RFL
Kigali

Ibintu 5 by’umwihariko utamenye kuri Freddie Ljungberg utoza Arsenal

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/12/2019 11:15
0


Freddie Ljungberg wagizwe umutoza w'agateganyo wa Arsenal nyuma y'iyirukanwa rya Unai Emery, yaranzwe na byinshi mu buzima bwe, birimo nko kuba yari umukinnyi ukomeye mu mukino wa Handball anahamagarwa mu ikipe y’igihugu. Ese yinjiye mu mupira w’amaguru bigenze bite? Inyarwanda.com yaguhitiyemo ibintu bitanu by'ingenzi ushobora kuba utaramumeny



Ljungberg w’imyaka 42 y’amavuko yakiniye Arsenal kuva mu mwaka wa 1998-2008, mu gihe cy’imyaka 10 yayimazemo yakinnye imikino 351 atsinda ibitego 74, yatoje amakipe y’abana ba Arsenal batarengeje imyaka 17 ndetse n’abatarengeje imyaka 23 mbere y’uko agirwa umutoza wungirije Unai Emery mu mwaka ushize.

Dore ibintu 5 by’umwihariko ushobora kuba utazi ku mutoza mushya w'agateganyo wa Arsenal Freddie, Ljungberg

1.   Ljungberg yabanje kuba umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Sweden muri Handball nyuma ajya mu mupira w’amaguru.

Byagaragariye amaso ya benshi ko Freddie Ljungberg yari yarayobye akajya mu mukino utarimo umugisha we nyuma yo kwiyumva mu mukino wa Handball kuva akiri umwana muto, akanakura awukunda yaje no gutangira kuwukina abigiramo n’amahirwe ku myaka 15 atangira guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Sweden, gusa ariko n’ubwo yakinaga Handball, Ljungberg yakundaga urukundo rufatika umupira w’amaguru, akanakunda kuwukina kenshi.

Nyuma yaje kwicarana n’umuryango we ababwira ko yamaze gufata umwanzuro ntakuka abamenyesha ko yasezeye burundu ku mukino wa Handball ko agiye gukomereza mu mupira w’amaguru aba atangiye urugendo rushya rwanamuhiriye.

2.   Ljungberg yakoze agashya ko gusezeranira mu nzu ndangamurage y’amateka iri i Londre mu Bwongereza

Kuba Freddie Ljungberg yarakiniraga Arsenal uwo bari bemeranyijwe kubana nk’umugabo n’umugore Natalie Foster ari umukunzi w’akadasohoka wa Tottenham Hotspurs kandi aya makipe akaba atajya imbizi, anatuye mu mujyi umwe, byatumye ibirori byabo bashaka ahantu hadateye ikibazo ku mpande zombi, maze bafata umwanzuro wo gusezeranira mu nzu ndangamurage y’amateka iri i Londre.

3.   Ljungberg yabaye umu model w’umwenda w’imbere muri kompanyi ya Calvin Klein

  Ubwo yakinaga muri Arsenal kimwe mu bikorwa Ljungberg yakoze kigatangaza benshi ni ukumva yasinye amasezerano y’imikoranire na Kompanyi ikora ikanacuruza imyenda y’imbere ya Calvin Klein mu mwaka wa 2006, akaba yarafatanyaga n’umurusiyakazi Natalie Vodianova nyuma y'uko David Beckham ahakanye ko adashaka gukorana n'iyo Kompanyi, Ljungberg yinjirije amafaranga menshi Calvin Klein batigeze binjiza na rimwe ku mwaka mu gihe bari bamaze bakora.

4.   Ljungberg yakoze amateka yo gutsinda ku mikino ya nyuma ibiri ikurikiranye muri FA Cup.

Mu mwaka wa 2002 Ljungberg yatsinze igitego ku mukino wa nyuma wa FA Cup mu mukino bakinagamo na Chelsea kuri Millenium Stadium, afasha Arsenal gutwara igikombe ku ntsinzi y’ibitego 2-0.

Mu mwaka wari wabanje nabwo Ljungberg yari yatsinze igitego igitego gifungura ku mukino wa nyuma wa FA Cup nubwo umukino warangiye batsinzwe na Liverpool yatozwaga na Gerard Houllier ibitego 2-1.

Ljungberg akaba yaranditse amateka yaherukaga mu myaka 40 yari ishize ubwo Bobby Smith wakiniraga Tottenham yabikoraga.

5.   Ljungberg yahawe ibihembo muri Sweden nk’umukinnyi wigaragaje mu myaka itandukanye

Uyu mugabo yahawe umupira wa zahabu mu gihugu cye cy’amavuko mu myaka ibiri itandukanye nk’umukinnyi wigaragaje kurushja abandi, bwa mbere yacyegukanye muri 2002 yongera kugihabwa muri 2006, mbere yuko Zlatan Ibrahimovic atwara ibihembo byakurikiyeho mu myaka 10 ikurikiranye.

Freddie Ljungberg kuri ubu yagizwe umutoza w’agateganyo wa Arsenal, umukino wa mbere yatoje yanganyije n’ikipe ya Norwich City ibitego 2-2.


Ljungberg yatwaye ibikombe bitandukanye akinira Arsenal


Kuri ubu Ljungberg ni umutoza mukuru w'agateganyo muri Arsenal


Ljungberg aganira na kapiteni Aubameyang


Ljungberg yanatoje Arsenal y'abatarengeje imyaka 23

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND