Gutandukana n’uwo mwakundanaga bizana ububabare mu buzima kuko ntabwo bibabaza mu buryo bw’amarangamutima gusa ahubwo binateza akajagari mu bwonko, bikaba byateza indwara z’umutima n’ibindi bimenyetso bikomeye biterwa no kubabara cyane. Ibi binatera kubura ubushake bwo kurya, kuribwa mu ngingo no kubura ibitotsi.
Iyi
nkuru twaguteguriye twifashishije urubuga blogspot.com
igamije gufasha abantu mufite imitima ikomeretse kugira ngo mwivane mu buribwe.
Byashoboka ko wenda utarahura n’iki kibazo cyo gukomereka mu rukundo ariko ukaba wibaza uti umukunzi wanjye
nanyanga nzabigenza nte?.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na PNA muri 2011 bwagaragaje ko gushwana mu rukundo bituma uduce tw’ubwonko dufite aho duhuriye n’imisemburo ituma umuntu ababara dutangira gukora. Niyo mpamvu ububabare buterwa no kuba umuntu agusize ari ikintu gikomeye umuntu wese akwiye kumenya uburyo yakwitwara igihe kimubayeho.
1.
Gira imitekerereze y’uko ugiye kubaho kandi neza
Nta
gushidikanya ko wababara mu gihe runaka ariko ntubwire ubwonko bwawe ko ibintu
bikurangiriyeho ahubwo iyemeze ko ugiye kumera neza.
Rimwe
na rimwe ububabare buba ari bwinshi bukaba bwakwigarurira ubwonko bwawe
bigatuma utanatekereza neza, akenshi ukumva wanasebye ku buryo wumva isi isa nk’aho
yakwiyubikiyeho. Gusa uko byagenda kose uba ugomba kwiyumvisha ko bidatinze
ibintu byongera bikagenda neza kuri wowe. Ugomba gushyira mu mutwe ko ugomba
kugumana agaciro n’icyubahiro cyawe aho kubyitesha uririra uwagiye.
2.
Rwanya inama n’ibitekerezo bikubwira kumuhendahenda
Guhendahenda
ntakiza byakugezaho uretse gutuma wibona nk’ucitse amazi imbere y’uwo
mwakundanaga. Wemerewe kumugaragariza ko wababaye kandi kubera umwanzuro we. nk’uko
twabivuze haruguru, ugomba gusigasira icyubahiro cyawe ntutume akubona nk’aho
ari wowe umukeneye kumurusha, cyangwa ko wapfa igihe utamufite. Nutihagarara ho
uzaba uri kumuha intsinzi yo kukubona nk’umuhombyi.
Niba
ukeneye kurira iherere urire, ariko ntumuhendahende kuko si we herezo ry’ubuzima
kuri wowe, isi ni ngari uzahasanga abandi benshi beza ndetse n’andi mahirwe
menshi yatuma wishima.
3.
Haranira kutabura ibyishimo
Abasore
benshi iyo batandukanye n’abakobwa bakunda, hari ababura kwishima kugeza ubwo
utangira kugaragara nk’uteye impuhwe. Haranira kuba umugabo ugumane ibyishimo
utitaye kuburibwe wanyuzemo.
Iyo wikomeje bituma umukobwa wakwanze abona ko
uri mukuru bihagije wo guhangana n’icyo kibazo, bizanatuma nawe ubona ko
byoroshye kwirinda kuba wavugira amagambo mabi imbere ye, bizatuma umwereka ko
wubashye icyemezo cye, muri rusange bizatuma wirinda kuvuga ibintu wazicuza
nyuma.
Hari
abibwira ko gutandukana n’uwo ukunda uretse ububabare ntakindi byamara, bituma
wiga ubwo buzima ndetse wazanakunda undi ukaba ufite amahirwe yo kuryoherwa n’urwo
rukundo kuko uba warabiciyemo mbere ukiga ibyiza n’ibibi ukamenya n’uko witwara
igihe ubabaye.
TANGA IGITECYEREZO