RFL
Kigali

Icyamamare mu gukina filime "Leonardo DiCaprio" arashinjwa kugira uruhare mu kuba Amazon yarahiye

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:2/12/2019 8:31
0


Umukinnyi wa filime Leonardo DiCaprio ari mu bashinjwa kuba inyuma y’inkongi y’umuriro imaze iminsi mu ishyamba rya Amazon. Uyu mugabo yashyizwe mu majwi na Perezida wa Brazil, Jair Bolsonaro. Ese ibi uyu mugabo ashinjwa ni byo? Ese abandi bashinjwa kuba inyuma y’ishya ry'iri shyamba ni bande?



Perezida wa Brazil Jair Bolsonaro arashinja Leonardo DiCaprio umukinnyi wa Hollywood gutanga amafaranga kugira ngo ishyamba rya Amazon ritwikwe. Nubwo nta bimenyetso byahama uyu mugabo Perezida agaragaza, mu minsi ishize nabwo yigeze kurega imiryango idashamikiye kuri Leta kuba bari bafite umugambi wo gutwika iri shyamba.

Inkongi y'umuriro mu ishyamba rya amazon 

DiCaprio watanze inkunga y’ibihumbi 500 by’amadorali mu guhosha inkongi y’umuriro muri Amazon we akaba ahakana iki kirego ashinjwa na Bolsonaro.

Ibyinshi byagiye bivugwa nyuma y’uko abakorera bushake bane barwanya inkongi z’umuriro bafunzwe bashinjwa icyaha cyo kuba baratangije itwikwa ry’iri shyamba mu rwego rwo guterwa inkunga n’imiryango idashamikiye kuri Leta.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu hamwe n’imiryango idashamikiye kuri Leta banenze ibikorwa bya polisi byabibasiraga bigendeye kuri politiki kandi hagamijwe gusebya imiryango ibungabunga ibidukikije.

Perezida Bolsonaro we akaba agira ati:”Nonese ni iki imiryango idashamikiye kuri Leta yabikozeho?” Icyoroshye ni ikihe? Gutwika ishyamba. Gufata amafoto, gufata Video, WWF(World Wildlife Fund) yakoze campaign isa n’iyibasira Brazil,ndetse banahamagara Leonardo DiCaprio atanga ibihumbi 500 by’amadorali. Uretse ibyo kandi Leonardo yaragiye yegera abatwikaga ishyamba. Akomeza ashimangira ko Leonardo DiCaprio yagize uruhare  runkomeye mu kuba iri shyamba ryaratwitswe.

DiCaprio umukinnyi wa filime ndetse unashyigikira ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije we agira ati:”Nubwo imiryango idashamikiye kuri Leta ifite uruhare muri iki gikorwa, twebwe ntitwigeze dutera inkunga abagize uruhare mu gushya kwa Amazon”.

Akomeza agira ati:”Ejo h’uru ruhurirane rw’ibinyabuzima bidasimburwa hari mu kaga kandi nkaba ntewe ishema ry’uko ndi umwe mu bagira uruhare mu kubungabunga ibi binyabuzima”.Yakomeje kandi ashima abaturage ba Brazil bakora ibishoboka byose ngo babungabunge umutungo kamere wabo ndetse n’umuco.

WW F(World Wildlife Fund) yahakanye yivuye inyuma ko nta nkunga yigeze ihabwa na Leornardo DiCaprio washinze umuryango wita ku bidukikije.Perezida  wa Brazil "Jair Bolsonaro"

Perezida yanenzwe bikomeye n’abatavuga rumwe nawe. Senateri Randolfe Rodrigues yanditse kuri Twitter ye agira ati:”Mbega icyizere gike. Perezida utagira icyo yitaho, akaba atanashoboye, ni we ntandaro y’ibintu byose byajemo akavuyo muri iki guhugu, ahubwo akaba ashyira icyasha kuri DiCaprio aho kunenga Guverinoma ye idashoboye kugira icyo ikora itagize ibyo yangiza”.

Nyuma y’ibyumweru byinshi bishize mu kwezi kwa Kanama, nibwo inkongi y’umuriro iri ku rwego rwo hejuru yibasiye ishyamba rya Amazon, ikibazo cyanahangayikishije isi yose muri rusange, nibwo Perezida Bolsonaro yaje kohereza ingabo muri Amazon zijya guhosha umuriro, gusa abahanga bavuga ko ibi bidahagije kuko Leta yari ifite ikindi yakora kugira ngo ihagarike uyu muriro. 

Src: bbc.com  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND