RFL
Kigali

NKORE IKI: Umugabo wanjye yankundiye ko ndusha abo yarongoye kunyara none ubu anyita karabasasu

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:5/12/2019 13:37
19


Umukunzi w’ikinyamakuru cyacu by’umwihariko ukunda inkuru zijyanye n’urukundo yatwandikiye adusaba ko mwamugira inama ku kibazo avuga ko kimushengura umutima. Avuga ko afite umugabo bamaranye imyaka itatu ariko ngo ibyo gutera akabariro bimaze kuba agatereranzamba nyamara ngo bashakanye ari cyo kintu k’ibanze amukundiye.



Uyu mukunzi wacu twise (Aime) kubera umutekano we yatangiye ubuhamya bwe agira ati: "Mfite umugabo tumaranye imyaka igera muri itatu, ubwo twari mu rukundo mbere y’uko tubana abantu bambwiraga ko we n’abasore babanaga muri geto bakundaga gusurwa n’abakobwa cyane ariko simbyiteho kuko yanyerekaga ko ankunda cyane.

Twarakomeje turakundana bigera n’aho dufata umwanzuro wo kurushinga ariko sinabahisha ko mbere ho gato y’uko ansaba ko twabana twari twararyamanye. Tumaze kuryamana nari mfite impungenge ko agiye guhita andeka nk’uko bigenda ku basore bamwe bamara kurongora abakobwa bagahita babanga ariko siko byagenze ahubwo urukundo rwarushijeho kwiyogera.

Tumaze kubana twaraganiraga ndetse tukabwirana n’amabanga menshi ariko namubaza icyo yagendeyeho ansaba ko tubana kandi nari mfite amakuru ko afite n’abandi benshi akanga kukimbwira gusa akambwira ngo nzakimenya.

Naje kuganira n’umusore umwe wari inshuti ye banabanaga muri geto ndamwinja ngo ambwire impamvu ari njye mu nshuti ze yahisemo, arambwira ati: “Yatubwiye ko agukunda ndetse adashobora no kuguca inyuma, tumubajije impamvu atubwira ko abakobwa bose bazaga hano wabarushije ku muryohereza ndetse ngo urananyara cyane.”

Aime yarakomeje ati “Byaranshimishije cyane kumva ko umugabo wanjye anshima ndetse ndushaho kumwizera kuko bari bameneye ibanga ry’uko atazanca inyuma kuko mfite ibyo yaba ajya gushaka byose nanjye nahise nishyiramo ko n’uwampa ibya Mirenge ntahemukira umugabo wanjye. Uyu mugabo kugeza ubu dufitanye umwana umwe w’imyaka ibiri.

Ikibazo cyanjye rero ni uko kugeza ubu ibyo byose byaje guhinduka kandi ntashaka no kumbwira impamvu.

Hashize nk’amezi atandatu umugabo wanjye atanyishimira ku buryo asigaye amara nk’icyumweru atananyegereye ngo mbone ko anshaka n’iyo ngerageje kumushotora arambwira ngo arinaniriwe yaba yasomye ku gacupa akanyiyama ambwira ngo nimuvane ho iyo karabasasu (Igitsina cyanjye ni cyo agereranya na karabasasu iriya batera ku nzu, murabizi ukuntu iba ihanda).

Ibi bintera kwibaza ko yaba anca inyuma akaba yarabonye unyara kundusha cyangwa akaba atakinkunda. Ese ko hari ubwo mushaka akanyiyama nkagera aho nkumva kwihangana byanze, nishakire uwazajya ankemurira ikibazo? Murege mu muryango se bamfashe kumenya ikibazo afite? Mfite ubwoba ko nimbibwira umuryango azarushaho kunyanga. Nkore iki?

Ndakwinginze wowe usoma iyi nkuru ntugende utangiriye inama, kubaka urugo ni ishuri rikomeye umuntu ahuriramo n’ibizamini bitandukanye ku buryo umuntu ashobora gukenera inama z’abandi ngo abashe gutsinda ibyo bizamini. Aime yasoje ubuhamya bwe agira ati "Mbashimiye inama nziza mugiye kumpa n’uruhare rwanyu mu kumfasha kubana neza n’umuryango wanjye."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • j.damascene4 years ago
    komeza wihangane,ukomeze umwereke ko umukeneye,umugaragarize urukundo azakugarukira,indaya ziragorana zikanareba ifaranga gusa,nibyanga uzitabaze umuryango.
  • bosco4 years ago
    Impamvu yagukundiye ntishobora kubaka urugo kuko byose biterwa nigihe mubanye neza kandi abagabo nkabo baraharara niba atangira amahane cyane uzashake ukuntu mwicara muganire mufite amwanya.
  • Donatien4 years ago
    Banza umugushe neza muganire wumve ikibazo afite ,uti niba naragukoshereje mbabarira . Nigerageza bikanga uzigashishe inshuti zahafi ye nyuma umuryango -Gushaka ugukurira ikibazo waba wihuse cyane kuko byakuviramo gusenya . Nkwifurije urugo ruzira umwiryane mwari w'irda
  • Byukusenge Belancille4 years ago
    Icyo nakubwira ni uko ukomerewe kandi ukiri muto. Ngira amahirwe yo kuganira n'abagore batandukanye kuko mba muri izi nzego z'abagore. Kunanirwa wagirango biri mu byo abagabo b'iki gihe basezeranye. Inama nakugira ni ugutuza ugasenga naho ubundi wazaseba. Urumva uko wifuje umugabo wajya ujya hanze ntuhinduke urwamenyo muvandi? Uwo ni umusaraba nyine wuheke. Gusa biragoye kuko kubaho nkutagira sentiments ntugirengo biroroshye. Kandi ibyo ahugiyemo nibimuyobera azagaruka yifuza ko ubuzima bukomeza wararangije kubwibagirwa nabyo bibe ibibazo cyane ko utamenya n' icyo azaba agarukanye. Kenyera ukomeze urwane urwo rugamba. Ubane na Yezu na Mama.
  • James N4 years ago
    Inama nje nkugira n'ugusenga Imana ikagira icyo ikora mu mutima we! Kuko nta cyaha wakoze ibyo bivuga ko Satani aba yabateye niba uri umukristo Senga .kuko na Bibiliya iravuga ngo niba ubabaye songs. Ikindi wowe urusheho kumwereka ko umukunda kandi ibyo kumva washaka undi uzajya Agukemurira ikibazo nu kongera ikibazo ku kindi. Wowe ihangane Imana irahari ngo Ikugirire neza.
  • Umutesi4 years ago
    Inama nakugira nukwejyera imana kuko niyo ishobora ibintu byose ibidashobokera abana babantu imbere yimana birashoboka
  • Vita4 years ago
    Inama nakugira nugusenga cyane satani yamaze kubijiramo hanyuma akumva byabindi byose umukorera ataribyiza Wenda akumva birabishye,ushake abakozi bimana bagusengere uzamenya ibyobamuhaye. Urakoze kandi wihangane
  • J paul4 years ago
    Ibyikigihe nubusirimu nakugira Obama yogushaka inshuti kuruhande ariko mwibanga rikomeye ukikiranura numubiri nawe urumuntu.
  • Mujyanama K .E4 years ago
    Mwaramutse nejejwe no kukwandikira nyuma yo gusoma inkuru irambuye yibyakubayeho nanjye ndubatse maze imyaka10 ariko nasanze urugo ari ishuli rya buri munsi bimwe mubyo maze kubona byubaka urugo harimo kugira ibanga ry'urugo njye nkugiriye inama nakubuza kuganirira uwariwe wese bimwe mu bibazo ufite murugo cyane cyane ibirebana nibyo wavuze kuko bagombye kuba ibanga rikomeye ikiza rero goragoza umugabo wawe uburyo bwose bishoboka kugirango muzaganire umugaragarize agahinda kawe kandi wirinde kubikorana uburakari ugerageze nawe ku mukunda nubwo bigoye wirengagize ibyo waba ukeka kuko ntagihamya ufite kandi niba harinamakosa yagukoreye ubanze umubabarire mumutima wawe kugirango ubashe kumwiyegereza hanyuma nti wigeze uvuga niba nawe unywa inzoga kugirango menye niba wajya unywa gake mugasangira kugirango ubashe kumwiyegereza kuko wavuze ko we anywa byakorohera kumwiyegereza ikindi ngusabye wirinda gushaka uwamusimbura mubyo wamubuzeho gusa biragoye ariko wihangane kuko niwibeshya ukabigerageza uzahita umwanga burundu bikuviremo intandaro yo gusenya jya wibuka ko muri ba mutima w'urugo ikindi niba uzi imana ujye ufata umwanya wo kwishyira imbere yimana unamusengere bizagufasha kumubabarira no kumukunda ikindi ukunde cyane umwana wanyu kuko niba umugabo wawe atagukubita akita kurugo no kuruhahira ibindi byose byashira ndagusabye wirinde guhangayika kugirango bitazahindura imiterere y'umubiri wawe kuko igihe agerageje kubaka urugo agasanga warahindutse byaba bibi kurushaho ndabizi uzabishobora muguyaguye muburyo bwose binkundiye najya nkomeza kukuganiriza umunsi mwiza uzansubize numve ko haricyo byatanze thx
  • Patrick ishimwe4 years ago
    Baza muteze imiryango nshuti Kandi mukinyabupfura ubanze umuteze ababyeyi be nyuma bazabaha inama niba Ari uwumva bazamuhana.Murakoze Mukomeze kugira ibihe byiza.
  • Mukeshimana marie4 years ago
    Uririrwa ubaza? Nawe ubwawe urabizi neza ko mwabanye arumusambanyi,nyine yabonye undi ukurenze gusa uwo umugabo nawe ntanyurwa.Inama nuko wamutinyuka ukamubaza ahatagenda neza ugakosora ,kdi wihangane naba nawe uracyamubona ataha,hara at and unable Burundi.
  • nshimiyiyimana pascal4 years ago
    Jye ntabwo ndashaka ariko Inama namuha nuko niba yaranze kumubwira ikitagenda azegere umuryango Ndetse ninshutize zahafi zimufashe kubikemura kuko birababaje biteye nagahinda
  • Jean Baptiste4 years ago
    Igitekerezo cyanjye ni uko uramutse utangiye kujya kumurega byaba bibi kurutaho ahubwo icyo wakora hindura imyitwarire yawe ugerageze kureba uko byatangiye icyari cyabaye ubundi wiyiteho kuburyo akwifuza.Byanze bikunze ubwo hari ibitagenda neza kandi ntabwo nabyegeka ku mugabo gusa ahubwo nawe gerageza utuze ushake ikintu gishya cyatuma umuryango wawe wongera kuba ku ruhembe rw'imbere.
  • Tutu4 years ago
    Abagabo ntiwamenya ibyabo. Ashobora kuba yararambiwe uburyo mubikora, kunyara byamurambiye abibonamo umwanda ashaka ibindi. Ba innovative, ugire isuku bakunda abagore bagira isuku nyinshi cyane. Kandi buriya umugabo ntashobora gutinyuka kukubwira ko uri umunyamwanda kimwe nuko nawe utabimubwira reka gutekereza izindi mpamvu zo kuguca inyuma iyiteho. Ubwo yatangiye kugutukira imyanya yibanga ntayindi mpamvu gerageza azigarura. Imana ikubakire.
  • Natacha4 years ago
    Njye inama nakugira nuko wakwihangana niba umukunda, ikibi rero umugabo wawe yakoze yagukundiye ibyo byo kunyara watubwiye iyo aza kugukundira ukuri wese akagukunda urukundo rudashingiye kukintu runaka byari kuba byiza ruriya we yagukundiye rurahararuka rugafata ibindi bigezweho wihangane mama ubuzima nishuri ariko umuntu ageraho akarirangiza ujye usenga Urwo rukundo rwagahararo ruveho nuko agukunde urukundo ruzima rudashingiye kukintu runaka.
  • Kamanzi4 years ago
    Ndumva nta yindi nama nakugira genda ukurikize iyo Mujyanama akugiriye, rwose ukomeze kwihangana ukore ibishoboka umwereke urukundo, wigirire isuku irenze iyo wagira, mbese utekereze aho ariho hose ukeka ko byaba byarapfiriye. Ikindi gihatse byose ni ugusenga kandi niba udakijijwe banza ushake Imana mu Ijambo ntayo, mu materaniro y'abakristo wakire Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza w'ubugingo bwawe. Ngwino ku rusengero rwa ADEPR hano mu mujyi rwagati ufatanye n'abandi gusenga by'umwihariko kuwa gatatu. Ntubihinyure geregeza utere intambwe nziko hari icyo Imana izagukorera hamwe no kubyizera.Imana iguhe umugisha, ikwiteho, ikubakire urugo mu izina rya Yesu Kristo, Amen.
  • Ferdinand4 years ago
    Ubundi rero umuntu uzakubwira ko afite impamvu agukunda ntabwo aba agukunda by'ukuri Kuko iyo impamvu irangiye cg akayihararukwa urukundo narwo ruba rurangiye.bakobwa namwe muhagarike ibyo bintu byo gustress abasore mubabaza ngo babakundira iki?ntacyo mubyukuri uzagusubiza gutyo niwe uba agukunda.kuko urukundo ni urukundo nyine kandi urwa nyarwo rugomba kuba inconditionel
  • Jos4 years ago
    Uzashake filme yitwa “ war room “ ubundi mukwemera kwawe utakambire Imana itabare urugo rwawe ibe ariyo yonyine ikubakira kuko ntakindi wakora ndakubwiza ukuri. Ikindi nuko ukwiye gutekereza umwana wawe ukagerageza kumurinda gukurira muntonganya. Nibyinshi umuntu yavuga gusa byose bishingiye kukwihangana shinyiriza niba atagukubita azageraho agaruke kd wirinde gutakira uwo ubonye wese takira Imana yonyine kd wizeye
  • David Livingistone3 years ago
    Banza ushake umwunganizi kuko umuryango nawo ashobora no kuwumvana ekuteli kdi wowe uri gupfira muruhu





Inyarwanda BACKGROUND