RFL
Kigali

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda habaye inama y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bakora kandi bagateza imbere ubuhinzi bw’umwimerere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/11/2019 21:25
0


inama y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bakora kandi bagateza imbere ubuhinzi bw’umwimerere ni ubwa mbere ibaye mu Rwanda. Iyi nama yahurije hamwe abahagarariye ibigo bya leta bifite mu nshingano guteza imbere ubuhinzi, kubungabunga ibidukikije, abahagarariye imiryango yigenga nyarwanda na mpuzamahanga ifite aho ihuriye no guteza imbere ubuhinzi



Nyuma y’umuhango wo gushyiraho ihuriro ry’abafatanyabikorwa bakora kandi bagateza imbere ubuhinzi bw’umwimere yabaye ku wa 09 Kanama 2019, iyobowe n’umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere (Rwanda Organic Agriculture Movement /ROAM ) kubufatanye na ministere y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, hateguwe inama y’iryo huriro yabereye kuri Grand legacy hotel i Kigali ku wa 07 Ugushyingo 2019.

Intego nyamukuru y’iyi nama yari uguhuriza hamwe ingufu mu guteza imbere ubuhinzi bw’umwimere mu Rwanda no kurushaho kumenyana hagati y’abagize iri huriro nyuma y’uko havutse igitekerezo cyo gushyiraho uburyo hatezwa imbere ubuhinzi butangiza ibidukikije n’ubuzima bw’abantu ku mugabane w’Afrika (Ecological Organic Agriculture Initiative (EOA-I) nka kimwe mu bisubizo ku myanzuro y’inama ya 18 y’umuryango wa Afrika yunze ubumwe yabaye kuwa 24 kugeza 28 Mutarama 2011.


Ishyirwa mu bikorwa y’iyi gahunda ( EOA-I) rigamije gufasha kongera ingufu hashyirwaho politike y’ubuhinzi bw’umwimere muri buri gihugu cya Afurika, gushyiraho amabwiriza ,amahame na gahunda zijyanye n’ubuhinzi bw’umwimerere mu cyerekezo 2025 hagamijwe kongera umusaruro uturuka kubuhinzi, kwihaza mu biribwa, gusagurira amasoko no gusigasira iterambere rirambye ry’Afrika.

Iyi gahunda (EOA-I) imaze kugera mu bihugu icyenda bya Afurika n’u Rwanda rurimo, Rwanda Organic Agriculture Movement (ROAM), ikaba ariyo iyoboye ishyirwa mu bikorwa ryayo mu Rwanda. Mu butumwa umuyobozi mukuru wa ROAM yatanze Madam Chantal Lise Dusabe yagize ati:

Kuva mubihe byashize hakomeje kugaragara ubushake bw’abantu mu gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije n’ubuzima bw’abantu muri rusange kandi umusaruro uturuka ku buhinzi bw’umwimerere wagiye wiyongera muri Afrika ndetse n’isoko ryawo rigenda ryaguka kandi n’Imiryango yigenga iteza imbere ubuhinzi bw’umwimere yarushijeho kwiyongera kw’isi. 
Mu inshingano za ROAM harimo gukomeza kumenyekanisha ubuhizi bw’umwimerere mu Rwanda, gusangira amakuru, gukora ubuvugizi ndetse no gufasha abahinzi kunoza umusaruro wabo no kubasha kwagura isoko haba mu gihugu, mu karere ndetse no mu mahanga hanashyirwaho amategeko aboneye agenga ubuhinzi bw’umwimerere.

Umuyobozi Mukuru wa ROAM yasoje asaba abafatanyabikorwa kurushaho kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi mwimerere mu Rwanda anaboneraho gukangurira abahinzi mu gihugu kurushaho kwimakaza ubuhinzi bw’umwimerere nka kimwe mu bisubizo byo kubungabunga ubuzima, ibidukikije ndetse no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’umwimerere ugezwa ku isoko.


Nyuma y'inama bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND