RFL
Kigali

"Kuva mu buzima twari tubayemo tukaza mu Rwanda ni nko kuva ibuzimu" Impunzi 117 zavuye muri Libya

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/11/2019 17:34
0


Impunzi n'abimukira b'abanyafurika bavuye mu gihugu cya Libya barashimira Leta y'u Rwanda yemeye kubakira. Bavuga ko kuva mu buzima bari babayemo muri Libya bakaza mu Rwanda ari nko kuva ibuzimu ukagaruka ibuntu.




Izi mpunzi zavuze ibi ubwo zageraga mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere. Ahagana saa yine n'igice z'ijoro ni bwo itsinda ry'impunzi n'abimukira 117 bo muri Libya ryageze ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga i Kigali.

Ku jisho biragaragara ko hafi ya bose ari urubyiruko ndetse umubare munini ni abakobwa n'abagore gusa bamwe muri bo bafite impinja. 

Uko ari 117 bose bisanze muri Libya bifuza kwerekeza ku mugabane w'u Burayi, gusa ntibyabahiriye kuko ahubwo bari bamaze hagati y'imyaka y'ibiri n'itatu mu nkambi, aho bakorerwaga iyicarubozo, bagacuruzwa mu buryo bunyuranye ndetse abakobwa n'abagore bo bagafatwa ku ngufu n'ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

Umunya Eritrea Dawit OKUBAZGHI, yumva kandi akagerageza kuvuga ururimi rw'icyongereza. Avuga ko we na bagenzi be bishimiye kugera mu Rwanda nyuma y'igihe bari bamaze mu buzima bugoye muri Libya.

Yagize ati ‘‘Twahuye n'akaga gakomeye muri Libya, abenshi bamazeyo imyaka 3 abandi 2. Ni byo rero twarababaye ariko twabonye aya mahirwe ku bufatanye bwa HCR n'u Rwanda dushoboye kurokora ubuzima bwacu. Ndishimye cyane kuko u Rwanda ruratekanye kurusha Libya, ubwo rero nshimishijwe no kurokora ubuzima bwanjye.’’


Ambasaderi w'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda Ahmed BABA Fall, avuga ko hari icyizere ko mu bihe biri imbere hari ibindi bihugu bizagera ikirenge mu cy'u Rwanda bikemera kwakira zimwe muri izi mpunzi. 

BABA Fall yavuze ko uretse u Rwanda na Niger, ibihugu nka Norway, Sweden, u Budage, u Butaliyani, Ibirwa bya Malta na USA hari icyizere ko hari umubare runaka bizakira mu bihe biri imbere akurikije aho ibiganiro bigeze.

Yashimiye u Rwanda ku bw'umuhate warwo mu kurengera ikiremwamuntu n'abari mu kaga by'umwihariko, avuga ko abamaze kugera mu Rwanda ubuzima buhita buhinduka.

Ati ‘‘Turongera gushimira Guverinoma y'u Rwanda n'Abanyarwanda bemeye kwakira aba bantu. Ubu baratekanye kandi barishimye aho bari mu nkambi, bafite ibyangombwa nkenerwa byose. Nk'uko mubizi kandi benshi muri bo bafite ihungabana bityo turimo kubashakira abahanga b'ubuzima bwo mu mutwe ngo babafashe gusohoka muri iryo hungabana. Benshi muri bo baracyarota kujya i Burayi ubu barimo kwiga ururimi rw'Ikinyarwanda n'Icyongereza, turimo kubategura mu buryo bwose bushoboka kuko birumvikana ko bose batajya i Burayi hari bamwe bashobora gushima kwigumira mu Rwanda cyangwa ahandi muri Afurika.’’


Abagize itsinda rya 3 ry'impunzi n'abimukira b'abanyafurika baturutse muri Libya bakiriwe kuri iki cyumweru, uko ari 117  bakomoka mu bihugu bya Eritrea, Somalia na Sudan.

Nyuma yo kuva ku kibuga cy'indege berekeje i Gashora mu Karere ka Bugesera aho basanze bagenzi babo barimo abagera kuri 66 babimburiye abandi tariki 26 Nzeli ndetse n'abandi 123 baherukaga kuhagera tariki 10 z'ukwezi gushize kwa 10. Mu bagera kuri 600 u Rwanda rwemeye kwakira, magingo aya hamaze kugera 312, HCR ikaba ivuga ko abasigaye uyu mwaka uzarangira bahageze.



Izi mpunzi zivuga ko kuva muri Libya zikaza mu Rwanda ari ukuva ibuzimu ujya ibumuntu

Src: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND