Abantu barenga 10,000 bahungishijwe bakurwa rwagati mu mujyi wa Turin mu Butaliyani ejo ku cyumweru ubwo impuguke zateguraga igisasu cyo mu ntambara ya kabiri y’isi (yabaye kuva mu 1939 kugera mu 1945).
Abatuye muri uwo mujyi basabwe kuva mu “gace ko kwitondera” ko muri ako karere gakize ku mateka. Abandi bantu 50,000 bo hirya yaho bo basabwe guhitamo kuva mu ngo zabo mbere, cyangwa bakaguma mu nzu imbere mu gihe icyo gikorwa cyabaga.
Icyo gisasu cy'Abongereza, cyaguye muri uwo mujyi mu
ntambara ya kabiri y’isi, cyari gifite 65kg za ‘dyanimite’ (cyangwa urutambi),
nk'uko abategetsi babivuze.
Chiara Appendino, umuyobozi w’umujyi wa Turin,
yavuze ko igikoresho gituritsa icyo gisasu cyari ku mpera yacyo cyari gicyeneye
gutegurwa.
Ibitangazamakuru byaho ejo ku cyumweru nyuma ya saa sita byavuze ko igikorwa cyo gutegura icyo gisasu cyihuse cyane kurusha uko byari byitezwe. Byongeyeho ko abahatuye bemerewe gusubira mu ngo zabo.
Abasirikare bari bagabwe muri ibyo bice bibiri
kuhacunga umutekano, hirindwa ko haba ibikorwa by’ubujura n’ubusahuzi, nkuko
byatangajwe n’ikinyamakuru La Stampa.
Ikirere cyo mu mujyi wa Turin cyari cyafunzwe nta ndege ikinyuramo mu gihe icyo gikorwa cyabaga. Mu ntangiriro y’uyu mwaka, abantu 4,500 bo mu Budage barahungishijwe ubwo ikindi gisasu cyo mu ntambara ya kabiri y’isi cyaturitswaga mu buryo bwari bwiteguwe.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO