusurwa n’abantu bamusabaga guhagarika ikirego.

Ikinyamakuru Nairobinews cyatangaje ko kugezaubu uyu mupolisi yamaze kuburirwa irengero ariko umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kuria avuga ko batangiye kubona amakuru yizewe y’aho yaba yihishe.

Yagize ati: “Twamenye aho yihishe dufatanyije n’abaturage ndetse ubu turenda kumugeraho. Turateganya kumufunga vuba ku gira ngo hatangire uburyo bwo guha ubutabera inzirakarengane”

Polisi yigenga muri iki gihugu yatangije iperereza kuri iki kibazo cyo kuba uyu mwana yarasambanyijwe akanafungwa n’inzego za leta nyamara abashinzwe iperereza bakaba baratangaje ko habuze ibimenyetso ku byo umupolisi mugenzi wabo ashinjwa. Kugeza ubu uyu mwana na nyirakuru barahungishijwe mu rwego rwo kwita ku mutekano wabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND