Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yifatanyije na Polisi y’igihugu mu bukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro” bugamije gukangurira abantu kwirinda impanuka bakoresha umuhanda neza.
Ibyumweru 30 birashize Polisi y’u Rwanda n’abafatanyibikorwa
batandukanye bakora ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” aho abantu bose
bakoresha umuhanda bibutswa inshingano bafite zo kugabanya no guca impanuka
zitandukanye zitwara ubuzima bwa benshi.
Ikigo cy’itumanaho cya Airtel Rwanda na cyo ntabwo cyasigaye mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda muri gahunda ya “Gerayo Amahoro”. Kuri uyu wa Gatatu ubu bukangurambaga bwakorewe muri gare ya Nyabugogo ahahurira imodoka zitwara abagenzi berekeza mu mpande zose z’igihugu baturutse mu mujyi wa Kigali.
Abayobozi batandukanye barimo aba Airtel, Polisi y’Igihugu,
RURA n’ab’ibigo bitwara abagenzi bazengurutse mu modoka basobanurira abari
bazirimo akamaro k’ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” n’impamvu bakwiye
kubugira ubwabo.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP Kabera Emmanuel
yavuze ko impanuka nyinshi ziba ku Isi zituruka ku myumvire iri hasi y’abakoresha
umuhanda ari nayo mpamvu yibukije abatwara ibinyabiziga kugendera ku mategeko y’umuhanda.
Ati “Icyagaragaye ni uko ku rwego mpuzamahanga
impanuka ziterwa cyane cyane n’imyumvire, cyangwa n’izihitana abantu zigomba
kwirindwa. Turagira ngo rero imyumvire yacu ihinduke, tumenye ko umushoferi
utwaye ikinyabiziga agomba kugira ibyo yirinda. Akagendera ku muvuduko
wabugenewe, akirinda kuvugira kuri telefone, akirinda kurangara, akirinda
kugenda nabi mu muhanda, akirinda kudaha abandi uburenganzira bwabo mu muhanda,
ibyo abikoze yakura abagenzi hano akabageza aho bagiye mu mahoro.”
Yibukije kandi abanyamaguru ko nabo bakwiye kugira uruhare mu kubahiriza umutekano wo mu muhanda bubahiriza amategeko. Ati “ Mugomba kumenya uburyo bwo kugendera mu muhanda. Buri gihe ugomba kugenda ubisikana n’ikinyabiziga ntikiguturuke inyuma kuko iyo kiguturutse inyuma ibyago byo kugira impanuka byiyongera inshuro nyinshi bityo ukaba wanabiburiramo ubuzima.”
Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Amit Chawla nawe yunze mu
rya Polisi y’u Rwanda yibutsa abakiriya babo ko n’ubwo babashyiriyeho uburyo bwo
guhamagara bisanzuye ku giciro gito, bakwiye kureka gukoresha telefone zabo mu
gihe batwaye ibinyabiziga cyangwa bambuka umuhanda.
Ati “Twabashyiriyeho ipaki ya “Tera Story” bivuze ko
ushobora kuganira wisanzuye ariko uyu munsi turabasaba kuba muretse gukoresha
telefone mu gihe mutwaye ibinyabiziga cyangwa se mwambuka umuhanda.”
Anthony Kulamba ushinzwe urwego rw’ubwikorezi muri
RURA yibukije abagenzi ko bafite uburenganzira bwo gutwarwa neza kandi ko mu
gihe babonye umushoferi utubahiriza amategeko bashobora kumutanga agahanwa.
Ati “Dukangurira abashoferi kugira ikinyabupfura,
kubavugisha neza, kubatwarira igihe, mwagera aho muviramo bakabaha umwanya wo
kuvamo neza batabahutaje. Iyo iyo serivisi nziza itabonetse dushishikariza
abangenzi kubimenyesha RURA kugira ngo duhwiture aba bashoferi gutanga serivisi
nziza.”
Akenshi mu bihe by’umunsi mikuru byo gusoza umwaka no
kwishimira Noheli hakunze kuba impanuka nyinshi zituruka ku businzi, Polisi y’u
Rwanda ikaba yibukije abantu kuzitwararika muri ibi bihe ku buryo impanuka zo mu
muhanda zizakomeza kugabanuka.
Airtel Rwanda izakomeza kwibutsa abakiriya bayo ubutumwa bujyanye n’ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo no kohereza ubutumwa bugufi.
Gare ya Nyabugogo ihuriramo abagenzi benshi ni hatangiwe ubutumwa bwa Gerayo Amahoro
Umuyobozi wa Airtel Rwanda yasabye abakiriya babo kudakoresha telefone batwaye ibinyabiziga
Anthony Kulamba yasabye abagenzi kugana RURA mu gihe bahawe serivisi mbi
CP Mujiji ushinzwe Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yahaye ubutumwa abagenzi
AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio
TANGA IGITECYEREZO