RFL
Kigali

Gloria wahatanye muri Miss Uganda atinyura ababana n’ubwandu bwa SIDA ari i Kigali mu nama-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/12/2019 20:07
0


Glorira Nawanyanga w’imyaka 22 y’amavuko wahataniye ikamba rya Nyampinga wa Uganda 2019 ryegukanwe na Olivia Nakakande, ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya ‘International Conference on Aids STis in Africa’.



Iyi nama ya ICASA 2019 irateranira i Kigali guhera kuwa 02-O9 Ukuboza 2019. Iri kuba ku nshuro ya 20 ifite insanganyamatsiko igira iti “Africa izira SIDA-guhanga udushya, hifashishijwe umuryango mugari n’imiyoborere”. Yabanjirijwe n'ibiganiro byahuje urubyiruko n'abayobozi byiswe 'Youth Action towards an AIDS-Free Africa'.

Iyi nama izamara iminsi itanu yitabiriwe n’abayobozi bagera kuri 10,000 baturuka mu bihugu 150, abanyamakuru 200 n’abandi barimo Gloria Nawanyaga wo muri Uganda wegukanye ikamba rya ‘Miss Rising Woman 2019/2020’.

Uyu mukobwa yabashije kuboneka muri 22 batoranyijwemo Nyampinga wa Uganda 2019. Gloria, ku myaka 11 y’amavuko nibwo yamenye ko yavukanye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Yitabira irushanwa rya Miss Uganda 2019 yavuze ko yabikoze kugira ngo atinyure bagenzi be babana n’ubwandu bwa SIDA. Yahamije ko buri kintu gishoboka ku muntu kandi ko n’icyo ashatse yakigeraho mu gihe agihumeka umwuka w’abazima.

Kuwa 30 Nyakanga 2019 yabwiye NTV Uganda, ko mu myaka 20 ishize yabajije umubyeyi we(nyina) impamvu buri munsi anywa ibinini. Ngo nyina atuje yamubwiye ko ari imiti agomba kunywa buri munsi kuko abana(kubana) n’ubwandu bwa SIDA.

Muri ako kanya nyina yamujyanye hanze baraganira, amubaza icyo azi kuri SIDA. Gloria ati “Yanjyanye hanze arambaza ngo ni iki nzi kuri SIDA?. Namubwiye ko abantu bafite SIDA bazapfa.”

Yungamo ati “Nyuma arambaza ngo ndamutse nkubwiye ko ubana n’ubwandu bwa SIDA wakora iki? Muri ako kanya yabonye ko isura yanjye ihindutse.”

Yibuka ko igihe kimwe ari ku ishuri umwe mu banyeshuri bari baturanye yakwirakwije muri bagenzi be ko Gloria yavukanye ubwandu bwa SIDA. Ni ibintu byamukorekeje ndetse ngo ku ishuri bari baramuhaye izina rya ‘Silimu’.

Uyu mukobwa anavuga ko benshi batunguwe n’uburyo yagiye guhatanira ikamba kandi azi neza ko abana n’ubwandu bwa SIDA. Ngo ni icyemezo yafashe kugira ngo azabone uruvugiro rwo kubwira abandi kwirinda, abakiri bazima bamenye uburyo bwo kwitwara mu buzima.

Ati “Nahataniye ikamba rya Miss Uganda 2019 kugira ngo ntere iteka ababana n’ubwandu bwa SIDA.”

Janett Nalujja Umuyobozi w’Irushanwa rya Miss Uganda, icyo gihe yavuze ko nta mwihariko bahaye Gloria kuko ari ‘umuntu nk’abandi’. Yavuze ko uyu mukobwa yari yujuje buri kimwe cyose bashaka ku mukobwa uhatanira iri kamba.

Gloria yiga mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza ya Christian University muri Uganda. Mu Rwanda, mu myaka icumi ishize hagabanijwe imfu ziturutse kuri SIDA ku kigero cya 78 % ndetse hagabanwa 50 % by'ubwandu bwa VIH kuva mu mwaka w'1994.

Gloria yegukanye ikamba rya 'Miss Rising Women' muri Miss Uganda 2019/2020-Ifoto: Satifashionug

Miss Gloria imbere y'urubyiruko rwitabiriye ibiganiro byaruhuje n'abayobozi bitegura inama ya ICASA

Yamenye ko abana n'ubwandu bwa SIDA agejeje imyaka 11 y'amavuko abibwiwe na nyina

Uyu mukobwa yahataniye ikamba rya Miss Uganda agira ngo atinyure ababana n'ubwandu bwa SIDA

AMAFOTO: MUZOGEYE Plaisir /KT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND