RFL
Kigali

Inama y’inteko rusange ya FERWABA yasize amakipe 7 mashya ahawe ikaze muri shampiyona

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/11/2019 0:10
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019, nibwo FERWABA yagize inama y’inteko rusange iba buri mwaka ikaba yari iyobowe n’umuyobozi wayo mukuru Bwana, Mugwiza Désiré, ikaba yakiriwemo abanyamuryango barindwi bashya bazagaragara muri shampiyona yuyu mwaka.



Ni inama yari yaguye yigaga ku ngingo zitandukanye zigamije gukomeza guteza imbere uyu mukino, ariko icyari kitezwe na benshi ni ukumenya niba amakipe yose yasabye kuzakina shampiyona yuyu mwaka yemererwa. Byarangiye amakipe 7 ariyo ahawe karibu muri shampiyona yuyu mwaka, arimo atanu mu cyiciro cy’abagabo ndetse n’abiri mu cyiciro cy’abagore.

Amakipe atanu yakiriwe muri Shampiyona y’abagabo ni: RP IPRC-Musanze, UR-Kigali, Shooting For The Stars, Tigers na Trente plus.

Mu bagore amakipe abiri yakiriwe ni Vision Jeunesse Nouvelle na UR/CMHS- Remera Campus.

Muri iyi nama y’Inteko Rusange ya FERWABA, hasuzumwe kandi raporo y’Ibikorwa mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 na raporo y’umutungo wa 2018-2019 ndetse na gahunda y’ibikorwa bizaba mu mwaka 2019-2020.

Muri Gashyantare hazaba amarushanwa ajyanye n’Umunsi w’Intwari, muri Werurwe habe ay’Umunsi w’Abagore mu gihe muri Kamena hazaba ayo kwibuka ku nshuro ya 26 Genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Hemejwe ko amarushanwa ya BK ategura Shampiyona azaba hagati ya tariki ya 5 n’iya 14 Ukuboza mu gihe imikino ya Shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali izatangira tariki ya 10 Mutarama.


Yari inama y'inteko rusange yigaga ku ngingo zitandukanye


Inama yari iyobowe na Bwana Mugwiza Desire uyobora FERWABA


Abanyamuryango barindwi bashya nibo bakiriwe

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND