Umunya Argentine ukinira FC Barcelone ndetse n’ikipe y’igihugu ya Argentine Lionel Messi, yegukanye umupira wa zahabu utangwa n’ikinyamakuru France Football, ku nshuro ya 6 ahigitse mukeba w’ibihe byose Christiano Ronaldo ndetse na Virgil Van Dijk bari bahanganye mu gikorwa cyabereye i Paris mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere.
Lionel Messi
yashimiye cyane inzobere mu mupira w’amaguru zirimo abakinnyi, abatoza
n’abanyamakuru bamuhundagajeho amajwi bikaba bimufashije kwegukana Ballon d’Or muri
uyu mwaka wa 2019 yabaye iya 6 yegukanye nk’umukinnyi, akaba anakoze amateka yo
kuba ariwe wa mbere ubikoze mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi.
Lionel
Messi akaba yaragize umwaka mwiza ku giti cye nubwo ikipe ye ya FC Barcelona na
Argentine zitahiriwe cyane ku ruhando mpuzamahanga, akaba yambitswe iri kamba
muri 2019 ahigitse Virgil Van Dijk
wamukurikiye na Cristiano Ronaldo wabaye uwa Gatatu.
Mu mwaka
w’imikino wa 2018-2019, Messi yatwaye igikombe cya shampiyona muri Espagne (La
LIGA) ku nshuro ya 10, yatsinze ibitego 36 muri shampiyona, atsinda 12 muri UEFA
Champions League, yahetse FC Barcelona igera muri ½ cya Champions League ndetse yanafashije igihugu cye cya Argentine kugera muri ½ cya Copa America.
Mu mwaka w’imikino ushize kandi Messi yatowe
nk’umukinnyi w’umwaka muri La Liga, ahabwa urukweto rwa zahabu rw’umukinnyi
watsinze ibitego byinshi i Burayi. Yanahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi
(FIFA The Best 2019).
Igihembo
cya Ballon d’Or gitangwa n’ikinyamakuru cya France Football, gikorera mu Bufaransa
kikaba gikundwa n’abakinnyi kurusha ibindi bihembo byose bitangwa mu mupira
w’amaguru.
Uretse
Messi wegukanye Ballon d’Or mu bagabo, mu bagore Megan Rapinoe, ni we wegukanye
umupira wa zahabu, umunyezamu w’umwaka yabaye Alisson Becker mu gihe umukinnyi
muto witwaye neza kurusha abandi yabaye Matthijs de Ligt wa Juventus.
Umunya
Senegal Sadio Mane waje ku mwanya wa 4 ni we munyafurika waje hafi, Mohamed
Salah yabaye uwa 5 mu gihe Kylian Mbappe yabaye uwa 6.
Umunya
Croatia Luka Modric niwe wari ubitse Ballon d’Or y’umwaka ushize
Messi
yatwaye Ballon d’Or ya mbere muri 2009, mu myaka 10 ishize amaze gutwaramo
Ballon d’Or esheshatu, bimushyira ku mwanya wa mbere mu bakinnyi batwaye Ballon
d’Or nyinshi ku isi, akaba akurikirwa na Christiano Ronaldo ufite Ballon d’Or
eshanu.
Lionel Messi yegukanye Ballon d'Or ya Gatandatu mu mateka, aba uwa mbere ubikoze
Ballon d'Or Messi yatwaye yabaye iya Gatandatu
Ibigwi bya Lionel Messi byamuhesheje Ballon d'Or esheshatu
Ballon d'Or y'umwaka ushize yari yaratwawe na Luka Modric
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO