RFL
Kigali

SC Kiyovu yabonye umuyobozi mushya mu mpinduka zabaye muri Komite

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/12/2019 12:20
0


Nyuma y’amezi ane yari ashize SC Kiyovu nta buyobozi buzwi igira, aho yayoborwaga na komisiyo yari iyobowe na Bushayija Leonard, abanyauryango bayo bicaye hamwe bishyiriraho ubuyobozi bushya burimo na perezida mushya, mu mpinduka zabaye mu buyobozi kuri uyu wa mbere.



 Kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Ukuboza 2019, mu nama yabereye muri Hotel Galax, abanyamuryango b’ikipe ya Kiyovu Sport bahisemo gushyiraho ubuyobozi bugiye kubayobora mu mezi make ari imbere kugeza umwaka w’imikino wa 2019-2020 urangiye.

Mu banyamuryango cumi n’icyenda batoye muri aya matora, yarangiye Mvuyekure Francois ari we ubaye Perezida wa SC Kiyovu, Ntarindwa Theodore aba visi perezida wa kabiri.

Komite nyobozi yose yatowe igizwe na:

  • Mvuyekure Francois: Perezida
  • Ntarindwa Theodore: Visi perezida wa mbere
  • Mutijima Hector: Visi perezida wa kabiri
  • Karekezi Felix: Umunyamabanga
  • Kayiganwa Angelique: Umubitsi
  • Ndayambaje Jean Damascene: Komisiyo ishinzwe amarushanwa
  • Mugabe Fidele: Komisiyo ishinzwe amategeko
  • Habinshuti Rashid: Komisiyo y’ubukangurambaga no gushakira ikipe amasoko
  • Munyandekwe Hussein: Komisiyo y’iterambere na tekinike

Komite nyobozi nshya ya Kiyovu Sport yatowe, ifite inshingano zo gukomeza gushakira ikipe abafatanyabikorwa biyongera ku bo iyi kipe isanzwe ifite kugira ngo irusheho gutera imbere mu buryo bwose, haba ku musaruro ndetse n’uburyo bw’imibereho.

Impinduka zagaragaye muri komite nshya, harimo Habinshuti Rashid wahoze ari umunyabanga w’iyi kipe ariko akaba atari muri komisiyo yayoboraga,kuri ubu akaba yashinzwe marketing y’iyi kipe, Karekezi Felix yabaye umunyamabanga mukuru w’iyi kipe, akaba ari ku nshuro ya mbere yinjiye muri komite buyobozi ya Kiyovu Sport.

Komisiyo yari iyoboye Kiyovu Sport isize iyi kipe itari habi kuko mu rwego rw’ubukungu yashatse abafatanyabikorwa batandukanye kandi bafatiye runini iyi kipe, naho mu rwego rw’umusaruro iyi komisiyo isize Kiyovu Sport yicaye ku mwanya wa Gatanu aho ifite amanota 19, ikaba imaze gutsinda imikino 5, inganya 4, itdindwa imikino 2 mu mikino 11 ya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka wa 2019-2020.


Bushayija wari uyoboye komisiyo yari iyoboye Kiyovu ntiyagarutse muri kamite ya Kiyovu Sport


Ntarindwa Theodore yagumye muri komite nka visi perezida


Habinshuti Rashid yagarutse muri komite ya Kiyovu Sport


Kiyovu yatangiye neza umwaka w'imikino wa 2019-2020 


Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND