RFL
Kigali

USA: Yabyaye afite imyaka 10 gusa, ategekwa guhita akora ubukwe n’uwamufashe ku ngufu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/12/2019 16:17
0


Sherry Johnson ahorana agahinda gakomeye k’ibyamubayeho ubwo yashyingirwaga ku ngufu akiri muto nyuma yo gufatwa ku ngufu.



Sherry Johnson, wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashwe ku ngufu afite imyaka 10 ndetse ahita atwara inda, mu mwaka w'1972, nyuma y’umwaka umwe ategekwa n’ababyeyi be gukora ubukwe n’uwamufashe ku ngufu kugira ngo atazakurikirwnwa n’inkiko bahitamo gushyira umwana wabo mu kaga gakomeye.

Imibare igaragazwa na UNICEF yerekana ko abagore bagera kuri miliyoni 700 ku isi bashyingiwe ku ngufu ndetse bakiri bato.

Mu ibaruwa ye Sherry yandikiye abatuye isi yagaragaje agahinda n’ihohoterwa abana bakiri bato bakorerwa ashingiye ku byamubayeho ati” Ubusanzwe imyaka y’ubukure umuntu akwiye gushyingirirwaho ni 18 ariko niba ugize ibyago ugasama cyangwa ukaba utakiri umukobwa (ni ukuvuga wabambuwe ubusugi) bagutegeka gushakana n’umusore cyangwa umugabo ubonetse wese.

Nahuye n'ingorane kuko natangiye gufatwa ku ngufu mfite imyaka umunani, mama yakundaga kujya gusengera kwa padiri cyane, bwa mbere nafashwe ku ngufu na padiri, ubundi mfatwa n'umugabo wa mama, ubundi nza gufatwa n'umukristo wasenganaga na mama ari nawe waje kuntera inda.

Ibi bimaze kumbaho rero byambayeho aho kunyomora igikomere nari nahuye nacyo cyo gufatwa ku ngufu, bantegetse gukora ubukwe n’uwampohoteye niyo mpamvu mpisemo kwandika iyi baruwa mbabaye ngo turwanye abashyingira abana ku ngufu kandi bakiri bato."

Src: lefigaro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND