Umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] uherutse gufungirwa gutwara ikinyabiziga yanyweye ibisindisha birengeje urugero, yakanguriye abantu kubyirinda cyane cyane mu gihe cy’iminsi mikuru kuko bishyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga.
Mu ijoro ryo ku wa 20 Ukwakira 2019 ni bwo umuhanzi
Meddy yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo
muhanda nyuma yo kumufata atwaye imodoka yanyweye ibisindisha, akarenza
igipimo cya 0.4 cya Alcool.
Ni inkuru yatunguye benshi batiyumvishaga uburyo umuhanzi
nk’uyu w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga afungirwa gutwara ikinyabiziga
yahembutse ka manyinya, dore ko hari n’abari bazi ko ari umurokore atageraho.
Meddy yamaze iminsi itanu afungiye kuri sitasiyo ya
Polisi ya Remera atanga amande y’ibihumbi 150 n’andi ibihumbi 50 yo gupakira
ikinyabiziga yari atwaye nk’uko biteganywa n’amategeko.
Nyuma yo kubona ingaruka zo gutwara ikinyabiziga
umuntu yanyweye ibisindisha, Meddy afatanyije na Airtel Rwanda na Polisi y’u
Rwanda yasabye abantu bose cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru kwirinda
kugwa mu makosa nk’ayo yakoze.
Ati “Banyarwanda banyarwandakazi muraho? Ni Meddy,
ibihe byo kurangiza umwaka ni ibihe byo kwishimisha no kwishimana n’abacu ariko
iyo kwishimisha bidakozwe mu rugero ni ugushyira ubuzima bwacu n’ubw’abacu mu
kaga, bityo rero twirinde gutwara ibinyabiziga twanyweye ibisindisha, umutekano
wo mu muhanda tuwugire inshingano zacu twese, Gerayo Amahoro.”
Polisi y’u Rwanda imaze ibyumweru bigera kuri 30 iri
mu bukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro”, mu rwego rwo kugabanya impanuka zibera
mu muhanda.
Abantu batwara ibinyabiziga banyweye n’ibisindisha
barahagurukiwe bitewe n’uko biri mu bitera impanuka nyinshi mu muhanda.
Iki na Perezida Kagame aherutse kukigarukaho muri
Nzeri 2019 aho yavuze ko abantu badakwiye gupfira mu mpanuka biturutse ku
businzi.
TANGA IGITECYEREZO