RFL
Kigali

RDB yakanguriye abakora umwuga wo gufotora kwandikisha ibihangano byabo

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:23/11/2019 15:31
0


Abakora umwuga wo gufata amafoto n’amashusho barasabwa kwitabira kwandikisha ibyo bakora nk’umutungo mu by’ubwenge kugira ngo babashe kubibyaza umusaruro.



Ibi byavugiwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyari kigamije kurebera hamwe uko ibihangano by’abanyarwanda birinzwe mu buryo bw’amategeko n’icyakorwa kugira ngo birusheho kunozwa.

Iki gikorwa cyateguwe na Image Rwanda,  itsinda ry’abahanzi ahanini bakora ibijyanye n’amafoto ndetse n’amashusho ku Rwanda,  rifite intego yo guteza imbere no guha agaciro ibikorwa by’abahanzi nyarwanda, mu rwego  rwo gutuma inkuru ku Rwanda zivugwa n’abanyarwanda ubwabo.

Kitabiriwe n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda n’abanyamahanga basobanuriwe ko kugira ngo umuhanzi abashe kubyaza umusaruro igihangano cye anirinde abashobora kukibyaza inyungu, agomba kubanza kucyandikisha.

Blaise Ruhima  ukora mu biro bishinzwe kwandika imitungo mu by’ubwenge mu kigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), Kiiza Sadaam inzobere mu by’amategeko, ndetse na Gabriel Dusabe, umwe  mu bahanzi bakomeye mu by’amafoto  mu Rwanda, ni bo batanze ibiganiro.  

Blaise Ruhima yavuze ko abahanzi cyane cyane abakora ibijyanye no gufata amafoto n’amashusho batari bitabira cyane kubyandikisha muri RDB, aboneraho kubibutsa ko bibafitiye akamaro.

Ati “Ntabwo bitabira cyane kuko umuntu ashobora gufata amafoto 100 cyangwa  1000 ntabwo byoroshye. Niyo mpamvu dushyigikiye ko igihe cyose umuntu afite ishusho imwe cyangwa 10, yegere RDB ayandikishe aho gutegereza kugira amashusho igihumbi. Ni byiza ko umuntu afata amashusho aza kuyandikisha cyangwa se umuntu ashobora guhitamo ayo abona ari meza.”

Iki gikorwa kandi cyaranzwe no kumurika urubuga rwa www.image.rw rwakozwe na Image Rwanda, rukaba rugiye kuzajya rumurika amafoto ndetse n’amashusho akorwa ku Rwanda, ku buryo abayakeneye bajya babasha kuyagura bakoresheje murandasi  na ba nyirayo bakaba babasha kubyungukiramo.

Ibi ni igisubizi ku bakora umwuga wo gufotora mu Rwanda ariko bikaba n’inzira yo kumenyekanisha ibyiza bitatse u Rwanda binyuze mu mafoto n’amashusho.

Blaise Ruhima ukora muri RDB yasabye abafotora kwandikisha ibyo bakora

Ishimwe Innocent umwe mu batangije urubuga rwa Image Rwanda ruzagurishirizwaho amafoto agaragaza ubwiza bw'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND