RFL
Kigali

Filime ya ‘The 600, The Soldier's Story’ ivuga ku ngabo za RPA zari muri CND yegukanye igihembo mu Iserukiramuco muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/12/2019 17:07
1


Filime mbarankuru “The 600, The Soldier's Story”, ivuga ku ngabo za RPA zari muri CND yegukanye igihembo gikomeye mu iserukiramuco rya ‘Los Angeles Independent Film Festival Awards [LAIFF] ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Iyi filime ‘The 600’, The Soldier's Story yanditswe inatunganwa na Richard Hall ukomoka muri Amerika. Yegukanye igihembo mu cyiciro cya ‘Best Documentary Feature’ imara isaha n’iminota 57’.

Iserukiramuco rya ‘Los Angeles Independent Fil Festival Awards’ riba buri kwezi kandi buri mwaka berekana filime zikomeye bagatanga n’ibihembo. Ryatangijwe mu mwaka w’1995 riba hafi imyaka itandatu rishyirwa muri ‘Film Independent’ mu mwaka w’2001.

Mu bindi bihembo byatanzwe kuri filime harimo icya Best Drama Short, Best Drama Student Short, Best Comedy/Dramedy Short, Best Horror Short, Best LGBT Short, Best Action/Thriller Short, Best SCI-FI Short , Best Foreign Short , Best Experimental, Best Travel/Time-Lapse Short , Best Animation Short n’ibindi.

Filime ya ‘The 600: Soldiers' story’ ivuga ku ruhare rwa Batayo ya 3 y'ingabo za RPA mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ikarokora Abatutsi benshi muri Mata 1994. Yakinnyemo abari mu ngabo icyo gihe, abari bayoboye urugamba icyo gihe, abarokotse batanze ubuhamya bukomeye n’abandi.

Kuwa 06 Ukuboza 2019 iyi filime ya ‘The 600: Soldiers’ Story’ izerekanwa mu gikorwa cyateguwe n’Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, kizabera mu nyubako ya Arent Fox mu Mujyi wa Washington D.C. guhera saa kumi n’ebyiri n’igice kugera saa mbili.

Iyi filime yerekanwe bwa mbere mu Rwanda muri Kigali Century Cinema, kuwa 04 Nyakanga 2019. Ni mu muhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Pasiteri Antoine Rutayise ni umwe mu bagaragara muri iyi flime ndetse yatanze ubuhamya

Annette Uwizeye wafashije mu gutunganya iyi filime binyuze muri 'A Wize Media'

Ingabo zari iza RPA mu rugamba rwo kubohora u Rwanda

Filime ya 'The 600; Soldiers' story' izerekanwa muri Washington D.C.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkuranga Jean4 years ago
    Nifuza ko iyo film yagurishwa kumasoko yo mu Rwanda abeshi ntabwo tuzi urugamba rwo kwibohora uko rwagenze.thanks





Inyarwanda BACKGROUND