RFL
Kigali

Petersbakers yatangiye kwigisha abantu gukora ‘cake’ z’agatangaza, abazitwara neza bazahabwa akazi-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/12/2019 18:33
0


Kuri uyu wa Mbare tariki 2/12/2019 ni bwo Petersbakers yatangiye kwigisha abantu gukora cake z’umwihariko mu mahugurwa azamara amezi atatu, akaba ari kubera ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Abacikanwe, bahawe amahirwe yo kwiyandikisha muri iki cyumweru turimo.



Petersbakers ni bantu ki?

Petersbakers ni izina ryitiriwe umugabo ufite impano n’ubuhanga mu gukora cake zidasanzwe ari we Peter Mugwaneza. Afite uburambe mu kuzikora kuva muri 2008 ariko muri 2019 ni bwo yatangiye kubikora byeruye kugira ngo cake zijyanye n’igihe azigeze ku banyarwanda bose. Usibye kuba abifitemo impano, yaranabihuguriwe by'umwihariko muri Kaminuza yize 'Food Production'. Hejuru yo gukora cake, 'Petersbakers' banatanga izindi serivisi zirimo; Amacumbi (Lodges), Resitora, Prayer rooms, Swimming pool, Coffee &Tea n'ibindi.


Petersbakers hamwe n'abanyeshuri bitabiriye amahugurwa azamara amezi 3

Petersbakers bamaze gukorera abantu benshi cake z’amoko atandukanye. Hari cakes bakora mu ishusho y’umuntu, izo bakora mu ishusho y’imodoka, izo bakora mu ishusho ya computer, izo bakorera abagiye gutera ivi, izo bakorera ababyeyi bitegura kwibaruka, izo bakorera abagize isabukuru y'amavuko (Birthdays cake), izo bakorera abafite ubukwe (Wedding cakes) n’izindi zinyuranye.

Mu bantu bazwi bamaze gukorerwa cake na Petersbakers harimo umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, Lucky Nzeyimana, Aline Gahongayire, Tonzi, Alain Numa (MTN), Alarm Ministries n’abandi. Mu bigo bikomeye mu Rwanda biherutse gukorerwa cake na Petersbakers twavugamo MTN Rwanda, InyaRwanda.com n'abandi. Bakoreye cake kandi Women Foundation Ministries iyoborwa na Apotre Mignonne Kabera n’abandi.

Petersbakers banze kwihererana ubumenyi bafite mu gukora cake zitangaje


Petersbakers yaje gusanga ari byiza guhugura abantu bose babyifuza, bakigishwa uko bakora cake zigezweho. Ni muri urwo rwego yateguye amahugurwa azamara amezi atatu (3). Ni amahugurwa yiswe “3 Months Professional Training; Baking skills in your hands”. 

 Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 2/12/2019 akaba ari kubera ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali hafi y’aho Ambasaderi wa Amerika atuye ku muhanda KG692. Abayitabiriye ku munsi wa mbere, batashye bamenye gukora cake zitakorwa n’ubonetse wese (utarahuguwe). Ibi bisobanuye ko iminsi 90 (amezi atatu) irangira ari intyoza zo ku rwego rwo hejuru mu gukora cake.

Icyakora abacikanwe nabo bahawe amahirwe yo kwiyandikisha bitarenze muri iki cyumweru turimo. Kwiyandikisha bikorerwa kuri interineti (KANDA HANO WIYANDIKISHE). Ushobora kandi kwiyandikishiriza ku Biro bya Petersbakers biherereye aho tumaze kuvuga haruguru. Wanabikora kandi uhamagaye Petersbakers kuri telefone igendanwa; (250)786048392 cyangwa ukabandikira kuri iyi Email ikurikira; petersbakers@gmail.com


Kwiga muri 'Petersbakers' ni ukwishyura 100,000Frw ku kwezi kumwe, ibisobanuye ko mu mezi atatu ari 300,000Frw. Ushobora kwishyura mu byiciro, ukaba wahitamo uburyo bukunogeye yaba kwishyurira rimwe amezi atatu, kwishyura se buri kwezi cyangwa se kujya utanga igice mu gihe nunaka wihitiyemo. Amasomo atangwa mu byiciro bitatu ku munsi, umunyeshuri agahitamo icyiciro ashaka muri aya masaha akurikira; 

-Saa Tatu za mu gitondo kugeza saa Sita zuzuye z'amanywa. 

-Saa Munani z'amanywa kugeza saa Kumi n'imwe z'umugoroba

-Saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa Mbiri z'ijoro

AMAHIRWE KU BAZITABIRA AMAHUGURWA YA PETERSBAKERS

Petersbakers yatangarije Inyarwanda.com ko abantu 10 bazahiga abandi muri aya mahugurwa azamara amezi 3, ni ukuvuga abazayarangiza barusha abandi gukora cake z'agatangaza, azabaha akazi muri kompanyi ye ya Petersbakers. Ibi bizaba ari amahirwe adasanzwe kuko bidakunze kubaho mu mashuri anyuranye. Peter avuga ko ari byiza gushyigikira no gufasha umuntu ufite impano ifitiye benshi akamaro by'akarusho bikaba binagabanya umubare w'abashomeri.

AMAFOTO Y'ABANYESHURI BARI KWIGA GUKORA CAKE


Injira mu gipangu 'Petersbakers' akoreramo


Abanyeshuri hamwe na mwarimu wabo 'Petersbakers'

Mu masomo bamaze guhabwa mu masaha macye bamaze muri iri shuri, bari ku rwego rwo gukora izi 'cake'


Bari gufata ifunguro rya Saa Sita ryatekewe muri 'Petersbakers'



Cake yakorewe Tonzi muri Spread Love Festival yabaye tariki 1/12/2019


Abafite ubukwe bakeneye cake zigezweho, igisubizo ni Petersbakers

REBA HANO UKO ABANYESHURI BAKOZE CAKE KU MUNSI WA MBERE W'AMAHUGURWA YA PETERSBAKERS

AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND