RFL
Kigali

EURO 2020: Tombora isize Portugal, Germany na France mu itsinda ry’urupfu

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/12/2019 7:21
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu i Romexpo mu mujyi wa Bucharest muri Romania, habereye tombora y’uburyo amakipe azakina EURO 2020 azaba agabanyije mu matsinda, iyi tombora isize ibihugu by’ibihangange muri ruhago kuri uyu mubumbe dutuyeho aribyo: Portugal, Germany na France bihuriye mu itsinda rimwe rya F.



EURO 2020 izitabirwa n’amakipe y’ibihugu 24 agabanyije mu matsinda atandatu buri tsinda rigizwe n’amakipe ane, kuri ubu amakipe y’ibihugu 20 niyo yamaze kubona itike yo kuzakina iyi mikino, hakaba hategerejwe andi makipe y’ibihugu ane azava mu mikino ya kamarampaka igiye gutangira gukinwa, amakipe ane yiyongera kuri 20 azakina EURO 2020 azamenyekana muri Gashyantare 2020.

Amakipe y’ibihugu 20 yatomboranye ni: England, Czech Republic, Ukraine, Portugal, Germany, Holland, Switzerland, Denmark, Croatia, Spain, Sweden, Poland, Austria, France, Turkey, Belgium, Russia, Italy, Finland and Wales.

Germany ifite ibikombe bitatu bya Euro ikaba ari nayo yambere ifite byinshi na France iyigwa mu ntege n’ibikombe bibiri ndetse na Portugal ibitse igikombe giheruka gukinirwa, bahuriye mu itsinda rimwe rya F, mu irushanwa riruta ayandi yose ku mugabane w’iburayi riteaganyijwe kuba mu mpeshyi y’umwaka utaha, EURO 2020.

Buri wese ukurikira umupira w’amaguru aribaza amakipe abiri azazamuka muri iri tsinda akajya mu cyiciro gikurikira, uko bigaragara ndetse n’uburyo amakipe ahagaze iri tsinda niryo rikomeye kurusha ayandi yose bizanasaba imbaraga zirenze kuri ibi bihugu kugira ngo byishakemo bibiri bizazamuka mu cyiciro gikurikiyeho.

Uko ibihugu byatomboranye

  • Group A: Italy, Switzerland, Turkey, Wales
  • Group B: Belgium, Russia, Denmark, Finland
  • Group C: Ukraine, Netherlands, Austria, Play-Off winner D
  • Group D: England, Croatia, Czech Republic, Play-Off Winner C
  • Group E: Spain, Poland, Sweden, Play-Off winner B
  • Group F: Germany, France, Portugal, Play-Off winner A

Ni ku nshuro ya 16 iri rushanwa rizaba riba, bwa mbere rikazabera mu bihugu 12 bitandukanye, Germany niyo imaze kwegukana ibikombe byinshi kuko ibitse bitatu, mu gihe igikombe giheruka kuba muri 2016 kibitswe na Portugal yatsinze ubufaransa ku mukino wa nyuma.

Irushanwa ry’uyu mwaka rizabera mu bihugu 12 bitandukanye, imikino ikazakinirwa mu mijyi 12 itandukanye, ariko imikino ya ½ ndetse n’umukino wa nyuma bikazabera kuri Stade Wembley mu gihugu cy’ubwongereza.

Dore imijyi izakira imikino y’igikombe cya EURO 2020

·         Group A: Rome (Italy) and Baku (Azerbaijan)

·         Group B: Saint Petersburg (Russia) and Copenhagen (Denmark)

·         Group C: Amsterdam (Netherlands) and Bucharest (Romania)

·         Group D: London (England) and Glasgow (Scotland)

·         Group E: Bilbao (Spain) and Dublin (Republic of Ireland)

·         Group F: Munich (Germany) and Budapest (Hungary)

EURO 2020 izatangira gukinwa tariki 12 Kamena kugeza tariki 12 Nyakanga 2020.


Uko amakipe y'ibihugu yatomboranye muri EURO 2020


Portugal niyo ifite igikombe giheruka gukinirwa muri 2016


Germany niyo ifite ibikombe byinshi bya EURO kuko ifite bitatu


France ibitse igikombe cy'isi giheruka izaba ihanganye na Portugal na Germany mu itsinda rimwe

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND