RFL
Kigali

Musanze Fc yabonye umutoza mushya ukomoka muri Misiri usimbura Amars wirukanwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/12/2019 12:59
0


Musanze FC iherutse gusezerera abatoza bayo ibashinja umusaruro muke, yamaze gusinyisha umutoza mushya ukomoka muri Misiri, Abdelrahman Ibrahim Adel, ufite ibigwi byo gutoza mu barabu ariko ntagire igikombe na kimwe atwara.



Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim washyize umukono ku masezerano y'amezi 6 azamara atoza Musanze FC, ategerejweho kuzahura iyi kipe ihagaze ku mwanya wa 14 mu mikino 11 ya shampiyona imaze gukinwa aho yatsinzemo umwe gusa igatsindwa imikino 4 ikanganya imikino 6 biyiha amanota 9 gusa.

Umuvugizi wa Musanze FC, Niyonzima Patrick aganira na inyarwanda.com yemeye ko basinyishije umutoza mushya amasezerano y’amezi 6, ariko banamuha inshingano yo kurangiza mu makipe 5 ya mbere muri shampiyona.

Yagize ati”Ni byo twasinyishije umutoza Adel, akaba yasinye amezi atandatu nyuma yaho hazasuzumwa uko yitwaye ubundi habeho ibiganiro bishya, mu mezi atandatu yahawe inshingano zo zo kuzarangiza shampiyona mu makipe atanu ya mbere ndetse no kugera kure mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro”.

Ubuyobozi bwa Musanze butangaza ko uyu mutoza bwamurangiwe na Gakumba Patrick usanzwe ukora kazi ko gushakira amakipe abakinnyi ndetse n’abatoza. Abdelrahman Ibrahim wasinye muri Musanze FC yavutse tariki 07 Nyakanga 1978, avukira mu gace ka Damietta mu Misiri. Afite impamyabushobozi yo gutoza (License) ya “CAF”, yo ku rwego rwa A, B na C.

Ahmed Adel Ibrahim yatoje amakipe atandukanye mu bihugu by'Abarabu arimo,' Damietta FC, Dakhlia FC na Heliopolis FC zo mu Misiri, Alandalus yo muri Libya, Muscat Olympic FC yo muri Oman, Shabab FC (Oman), Tabargal FC (Saudi Arabia) ndetse na Jancole FC yo muri Ghana aherukamo.


Ibrahim Adel watoje cyane mu barabu nta mateka yo gutwara igikombe na kimwe arakora


Gakumba Patrick warangiye Musanze FC uyu mutoza ari kumwe n'abayobozi ba Musanze Fc ndetse n'umutoza Ibrahim

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND